Kuva 38:1-31
38 Nuko abaza igicaniro cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro, akibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Icyo gicaniro cyari gifite uburebure bw’imikono itanu n’ubugari bw’imikono itanu, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bw’imikono itatu.+
2 Akora amahembe yacyo+ mu mfuruka enye zacyo, kandi ayo mahembe yari abazanywe na cyo. Hanyuma akiyagirizaho umuringa.+
3 Akora ibikoresho byose by’igicaniro: ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, amabakure, amakanya n’ibyo kurahuza amakara. Ibyo bikoresho byacyo byose abicura mu muringa.+
4 Akorera icyo gicaniro imiringa isobekeranye imeze nk’akayungiro, ayishyira munsi y’umuguno wacyo ahagana hagati mu gicaniro.+
5 Acura impeta enye mu muringa zo gushyiramo imijishi, azishyira mu nguni enye zacyo hafi ya ya miringa isobekeranye.
6 Abaza imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayiyagirizaho umuringa.+
7 Iyo mijishi ayiseseka muri za mpeta zari mu mpande z’igicaniro, kugira ngo ijye ikoreshwa mu kugiheka.+ Agikora mu mbaho kimeze nk’isanduku nini irangaye.+
8 Acura igikarabiro cy’umuringa+ n’igitereko cyacyo cy’umuringa, abicura mu ndorerwamo* z’abagore bakoreraga umurimo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+
9 Nuko yubaka urugo rw’ihema.+ Mu ruhande rwerekeye i Negebu mu majyepfo, imyenda yarwo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze, ifite uburebure bw’imikono ijana.+
10 Inkingi zayo makumyabiri yazicuze mu muringa, azicurira ibisate makumyabiri by’umuringa biciyemo imyobo. Udukonzo two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo yabicuze mu ifeza.+
11 Imyenda yo mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru na yo yari ifite uburebure bw’imikono ijana. Inkingi zayo makumyabiri yazicuze mu muringa, azicurira ibisate makumyabiri by’umuringa biciyemo imyobo. Udukonzo two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo yabicuze mu ifeza.+
12 Ariko mu ruhande rwerekeye iburengerazuba, imyenda yaho yari ifite uburebure bw’imikono mirongo itanu, inkingi zayo ari icumi, azicurira ibisate icumi biciyemo imyobo.+ Udukonzo two kuri izo nkingi n’ibifunga byazo yabicuze mu ifeza.
13 Mu ruhande rwerekeye iburasirazuba hari imyenda ifite uburebure bw’imikono mirongo itanu.+
14 Ku ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bw’imikono cumi n’itanu. Inkingi zayo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo.+
15 No ku rundi ruhande rw’irembo ry’urugo, hari imyenda ifite uburebure bw’imikono cumi n’itanu. Inkingi zayo zari eshatu, zifite ibisate bitatu biciyemo imyobo.+
16 Imyenda yose y’urugo yari iboshywe mu budodo bwiza bukaraze.
17 Ibisate biciyemo imyobo byo gushingamo inkingi zayo byari bicuzwe mu muringa. Udukonzo twazo n’ibifunga byazo byari bicuzwe mu ifeza, imitwe yazo yari iyagirijweho ifeza kandi inkingi z’urugo zose zari zifite ibifunga bicuzwe mu ifeza.+
18 Umwenda wo gukinga mu irembo ry’urwo rugo wakozwe n’umuhanga wo kuboha, awuboha mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.+ Wari ufite uburebure bw’imikono makumyabiri n’ubuhagarike bw’imikono itanu, kandi wareshyaga n’imyenda y’urugo.+
19 Inkingi zawo enye n’ibisate bine byo kuzishingamo byari bicuzwe mu muringa. Udukonzo twazo twari ducuzwe mu ifeza n’imitwe yazo yari iyagirijweho ifeza, kandi ibifunga byazo byari bicuzwe mu ifeza.
20 Imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo zari zicuzwe mu muringa.+
21 Ibi ni byo bikoresho by’ihema byabaruwe, ari ryo hema ry’Igihamya.+ Byabaruwe bitegetswe na Mose, uwo ukaba wari umurimo w’Abalewi+ bari bayobowe na Itamari+ mwene Aroni umutambyi.
22 Besaleli+ mwene Uri, mwene Huri wo mu muryango wa Yuda, akora ibyo Yehova yategetse Mose byose.
23 Kandi yari kumwe na Oholiyabu+ mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, wari umunyabukorikori n’umuhanga mu gufuma no kuboha imyenda mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza.
24 Zahabu yose yakoreshejwe mu mirimo yose y’ahera, yari zahabu yatanzwe ho ituro rizunguzwa.+ Yapimaga italanto makumyabiri n’icyenda na shekeli magana arindwi na mirongo itatu zagezwe kuri shekeli+ y’ahera.+
25 Ifeza yatanzwe n’abo mu iteraniro babaruwe yari italanto ijana, na shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n’eshanu, zagezwe kuri shekeli y’ahera.
26 Umuntu wese wabaruwe, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru,+ yatanze kimwe cya kabiri cya shekeli igezwe kuri shekeli y’ahera. Kandi abagabo bose babaruwe bari ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.+
27 Ibisate biciyemo imyobo byakoreshejwe ku ihema no ku mwenda ukingiriza, byacuzwe mu ifeza ipima italanto ijana. Italanto ijana z’ifeza zacuzwemo ibisate ijana biciyemo imyobo; italanto imwe y’ifeza yacurwagamo igisate kimwe giciyemo umwobo.+
28 Naho ya feza ipima shekeli igihumbi na magana arindwi na mirongo irindwi n’eshanu, yayicuzemo udukonzo tw’inkingi, ayiyagiriza ku mitwe y’izo nkingi kandi ayicuramo ibifunga byazo.
29 Umuringa watanzwe ho ituro rizunguzwa wapimaga italanto mirongo irindwi na shekeli ibihumbi bibiri na magana ane.
30 Uwo muringa yawucuzemo ibisate biciyemo imyobo byo ku muryango w’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro cy’umuringa, na ya miringa isobekeranye imeze nk’akayungiro ishyirwa muri icyo gicaniro hamwe n’ibikoresho byacyo byose,
31 awucuramo n’ibisate biciyemo imyobo bizengurutse urugo, ibisate biciyemo imyobo byo ku irembo ry’urugo, imambo zose z’ihema n’imambo zose z’urugo+ rukikije iryo hema.