Kuva 33:1-23
33 Yehova yongera kubwira Mose ati “haguruka uve hano, wowe n’abantu wakuye mu gihugu cya Egiputa,+ mujye mu gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti ‘nzagiha urubyaro rwawe.’+
2 Nzohereza umumarayika imbere yawe+ nirukane Abanyakanani, Abamori, Abaheti, Abaperizi, Abahivi n’Abayebusi.+
3 Mugende mujye mu gihugu gitemba amata n’ubuki.+ Sinzagenda hagati muri mwe kuko muri ubwoko butagonda ijosi,+ kugira ngo ntabarimburira mu nzira.”+
4 Abantu bumvise iryo jambo riteye agahinda batangira kuboroga,+ ntihagira n’umwe muri bo wambara ibintu bye by’umurimbo.
5 Yehova yongera kubwira Mose ati “bwira Abisirayeli uti ‘muri ubwoko butagonda ijosi.+ Ngendeye hagati muri mwe akanya na gato+ nabarimbura. None rero, nimwiyambure ibintu by’umurimbo byose mwambaye, nanjye ndareba uko nkwiriye kubagenza.’”+
6 Abisirayeli biyamburira aho ku musozi wa Horebu+ ibintu by’umurimbo bari bambaye, ntibongera kubyambara ukundi.
7 Naho Mose afata ihema rye ajya kurishinga inyuma y’inkambi, ahitaruye cyane inkambi, aryita ihema ry’ibonaniro. Umuntu wese washakaga kugira icyo abaza+ Yehova, yarasohokaga akajya kuri iryo hema ry’ibonaniro ryabaga inyuma y’inkambi.
8 Kandi iyo Mose yasohokaga agiye kuri iryo hema, abantu bose barahagurukaga,+ buri wese agahagarara ku muryango w’ihema rye, bagakurikiza Mose amaso kugeza igihe yinjiriye muri iryo hema.
9 Nanone iyo Mose yamaraga kwinjira muri iryo hema, ya nkingi y’igicu+ yaramanukaga igahagarara ku muryango waryo, maze Imana ikavugana+ na we.
10 Nuko abantu bose babona iyo nkingi y’igicu+ ihagaze ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, bose bagahaguruka, buri wese akikubita hasi yubamye ku muryango w’ihema rye.+
11 Yehova yavuganaga na Mose imbonankubone,+ nk’uko umuntu avugana na mugenzi we. Iyo Mose yasubiraga mu nkambi, Yosuwa mwene Nuni,+ umugaragu wamukoreraga,+ ntiyavaga kuri iryo hema.
12 Hanyuma Mose abwira Yehova ati “dore urambwira uti ‘jyana ubu bwoko,’ ariko ntumbwire uwo uzohereza ngo tujyane. Nanone waravuze uti ‘ndakuzi neza+ kandi watonnye mu maso yanjye.’
13 None niba ntonnye mu maso yawe+ koko, ndakwinginze menyesha inzira zawe+ kugira ngo nkumenye, ntone mu maso yawe. Kandi wibuke ko iri shyanga ari ubwoko bwawe.”+
14 Nuko Imana iravuga iti “jye ubwanjye nzajyana nawe+ kandi nzatuma ugira amahoro.”+
15 Mose aravuga ati “nitutajyana ntuzatume tuva hano.
16 None se ni iki cyazagaragaza ko jye n’ubu bwoko dutonnye mu maso yawe? Si uko wajyana natwe+ bigatuma tuba ubwoko butandukanye n’ubundi bwose ku isi?”+
17 Yehova asubiza Mose ati “icyo uvuze na cyo nzagikora,+ kuko watonnye mu maso yanjye kandi nkaba nkuzi neza.”
18 Mose abyumvise aravuga ati “ndakwinginze, nyereka ikuzo ryawe.”+
19 Ariko aramusubiza ati “jyewe ubwanjye nzakwereka kugira neza kwanjye kose,+ kandi nzavugira izina rya Yehova imbere yawe.+ Nzatonesha uwo nzatonesha kandi nzagirira imbabazi uwo nzagirira imbabazi.”+
20 Yongeraho ati “ntushobora kureba mu maso hanjye, kuko nta muntu wandeba ngo abeho.”+
21 Yehova arongera aravuga ati “dore hano iruhande rwanjye hari umwanya, uhagarare ku rutare.
22 Ikuzo ryanjye nirikunyura imbere, ndaguhisha mu mwobo uri mu rutare kandi ndagukingiriza ikiganza kugeza aho mariye guhita.
23 Hanyuma ndi bukureho ikiganza cyanjye maze ubone mu mugongo hanjye. Ariko mu maso hanjye ho nta wushobora kuhabona.”+