Kuva 35:1-35
35 Nyuma yaho Mose ahamagara iteraniro ryose ry’Abisirayeli, arababwira ati “ibi ni byo Yehova yategetse ko mukora:+
2 mujye mukora imirimo mu minsi itandatu,+ ariko umunsi wa karindwi uzababere uwera; ni isabato ya Yehova, umunsi wihariye w’ikiruhuko. Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi azicwe.+
3 Ntimugacane umuriro mu mazu yanyu ku munsi w’isabato.”
4 Mose yongera kubwira iteraniro ryose ry’Abisirayeli ati “ibi ni byo Yehova yategetse:
5 ‘muhe Yehova ituro+ mukuye ku byo mutunze. Umuntu wese wemejwe n’umutima we+ azanire Yehova ituro rya zahabu, ifeza n’umuringa,+
6 ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene,+
7 impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ritukura n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya,
8 amavuta y’itara n’amavuta ahumura yo kuvangwa n’amavuta yera akanavangwa n’umubavu uhumura neza,+
9 amabuye ya shohamu n’amabuye yo gushyira kuri efodi+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+
10 “‘Abahanga bose+ bo muri mwe baze bareme ibyo Yehova yategetse byose:
11 ihema n’ibyo kuritwikira, ibikwasi byaryo, ibizingiti byaryo, imitambiko yaryo, inkingi zaryo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo;
12 Isanduku,+ imijishi yayo,+ umupfundikizo wayo+ n’umwenda ukingiriza;+
13 ameza,+ imijishi yayo, ibikoresho byayo byose n’imigati yo kumurikwa;+
14 igitereko cy’amatara+ n’ibikoresho byacyo, amatara yacyo n’amavuta+ yo gushyira mu matara;
15 igicaniro cyo koserezaho umubavu+ n’imijishi yacyo, amavuta yera, umubavu uhumura neza+ n’umwenda wo gukinga mu muryango w’ihema;
16 igicaniro+ cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro, imiringa yacyo isobekeranye imeze nk’akayungiro, imijishi yacyo n’ibikoresho byacyo byose; igikarabiro+ n’igitereko cyacyo;
17 imyenda y’urugo,+ inkingi zarwo n’ibisate by’umuringa biciyemo imyobo yo kuzishingamo n’umwenda wo gukinga mu irembo ry’urugo;
18 imambo z’ihema, imambo z’urugo n’imigozi yazo;+
19 imyambaro+ iboshye neza yo gukorana ahera, imyambaro yera+ ya Aroni umutambyi n’imyambaro abahungu be bambara bakora umurimo w’ubutambyi.’”
20 Nuko iteraniro ryose ry’Abisirayeli riva imbere ya Mose.
21 Hanyuma abemejwe n’umutima wabo+ bose, ukabatera umwete wo gutanga, bazana ituro rya Yehova ryo kubaka ihema ry’ibonaniro n’imirimo yaryo yose no kuboha imyambaro yera.
22 Abemejwe n’imitima yabo bose, abagabo n’abagore, bakomeza kuza. Bazana udukwasi twa zahabu,* amaherena n’impeta n’ibintu by’umurimbo abagore bambara; bazana ibintu byose bya zahabu. Buri wese azanira Yehova ituro rizunguzwa rya zahabu.+
23 Abantu bose bari bafite ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku n’impu z’inyamaswa zitwa tahashi, barabizana.+
24 Nanone abantu bose bari bafite amaturo y’umuringa n’ay’ifeza bayazanira Yehova, kandi abantu bose bari bafite imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya zo gukoresha mu mirimo yose y’ihema, barazizana.
25 Abagore bose b’abahanga+ bakaraga ubudodo, bazana ubudodo bakaraze: ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
26 Kandi abagore bose b’abahanga bemejwe n’umutima wabo bakaraga ubwoya bw’ihene.
27 Abatware na bo bazana amabuye ya shohamu n’amabuye yo gushyira kuri efodi no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza,+
28 amavuta ahumura, amavuta y’itara n’amavuta yo kuvangwa n’amavuta yera akanavangwa n’umubavu uhumura neza.+
29 Umugabo wese n’umugore wese wemejwe n’umutima we kugira icyo agenera imirimo yose Yehova yari yarategetse binyuze kuri Mose, arakizana. Abisirayeli bazanira Yehova amaturo batanze ku bushake.+
30 Hanyuma Mose abwira Abisirayeli ati “dore Yehova yatoranyije Besaleli+ mwene Uri, mwene Huri wo mu muryango wa Yuda,
31 amwuzuza umwuka w’Imana agira ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agira ubuhanga mu bukorikori bw’uburyo bwose:
32 ubwo gukora ibishushanyo mbonera, gucura ibintu muri zahabu, mu ifeza no mu muringa,+
33 guconga amabuye y’agaciro no kuyakwikira, ndetse no kubaza mu biti ibintu by’ubwoko bwose bikoranywe ubuhanga.+
34 Kandi we na Oholiyabu+ mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, yabahaye ubushobozi bwo kwigisha.
35 Yabahaye n’ubuhanga+ bwo gukora imirimo yose y’ubukorikori, ubwo gufuma,+ ubwo kuboha imyenda mu budodo bw’ubururu, mu bwoya buteye ibara ry’isine no mu budodo bw’umutuku, n’ubwo gukora ibintu by’ubundi bwoko bibohwa mu budodo. Nanone yabahaye ubuhanga bwo gukora imirimo y’ubwoko bwose n’ubwo gukora ibishushanyo mbonera.