Kuva 1:1-22
1 Igihe Yakobo, ari we Isirayeli yazaga muri Egiputa, yazanye n’abahungu be, buri wese ari kumwe n’abo mu rugo rwe. Aya ni yo mazina y’abahungu ba Yakobo:+
2 Rubeni,+ Simeyoni,+ Lewi+ na Yuda,+
3 Isakari,+ Zabuloni+ na Benyamini,+
4 Dani+ na Nafutali,+ Gadi+ na Asheri.+
5 Abantu* bose bakomotse+ kuri Yakobo bari abantu mirongo irindwi, ariko Yozefu we yari asanzwe ari muri Egiputa.+
6 Amaherezo Yozefu aza gupfa+ hamwe n’abavandimwe be bose n’ab’icyo gihe bose.
7 Nuko Abisirayeli barororoka batangira kuba benshi mu gihugu, kandi bakomeza kwiyongera no gukomera cyane mu buryo budasanzwe, ku buryo buzuye muri icyo gihugu.+
8 Nyuma y’igihe runaka, muri Egiputa hima undi mwami utari uzi Yozefu.+
9 Nuko abwira abantu be ati “dore Abisirayeli baturuta ubwinshi kandi baturusha amaboko.+
10 None nimuze tubigire ubwenge+ kugira ngo badakomeza kwiyongera, kuko nituramuka dutewe bazifatanya n’abanzi bacu bakaturwanya, hanyuma bakava mu gihugu.”
11 Nuko babashyiriraho abatware bo kubakoresha imirimo y’agahato, kugira ngo babakandamize babahekesha imitwaro,+ kandi bubaka imigi ngo ibe ibigega bya Farawo, ari yo Pitomu na Ramesesi.+
12 Ariko uko barushagaho gukandamiza Abisirayeli, ni na ko barushagaho kwiyongera bagakomeza gukwira hirya no hino, ku buryo byatumye Abanyegiputa babatinya bakabanga urunuka.+
13 Ni cyo cyatumye Abanyegiputa bagira Abisirayeli abacakara kandi bakabatwaza igitugu.+
14 Babakoresha uburetwa bukaze bwo gukura ibumba+ no kubumba amatafari, n’ubundi buretwa bwose bwo gukora mu mirima,+ batuma ubuzima bubasharirira. Ni koko, babagize abacakara babatwaza igitugu, babakoresha uburetwa bw’uburyo bwose.+
15 Nyuma yaho umwami wa Egiputa ategeka Shifura na Puwa, ababyaza+ b’Abaheburayokazi,
16 ndetse arabihanangiriza ati “nimujya kubyaza Abaheburayokazi mukabona bari ku ntebe babyariraho, nihavuka umuhungu mujye muhita mumwica, ariko nihavuka umukobwa mujye mumureka abeho.”
17 Ariko abo babyaza batinya Imana y’ukuri,+ ntibakora ibyo umwami wa Egiputa yari yababwiye,+ ahubwo bakajya bareka abana b’abahungu bakabaho.+
18 Hashize igihe umwami wa Egiputa ahamagara ba babyaza arababwira ati “ni iki cyatumye mugenza mutyo, mukareka abana b’abahungu bakabaho?”+
19 Abo babyaza basubiza Farawo bati “ni uko Abaheburayokazi batamera nk’Abanyegiputakazi. Kubera ko bafite imbaraga, babyara umubyaza atarabageraho.”
20 Nuko Imana igirira neza abo babyaza,+ kandi abantu bakomeza kugwira baba benshi, barakomera cyane.
21 Kubera ko abo babyaza batinye Imana y’ukuri, nyuma yaho yaje gutuma bagira imiryango.+
22 Amaherezo Farawo ategeka abantu be bose ati “umwana w’umuhungu wese uzajya avuka mujye mumujugunya mu ruzi rwa Nili, ariko uw’umukobwa mujye mumureka abeho.”+