Kuva 7:1-25

7  Nuko Yehova abwira Mose ati “dore nakugize Imana imbere ya Farawo,+ kandi Aroni umuvandimwe wawe azakubera umuhanuzi.+  Naho wowe, uzavuge ibyo nzagutegeka byose.+ Aroni umuvandimwe wawe ni we uzajya abibwira Farawo,+ kandi agomba kureka Abisirayeli bakagenda, bakava mu gihugu cye.+  Nanjye nzareka umutima wa Farawo ukomeze kwinangira,+ kandi nzagwiza ibimenyetso n’ibitangaza nzakorera mu gihugu cya Egiputa.+  Farawo ntazabumvira,+ ariko nzaramburira ukuboko kwanjye ku gihugu cya Egiputa nkureyo ingabo zanjye,+ ni ukuvuga ubwoko bwanjye+ bwa Isirayeli,+ mbukure mu gihugu cya Egiputa mbukujeyo imanza zikomeye.+  Abanyegiputa bazamenya rwose ko ndi Yehova igihe nzaramburira ukuboko kwanjye kuri Egiputa,+ kandi nzakura Abisirayeli hagati yabo.”+  Nuko Mose na Aroni baragenda babigenza batyo,+ bakora ibyo Yehova yari yabategetse byose.+  Igihe Mose na Aroni bajyaga kuvugana na Farawo, Mose yari afite imyaka mirongo inani, naho Aroni afite mirongo inani n’itatu.+  Yehova abwira Mose na Aroni ati  “Farawo naramuka ababwiye ati ‘mukore igitangaza turebe,’+ uzabwire Aroni uti ‘fata inkoni yawe+ uyijugunye imbere ya Farawo.’ Izahita ihinduka inzoka nini.”+ 10  Nuko Mose na Aroni bajya kwa Farawo, babigenza neza neza nk’uko Yehova yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’abagaragu be, maze ihinduka inzoka nini. 11  Icyakora Farawo na we ahamagara abanyabwenge n’abapfumu,+ maze abatambyi bo muri Egiputa bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, babikoresheje ubumaji bwabo.+ 12  Buri wese ajugunya inkoni ye hasi, maze zihinduka inzoka nini, ariko inkoni ya Aroni imira inkoni zabo. 13  Nyamara nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo yinangira umutima,+ ntiyabumvira. 14  Yehova abwira Mose ati “Farawo yinangiye umutima,+ kandi yanze kureka ubwoko bwanjye ngo bugende.+ 15  Mu gitondo usange Farawo. Ari bube agiye ku ruzi rwa Nili.+ Uhagarare aho ushobora guhura na we ku nkombe y’uruzi rwa Nili,+ maze ufate ya nkoni yahindutse inzoka.+ 16  Umubwire uti ‘Yehova Imana y’Abaheburayo yakuntumyeho+ iti “reka ubwoko bwanjye bugende, bujye kunkorera mu butayu,”+ ariko kugeza n’ubu wanze kumvira. 17  Uku ni ko Yehova avuga+ ati “iki ni cyo kiri bukumenyeshe ko ndi Yehova.+ Dore iyi nkoni mfite, ngiye kuyikubitisha amazi yo mu ruzi rwa Nili+ maze ahinduke amaraso.+ 18  Amafi yo mu ruzi rwa Nili arapfa,+ n’uruzi rwa Nili runuke,+ kandi Abanyegiputa ntibazifuza kunywa amazi yo mu ruzi rwa Nili.”’”+ 19  Yehova abwira Mose ati “bwira Aroni uti ‘fata inkoni yawe maze uramburire ukuboko kwawe+ ku mazi yo muri Egiputa, ku migezi yaho, ku migende ya Nili, ku bidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo+ no ku mazi yose ari mu bigega, kugira ngo yose ahinduke amaraso.’ Kandi mu gihugu cya Egiputa hose hazaba amaraso, no mu bikoresho byabo bibajwe mu biti n’ibibajwe mu mabuye.” 20  Mose na Aroni bahita babigenza batyo+ nk’uko Yehova yabibategetse,+ abangura inkoni ayikubitisha amazi y’uruzi rwa Nili Farawo n’abagaragu be bareba,+ maze amazi yose yo mu ruzi rwa Nili ahinduka amaraso.+ 21  Nuko amafi yari mu ruzi rwa Nili arapfa,+ uruzi rwa Nili ruranuka, Abanyegiputa ntibaba bagishobora kunywa amazi yo mu ruzi rwa Nili.+ Amaraso aba mu gihugu cya Egiputa hose. 22  Ariko abatambyi bo muri Egiputa bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo babikoresheje ubumaji bwabo,+ bituma Farawo akomeza kwinangira umutima+ ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabivuze.+ 23  Nuko Farawo arahindukira ajya iwe; kandi ibyo na byo ntiyabishyiraho umutima ngo abyiteho.+ 24  Abanyegiputa bose bacukura mu mpande z’uruzi rwa Nili bashaka amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa amazi yo mu ruzi rwa Nili.+ 25  Yehova amaze guteza icyago uruzi rwa Nili, hashira iminsi irindwi.

Ibisobanuro ahagana hasi