Kuva 37:1-29

37  Besaleli+ abaza Isanduku+ mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya. Uburebure bwayo bwari imikono ibiri n’igice, ubugari bwayo ari umukono umwe n’igice, n’ubuhagarike bwayo ari umukono umwe n’igice.+  Ayiyagirizaho zahabu itunganyijwe imbere n’inyuma kandi ayizengurutsaho umuguno wa zahabu.+  Hanyuma ayicurira impeta enye za zahabu azishyira hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ashyira impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande.+  Abaza n’imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayiyagirizaho zahabu.+  Iyo mijishi ayiseseka muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo ijye ikoreshwa mu guheka Isanduku.+  Ayikorera umupfundikizo+ muri zahabu itunganyijwe. Uburebure bwawo bwari imikono ibiri n’igice, n’ubugari bwawo ari umukono umwe n’igice.+  Hanyuma arema abakerubi babiri muri zahabu. Abacura muri zahabu abashyira ku mitwe yombi y’umupfundikizo.+  Umukerubi umwe yari ku mutwe umwe, undi ari ku wundi. Abo bakerubi bombi yabashyize ku mitwe yombi y’umupfundikizo.+  Abo bakerubi bari barambuye amababa yabo yombi bayazamuye hejuru, bayatwikirije umupfundikizo.+ Bari berekeranye bareba ku mupfundikizo.+ 10  Abaza ameza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Uburebure bwayo bwari imikono ibiri, ubugari bwayo ari umukono umwe n’ubuhagarike bwayo ari umukono umwe n’igice.+ 11  Ayayagirizaho zahabu itunganyijwe kandi ayazengurutsaho umuguno wa zahabu.+ 12  Ayakorera umukaba uyazengurutse ufite ubugari bureshya n’ubugari bw’ikiganza, kandi uwo mukaba awuzengurutsaho umuguno wa zahabu.+ 13  Ayacurira impeta enye muri zahabu maze azishyira mu mfuruka enye zo ku maguru yayo uko ari ane.+ 14  Izo mpeta zari zegereye umukaba kandi zari izo gushyirwamo imijishi yo guheka ameza.+ 15  Hanyuma abaza imijishi yo guheka ameza,+ ayibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya kandi ayiyagirizaho zahabu. 16  Arangije akora ibikoresho by’ameza: amasahani yayo n’ibikombe byayo, n’amabakure n’imperezo zo gusukisha ituro ry’ibyokunywa; abikora muri zahabu itunganyijwe.+ 17  Arema igitereko cy’amatara,+ agicura muri zahabu itunganyijwe. Uruti rwacyo n’indiba yacyo, amashami yacyo, udukombe twacyo, amapfundo yacyo n’uburabyo bwacyo, byose byari bicuranywe na cyo.+ 18  Icyo gitereko cyari gifite amashami atandatu mu mpande zacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande.+ 19  Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hari udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. No kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hari udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Uko ni ko amashami atandatu acuranywe n’icyo gitereko cy’amatara yari ameze.+ 20  Kuri icyo gitereko hariho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo.+ 21  Ipfundo ryo munsi y’amashami abiri ryari ricuranywe na cyo, n’ipfundo ryo munsi y’andi mashami abiri ryari ricuranywe na cyo, n’ipfundo ryo munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo ricuranywe na cyo; bikaba ari uko byari bimeze ku mashami atandatu yari acuranywe n’icyo gitereko.+ 22  Amapfundo n’amashami byari bicuranywe n’icyo gitereko. Cyose cyari ikintu kimwe gicuzwe muri zahabu itunganyijwe.+ 23  Yakiremeye amatara arindwi, udufashi two kuvana ibishirira ku rutambi n’agakoresho ko kubishyiraho, abicura muri zahabu itunganyijwe.+ 24  Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose yabicuze muri zahabu itunganyijwe, ipima italanto imwe. 25  Abaza igicaniro cyo koserezaho umubavu,+ akibaza mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+ Cyari gifite uburebure bw’umukono umwe n’ubugari bw’umukono umwe, gifite impande enye zingana, n’ubuhagarike bw’imikono ibiri. Amahembe yacyo yari akoranywe na cyo.+ 26  Akiyagirizaho zahabu itunganyijwe ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi agikorera umuguno wa zahabu ukizengurutse.+ 27  Agikorera impeta ebyiri muri zahabu, azitera munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri, ku mpande ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi yo kugiheka.+ 28  Hanyuma abaza imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, ayiyagirizaho zahabu.+ 29  Akora n’amavuta yera+ n’umubavu utunganyijwe uhumura neza+ kandi ukoranywe ubuhanga.

Ibisobanuro ahagana hasi