Kuva 3:1-22
3 Mose aba umushumba w’umukumbi wa sebukwe+ Yetiro+ wari umutambyi w’i Midiyani. Igihe yari ashoreye umukumbi yerekeza mu burengerazuba bw’ubutayu, yageze ku musozi w’Imana y’ukuri+ witwa Horebu.+
2 Nuko umumarayika wa Yehova amubonekera ari mu birimi by’umuriro hagati mu gihuru cy’amahwa.+ Akomeje kwitegereza, abona icyo gihuru cy’amahwa kigurumana ariko ntigikongoke.
3 Mose abibonye aravuga ati “reka ntambike nitegereze ibi bintu bitangaje, menye impamvu iki gihuru cy’amahwa kidakongoka.”+
4 Yehova abonye ko atambitse ngo abyitegereze, amuhamagara ari hagati muri cya gihuru cy’amahwa ati “Mose! Mose!” Aritaba ati “karame.”+
5 Nuko aramubwira ati “ntiwegere hano. Ahubwo kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera.”+
6 Nuko Imana iramubwira iti “ndi Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka, Imana ya Yakobo.”+ Hanyuma Mose ahisha mu maso he kuko yatinyaga kureba Imana y’ukuri.
7 Yehova arongera ati “nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.+
8 None ngiye kumanuka mbakize ukuboko kw’Abanyegiputa,+ mbakure muri icyo gihugu maze mbajyane mu gihugu cyiza kandi kigari, igihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu gituwemo n’Abanyakanani n’Abaheti n’Abamori n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebusi.+
9 Ubu gutaka kw’Abisirayeli kwangezeho kandi nabonye ukuntu Abanyegiputa babakandamiza.+
10 None reka ngutume kwa Farawo, ukure ubwoko bwanjye bwa Isirayeli muri Egiputa.”+
11 Ariko Mose asubiza Imana y’ukuri ati “nkanjye ndi muntu ki wo kujya kwa Farawo ngakura Abisirayeli muri Egiputa?”+
12 Imana iramubwira iti “kubera ko nzabana nawe,+ iki ni cyo kizakubera ikimenyetso cy’uko ari jye wagutumye:+ numara gukura ubwoko bwanjye muri Egiputa, muzaza mukorere Imana y’ukuri kuri uyu musozi.”+
13 Ariko Mose abwira Imana y’ukuri ati “reka tuvuge ko ngeze ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sokuruza yabantumyeho,’ maze bakambaza bati ‘yitwa nde?’+ Nzabasubiza iki?”
14 Nuko Imana ibwira Mose iti “NZABA ICYO NZASHAKA KUBA CYO CYOSE.”+ Yongeraho iti “uzabwire Abisirayeli uti ‘NZABA ICYO NZASHAKA KUBA CYO yabantumyeho.’”+
15 Hanyuma Imana yongera kubwira Mose iti
“Uzabwire Abisirayeli uti ‘Yehova Imana ya ba sokuruza, Imana ya Aburahamu,+ Imana ya Isaka,+ Imana ya Yakobo+ yabantumyeho.’ Iryo ni ryo zina ryanjye kugeza iteka ryose,+ kandi ni rwo rwibutso rwanjye uko ibihe bizagenda bikurikirana.+
16 Genda uteranye abakuru b’Abisirayeli ubabwire uti ‘Yehova Imana ya ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo yarambonekeye,+ arambwira ati “nzabitaho+ kandi nzita ku byo babagirira muri Egiputa.
17 None mvuze ko ngiye kubakiza iyo mibabaro+ muterwa n’Abanyegiputa, mbajyane mu gihugu cy’Abanyakanani n’Abaheti n’Abamori+ n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebusi,+ mu gihugu gitemba amata n’ubuki.”’+
18 “Kandi rwose bazakumvira,+ maze wowe n’abakuru b’Abisirayeli muzasange umwami wa Egiputa mumubwire muti ‘Yehova Imana y’Abaheburayo+ yaratugendereye,+ none turakwinginze ureke tujye mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, kuko dushaka gutambira Yehova Imana yacu igitambo.’+
19 Nzi neza ko umwami wa Egiputa atazabemerera kugenda, keretse hakoreshejwe imbaraga.+
20 Nzarambura ukuboko kwanjye+ nkubitishe Egiputa ibitangaza byose nzakorera muri yo. Nyuma yaho azabareka mugende.+
21 Nzatuma ubwoko bwanjye bugirira umugisha ku Banyegiputa, kandi nimugenda ntimuzavayo amara masa.+
22 Umugore wese azasabe umuturanyi we n’umugore w’umwimukira uri mu nzu ye ibintu by’ifeza n’ibya zahabu n’imyenda, mubyambike abahungu banyu n’abakobwa banyu, kandi muzanyage Abanyegiputa.”+