Kuva 32:1-35

32  Hagati aho abantu babona ko Mose atinze kuva ku musozi.+ Nuko baraterana basanga Aroni, baramubwira bati “turemere imana izatujya imbere,+ kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.”+  Aroni abyumvise arababwira ati “mukure amaherena ya zahabu+ ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’ay’abakobwa banyu, muyanzanire.”  Nuko abantu bose biyambura amaherena ya zahabu yari ku matwi yabo, bayazanira Aroni.  Afata iyo zahabu bamuzaniye arayishongesha,+ ayikoramo igishushanyo cy’ikimasa+ akoresheje ipatasi. Nuko baravuga bati “Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.”+  Aroni abibonye yubaka igicaniro imbere y’icyo gishushanyo, avuga mu ijwi riranguruye ati “ejo hari umunsi mukuru wa Yehova.”  Bukeye bwaho bazinduka kare kare, batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa. Hanyuma abantu baricara, bararya baranywa. Barangije barahaguruka barishimisha.+  Yehova abwira Mose ati “manuka ugende, kuko abantu bawe wakuye mu gihugu cya Egiputa bakoze ibibarimbuza.+  Bateshutse vuba bava mu nzira nabategetse kugenderamo.+ Biremeye igishushanyo kiyagijwe cy’ikimasa bacyikubita imbere kandi bagitambira ibitambo bagira bati ‘Isirayeli we, iyi ni yo Mana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa.’”+  Yehova arongera abwira Mose ati “nitegereje aba bantu nsanga ari ubwoko butagonda ijosi.+ 10  None reka mbasukeho uburakari bwanjye bugurumana mbatsembeho,+ maze nkugire ishyanga rikomeye.”+ 11  Nuko Mose yurura Yehova Imana+ ye aramubwira ati “Yehova, kuki wasuka uburakari+ bwawe bugurumana ku bwoko bwawe wakuje mu gihugu cya Egiputa imbaraga nyinshi n’ukuboko gukomeye? 12  Kuki wakwemera ko Abanyegiputa+ bavuga bati ‘yabakuye muri Egiputa agamije kubagirira nabi, agira ngo abatsinde mu misozi abatsembe ku isi’?+ Cubya uburakari+ bwawe bugurumana, wisubireho+ ureke ibibi wari ugiye kugirira ubwoko bwawe.* 13  Ibuka abagaragu bawe Aburahamu, Isaka na Isirayeli, abo warahiye mu izina ryawe+ uti ‘nzagwiza urubyaro rwanyu rungane n’inyenyeri zo mu ijuru,+ kandi iki gihugu cyose natoranyije nzagiha urubyaro+ rwanyu kibe gakondo yarwo kugeza ibihe bitarondoreka.’”+ 14  Nuko Yehova yisubiraho areka ibibi yari yavuze ko agiye kugirira ubwoko bwe.+ 15  Hanyuma Mose aramanuka ava ku musozi+ afite mu ntoki ibisate bibiri by’Igihamya,+ ibisate byanditseho ku mpande zombi. Ibyo bisate byari byanditseho imbere n’inyuma. 16  Ibyo bisate byari byakozwe n’Imana kandi inyandiko yari ibiriho yari iy’Imana.+ 17  Yosuwa yumva urusaku rw’abantu kuko bateraga hejuru, abwira Mose ati “ndumva urusaku rw’intambara+ mu nkambi.” 18  Ariko Mose aravuga ati “Iryo si ijwi ry’indirimbo y’abivuga ibigwi,+ Si n’ijwi ry’umuborogo w’abatsinzwe; Ndumva ari ijwi ry’indi ndirimbo.” 19  Mose ageze hafi y’inkambi abona cya kimasa+ n’ababyina, ararakara cyane. Ahita ajugunya hasi bya bisate bibiri yari afite mu ntoki, bijanjagurikira aho munsi y’umusozi.+ 20  Nuko afata cya kimasa bari baremye aragitwika maze aragisya gihinduka ifu,+ ayiminjagira hejuru y’amazi,+ ayanywesha Abisirayeli.+ 21  Hanyuma Mose abwira Aroni ati “aba bantu bagushukishije iki kugira ngo utume bakora icyaha gikomeye?” 22  Aroni aramusubiza ati “ntundakarire databuja. Nawe ubwawe uzi ukuntu ubu bwoko ari ubwoko buhora bushaka gukora ibibi.+ 23  Bambwiye bati ‘turemere imana izatujya imbere,+ kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’ 24  Ni ko kubabwira nti ‘ufite zahabu wese nayiyambure ayinzanire.’ Nuko ndayifata nyijugunya mu muriro, havamo iki kimasa.” 25  Mose abona ko abo bantu birekuye, kubera ko Aroni yabaretse bagakora ibyo bishakiye+ bigatuma bitesha agaciro imbere y’abanzi babo.+ 26  Nuko Mose ahagarara mu irembo ry’inkambi, aravuga ati “uri ku ruhande rwa Yehova wese nansange.”+ Nuko bene Lewi bose bateranira aho ari. 27  Arababwira ati “uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘buri wese yambare inkota ye. Muzenguruke inkambi yose muve ku irembo rimwe mugere ku rindi, buri wese yice umuvandimwe we na mugenzi we n’incuti ye magara.’”+ 28  Bene Lewi+ babigenza nk’uko Mose yabategetse, ku buryo kuri uwo munsi hapfuye abagabo bagera ku bihumbi bitatu. 29  Mose aravuga ati “uyu munsi nimwikomeze mukore umurimo wa Yehova,+ kuko buri wese muri mwe yarwanyije umwana we n’umuvandimwe we,+ kugira ngo uyu munsi Yehova abahe umugisha.”+ 30  Bukeye bwaho Mose abwira abantu ati “dore mwakoze icyaha gikomeye cyane.+ Ubu ngiye kuzamuka nsange Yehova mwinginge, ahari yabababarira icyaha cyanyu.”+ 31  Mose asubira kuri Yehova aramubwira ati “ni koko aba bantu bakoze icyaha gikomeye, kuko biremeye imana ya zahabu!+ 32  None rero ubababarire icyaha cyabo.+ Niba utabababariye, ndakwinginze umpanagure+ mu gitabo+ cyawe wanditse.” 33  Ariko Yehova abwira Mose ati “uwancumuyeho ni we nzahanagura mu gitabo cyanjye.+ 34  None genda ujyane abantu aho nakubwiye. Dore umumarayika wanjye azakujya imbere.+ Kandi igihe cyo kubahana nikigera nzabahanira icyaha cyabo.”+ 35  Nuko Yehova ateza abantu icyorezo bitewe n’ikimasa bari baremye, cya kindi Aroni yaremye.+

Ibisobanuro ahagana hasi