Kuva 31:1-18
31 Yehova abwira Mose ati
2 “dore natoranyije Besaleli+ mwene Uri, mwene Huri, wo mu muryango wa Yuda.+
3 Nzamwuzuza umwuka w’Imana agire ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agire ubuhanga mu bukorikori bw’uburyo bwose:+
4 ubwo gukora ibishushanyo mbonera, gucura ibintu muri zahabu, mu ifeza no mu muringa,+
5 guconga amabuye y’agaciro no kuyakwikira+ no kubaza mu biti ibintu by’ubwoko bwose.+
6 Nanjye dore muhaye Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani+ kugira ngo amufashe, kandi nzashyira ubwenge mu mitima y’abahanga bose ngo bakore ibyo nagutegetse byose:+
7 ihema ry’ibonaniro,+ Isanduku+ y’igihamya n’umupfundikizo wayo,+ ibikoresho byose byo mu ihema,
8 ameza n’ibikoresho+ byayo, igitereko cy’amatara gicuzwe muri zahabu itunganyijwe n’ibikoresho byacyo byose,+ igicaniro cyo koserezaho umubavu,+
9 igicaniro cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibikoresho byacyo byose,+ igikarabiro n’igitereko cyacyo,+
10 imyambaro iboshye neza n’imyambaro yera ya Aroni umutambyi, imyambaro abahungu be bambara bakora umurimo w’ubutambyi,+
11 amavuta yera n’umubavu uhumura neza w’ahera.+ Bazakore ibintu byose nk’uko nagutegetse.”
12 Yehova yongera kubwira Mose ati
13 “nawe uzabwire Abisirayeli uti ‘ntimukabure kuziririza amasabato yanjye,+ kuko ari ikimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye ko ari jye Yehova ubeza.+
14 Mujye muziririza isabato, kuko ari iyera kuri mwe.+ Umuntu uzica itegeko ryo kuziririza isabato azicwe.+ Nihagira ukora umurimo ku isabato, uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.+
15 Mujye mukora imirimo mu minsi itandatu, ariko umunsi wa karindwi ni isabato, umunsi wihariye w’ikiruhuko.+ Uwo munsi ni uwera kuri Yehova. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato azicwe.
16 Abisirayeli bajye baziririza isabato, bayizihize mu bihe byabo byose, ibe isezerano ry’ibihe bitarondoreka.+
17 Izabe ikimenyetso hagati yanjye n’Abisirayeli kugeza ibihe bitarondoreka,+ kuko Yehova yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo ye, akaruhuka.’”+
18 Nuko Imana imaze kuvugana na Mose ku musozi wa Sinayi, imuha ibisate bibiri by’amabuye by’Igihamya,+ byandikishijweho urutoki rw’Imana.+