Kuva 22:1-31
22 “Umuntu niyiba itungo, ryaba ikimasa cyangwa intama, akaribaga cyangwa akarigurisha, ikimasa azakirihe ibimasa bitanu, intama ayirihe intama enye.+
2 (“Umujura+ nafatirwa mu cyuho apfumura inzu+ bakamukubita agapfa, nta wuzagibwaho n’urubanza rw’amaraso ye.+
3 Ariko niba yaje izuba ryarashe, uwamwishe azagibwaho n’urubanza rw’amaraso.)
“Uwo mujura ntazabure kuriha. Niba nta cyo afite ariha, azagurishwe kugira ngo arihe ibyo yibye.+
4 Ariko nafatanwa icyo yibye kikiri kizima, cyaba ikimasa cyangwa indogobe cyangwa intama, azakirihe incuro ebyiri.
5 “Umuntu niyonesha umurima cyangwa uruzabibu akahuramo amatungo ye aheka imizigo akayogoza umurima w’undi, azarihe+ imyaka myiza kurusha iyindi yo mu murima we cyangwa imizabibu myiza kurusha iyindi yo mu ruzabibu rwe.
6 “Umuriro nukwira hose ugafata ibihuru ugatwika imiba cyangwa imyaka itarasarurwa cyangwa umurima wose ugashya ugakongoka,+ uwakongeje uwo muriro ntazabure kuriha ibyahiye.
7 “Umuntu nabitsa mugenzi we amafaranga cyangwa ibindi bintu+ bikibirwa mu nzu y’uwo yabibikije, uwabyibye nafatwa azabirihe incuro ebyiri.+
8 Uwabyibye nadafatwa, bazazane nyir’ukubibika imbere y’Imana y’ukuri+ kugira ngo barebe niba atari we watwaye ibintu bya mugenzi we.
9 Naho ibyaha byose+ birebana n’ikimasa n’indogobe n’intama n’imyambaro, mbese ikintu cyose cyabuze, umuntu akaba yavuga ati ‘iki ni icyanjye,’ urubanza rwabo bombi ruzazanwe imbere y’Imana y’ukuri.+ Uwo Imana izagaragaza ko ari we mubi, azarihe mugenzi we incuro ebyiri.+
10 “Umuntu naragiza mugenzi we indogobe cyangwa ikimasa cyangwa intama cyangwa irindi tungo ryose, rigapfa cyangwa rikamugara cyangwa rigashimutwa nta wubireba,
11 azarahire+ mu izina rya Yehova imbere ya nyiraryo ko atatwaye ibintu bye,+ kandi nyiraryo azabyemere, n’uwaragijwe ntazabirihe.
12 Ariko nibyibirwa iwe, azabirihe nyirabyo.+
13 Icyakora itungo niritanyagurwa n’inyamaswa,+ azazane ibisigazwa bibe gihamya,+ kuko atagomba kuriha itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa.
14 “Ariko umuntu natira mugenzi we+ itungo rikamugara cyangwa rigapfa nyiraryo atari kumwe na ryo, ntazabure kuririha.+
15 Nirigira icyo riba riri kumwe na nyiraryo, uwaritiye ntazaririhe. Niba yari yarikodesheje, azishyure ubukode bwaryo gusa.
16 “Umugabo nashukashuka umukobwa w’isugi utarasabwa akaryamana na we,+ ntazabure kumujyana ngo abe umugore we, amutanze ho inkwano.+
17 Ariko se w’umukobwa niyanga rwose kumumuha, azarihe amafaranga asanzwe atangwa ho inkwano ku mukobwa w’isugi.+
18 “Ntugatume umupfumu abaho.+
19 “Umuntu wese uryamana n’itungo ntazabure kwicwa.+
20 “Uzatambira ibitambo izindi mana zitari Yehova azarimburwe.+
21 “Ntuzagirire nabi umwimukira cyangwa ngo umukandamize,+ kuko namwe mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+
22 “Ntimukababaze umupfakazi cyangwa imfubyi.*+
23 Numubabaza akantakira sinzabura kumva ijwi ryo gutaka kwe,+
24 kandi uburakari bwanjye buzagurumana+ maze mbicishe inkota, abagore banyu na bo babe abapfakazi n’abana banyu babe imfubyi.+
25 “Nuguriza amafaranga umuntu wo mu bwoko bwanjye ubabaye uri kumwe nawe,+ ntuzamubere nk’abandi. Ntuzamwake inyungu.+
26 “Nufatira umwenda wa mugenzi wawe ho ingwate,+ uzawumusubize izuba rirenze
27 kuko ari wo wonyine yiyorosa.+ Ni wo akinga ku mubiri we. None se yaryama mu ki? Nantakira nzamwumva, kuko ngira imbabazi.+
28 “Ntukavume Imana+ cyangwa umutware wo mu bwoko bwawe.+
29 “Imyaka yawe yarumbutse n’urwengero rwawe rusendereye, ntuzabitange ho ituro ugononwa.+ Imfura z’abahungu bawe uzazimpe.+
30 Uku ni ko uzagenza ikimasa cyawe n’intama yawe:+ bizagumane na nyina+ iminsi irindwi, ku munsi wa munani ubinture.
31 “Muzambere abantu bera,+ kandi ntimuzarye inyama z’itungo ryatanyaguwe n’inyamaswa.+ Muzarijugunyire imbwa.+