Kuva 10:1-29
10 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “jya kwa Farawo, kuko naretse umutima we n’imitima y’abagaragu be ikinangira,+ kugira ngo nkorere ibi bimenyetso imbere ye,+
2 no kugira ngo namwe muzabwire abana banyu n’abuzukuru banyu ukuntu nahanishije Abanyegiputa ibihano bikomeye; mubabwire n’ibimenyetso nakoreye muri bo,+ kandi muzamenya rwose ko ndi Yehova.”+
3 Nuko Mose na Aroni bajya kwa Farawo baramubwira bati “uku ni ko Yehova Imana y’Abaheburayo avuga ati ‘uzakomeza kwanga kunyumvira ugeze ryari?+ Reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.
4 Nukomeza kwanga kureka ubwoko bwanjye ngo bugende, ejo nzateza inzige mu gihugu cyawe cyose.+
5 Zizazimagiza igihugu cyose ku buryo nta wuzashobora kubona ubutaka; kandi zizarya ibyarokotse byose, ibyo abantu bawe basigaranye bitangijwe n’urubura, zizarya n’ibiti byanyu byose bimera ku butaka.+
6 Amazu yawe n’amazu y’abagaragu bawe bose n’amazu y’Abanyegiputa bose azuzura inzige mu rugero ba so na ba sokuruza batigeze kubona, uhereye igihe babereyeho kugeza uyu munsi.’”+ Nuko arahindukira ava kwa Farawo aragenda.+
7 Hanyuma abagaragu ba Farawo baramubwira bati “uyu mugabo azakomeza kutubera umutego+ kugeza ryari? Reka aba bantu bagende bajye gukorera Yehova Imana yabo. Nturamenya ko Egiputa yarimbutse?”+
8 Nuko bagarura Mose na Aroni kwa Farawo maze arababwira ati “mugende mukorere Yehova Imana yanyu.+ Harya ubundi hazagenda ba nde?”
9 Mose aramusubiza ati “tuzajyana n’abakiri bato n’abakuze. Tuzajyana n’abahungu bacu n’abakobwa bacu+ n’intama zacu n’inka zacu,+ kuko tugomba kwizihiriza Yehova umunsi mukuru.”+
10 Arababwira ati “nimubona mbaretse mukagenda mwe n’abana banyu, muzamenye ko Yehova ari kumwe namwe!+ Ahubwo mwitonde, imigambi yanyu ni mibi.+
11 Oya! Ahubwo mwebwe abagabo mufite imbaraga nimugende mukorere Yehova kuko ari byo mushaka.” Nuko barabirukana bava imbere ya Farawo.+
12 Nuko Yehova abwira Mose ati “rambura+ ukuboko kwawe hejuru y’igihugu cya Egiputa kugira ngo inzige zize mu gihugu cya Egiputa zirye ibimera byose byo mu gihugu, zirye ibyo urubura rwasize byose.”+
13 Mose ahita aramburira inkoni ye hejuru y’igihugu cya Egiputa, maze Yehova azana umuyaga uturutse iburasirazuba+ uhuha muri icyo gihugu uwo munsi wose n’ijoro ryose. Bukeye uwo muyaga uturutse iburasirazuba uzana inzige.
14 Izo nzige zigwa ku butaka bwose bwa Egiputa, zikwira igihugu cya Egiputa cyose.+ Zari ziteje akaga cyane.+ Mbere yazo ntihari harigeze habaho igitero cy’inzige nk’icyo, kandi na nyuma yazo ntihazongera kubaho igitero nk’icyo.
15 Zizimagiza igihugu cyose,+ maze igihugu kirijima;+ zirya ibimera byose n’imbuto zose z’ibiti urubura rwari rwarashigaje,+ ntihasigara ikintu na kimwe kibisi, haba ku biti cyangwa ku bimera byo mu gihugu cya Egiputa hose.+
16 Nuko Farawo yihutira guhamagara Mose na Aroni arababwira ati “nacumuye kuri Yehova Imana yanyu, kandi namwe nabacumuyeho.+
17 None ndabinginze mumbabarire+ icyaha cyanjye iyi ncuro imwe gusa, maze munyingingire+ Yehova Imana yanyu kugira ngo ankize iki cyago kimereye nabi.”
18 Nuko arasohoka ava kwa Farawo, yinginga Yehova.+
19 Hanyuma Yehova ahindura umuyaga, uza ari umuyaga uhuha cyane uturutse iburengerazuba, utwara za nzige uziroha mu Nyanja Itukura. Nta ruzige na rumwe rwasigaye ku butaka bw’igihugu cya Egiputa cyose.
20 Ariko Yehova areka Farawo akomeza kwinangira umutima,+ ntiyareka Abisirayeli ngo bagende.
21 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “rambura ukuboko kwawe ugutunge mu ijuru+ kugira ngo igihugu cya Egiputa gicure umwijima, umwijima wa rukokoma.”
22 Mose ahita arambura ukuboko kwe agutunga mu ijuru, maze igihugu cya Egiputa cyose gicura umwijima w’icuraburindi umara iminsi itatu.+
23 Nta muntu wabonaga undi kandi nta n’umwe muri bo wavuye aho ari muri iyo minsi uko ari itatu. Ariko aho Abisirayeli bose bari batuye ho hari umucyo.+
24 Hanyuma Farawo ahamagaza Mose aramubwira ati “nimugende mukorere Yehova.+ Gusa intama n’inka zanyu bizasigara. Abana banyu bato na bo mushobora kubajyana.”+
25 Ariko Mose aramubwira ati “wowe ubwawe ugomba no kuduha ibyo tuzatanga ho ibitambo n’amaturo akongorwa n’umuriro, kuko tugomba kubitambira Yehova Imana yacu.+
26 Tuzajyana n’amatungo yacu yose.+ Nta n’ikinono kigomba gusigara, kuko ayo matungo ari yo tuzakuraho ayo gutambira Yehova Imana yacu,+ kandi ntituzi ibyo tuzatamba dusenga Yehova, tuzabimenya tugezeyo.”+
27 Nanone Yehova areka Farawo akomeza kwinangira umutima, ntiyemera kubareka ngo bagende.+
28 Nuko Farawo aramubwira ati “mva imbere!+ Uramenye, ntuzongere kugerageza kureba mu maso hanjye ukundi, kuko umunsi warebye mu maso hanjye uzapfa.”+
29 Mose aramusubiza ati “nk’uko ubivuze, sinzagerageza kureba mu maso hawe ukundi.”+