Kuva 40:1-38

40  Hanyuma Yehova abwira Mose ati  “mu kwezi kwa mbere,+ ku munsi wa mbere w’ukwezi, uzashinge ihema ry’ibonaniro.+  Uzashyire isanduku y’igihamya+ muri iryo hema, hanyuma ushyireho umwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo Sanduku iri.  Uzinjizemo ameza+ uyategure, winjizemo n’igitereko cy’amatara+ uyacane.+  Uzashyire igicaniro cya zahabu cyo koserezaho umubavu+ imbere y’isanduku y’igihamya, kandi mu muryango w’ihema uhashyire umwenda wo kuhakinga.+  “Uzashyire igicaniro+ cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro imbere y’ihema ry’ibonaniro,  kandi uzashyire igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, maze ugishyiremo amazi.+  Uzubake urugo+ ruzengurutse ihema, mu irembo ryarwo uhashyire umwenda wo kuhakinga.+  Uzafate amavuta yera+ uyasuke ku ihema no ku bintu biririmo byose,+ uryeze kandi weze n’ibikoresho byaryo byose, kugira ngo ribe iryera. 10  Uzasuke ayo mavuta ku gicaniro cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro, uyasuke no ku bikoresho byacyo byose, maze weze icyo gicaniro+ kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+ 11  Uzayasuke no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo ucyeze. 12  “Hanyuma uzazane Aroni n’abahungu be hafi y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro maze ubuhagire.+ 13  Uzambike Aroni imyenda yera+ umusukeho amavuta+ umweze, bityo ambere umutambyi. 14  Nurangiza uzigize hafi abana be ubambike amakanzu.+ 15  Uzabasukeho ya mavuta nk’uko wayasutse kuri se,+ kugira ngo bambere abatambyi. Ayo mavuta ubasutseho azatuma bo n’abazabakomokaho+ bakomeza kunkorera umurimo w’ubutambyi, kugeza ibihe bitarondoreka.” 16  Mose abigenza atyo, akora ibyo Yehova yari yaramutegetse byose.+ 17  Nuko mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri, ku munsi wa mbere w’ukwezi, ihema rirashingwa.+ 18  Igihe Mose yashingaga ihema, yashashe hasi ibisate biciyemo imyobo,+ abishingamo ibizingiti+ by’ihema, ashyiramo imitambiko yaryo+ ashinga n’inkingi zaryo.+ 19  Ihema ry’ibonaniro aritwikiriza ihema,+ hejuru agerekaho ibindi byo kurisakara+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 20  Hanyuma afata bya bisate by’Igihamya+ abishyira muri ya Sanduku,+ ayishyiraho imijishi+ yayo n’umupfundikizo+ wayo.+ 21  Yinjiza iyo Sanduku mu ihema, ashyiraho wa mwenda ukingiriza+ wo gukinga aho iyo sanduku y’igihamya+ iri, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 22  Ashyira ameza+ mu ihema ry’ibonaniro mu ruhande rwerekeye mu majyaruguru, inyuma ya wa mwenda ukingiriza, 23  ategura n’imigati+ kuri ayo meza imbere ya Yehova, ayishyiraho igerekeranye, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 24  Ashyira igitereko cy’amatara+ mu ihema ry’ibonaniro imbere y’ameza, mu ruhande rwerekeye mu majyepfo. 25  Nuko acana amatara+ imbere ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 26  Ashyira igicaniro cya zahabu+ mu ihema ry’ibonaniro inyuma y’umwenda ukingiriza, 27  kugira ngo ajye acyoserezaho umubavu uhumura neza,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 28  Ashyira mu muryango w’ihema umwenda wo kuhakinga.+ 29  Ashyira igicaniro+ cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, kugira ngo ajye agitambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 30  Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro, agishyiramo amazi yo gukaraba.+ 31  Mose na Aroni n’abahungu be bakajya bakarabiramo intoki n’ibirenge. 32  Igihe babaga bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro n’igihe begeraga igicaniro barakarabaga,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose. 33  Arangije yubaka urugo+ ruzengurutse ihema n’igicaniro, ashyiraho wa mwenda wo gukinga mu irembo ryarwo.+ Nguko uko Mose yarangije uwo murimo. 34  Nuko igicu+ gitwikira ihema ry’ibonaniro, ikuzo rya Yehova ryuzura iryo hema. 35  Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu+ kandi ikuzo rya Yehova ryuzuyemo.+ 36  Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, iyo icyo gicu cyavaga kuri iryo hema barahagurukaga bakagenda.+ 37  Ariko iyo icyo gicu cyagumaga kuri iryo hema, ntibahavaga; barahagumaga kugeza igihe kiriviriyeho.+ 38  Mu rugendo rw’Abisirayeli rwose, ku manywa babonaga inkingi y’igicu cya Yehova hejuru y’ihema ry’ibonaniro, nijoro ab’inzu ya Isirayeli bose bakahabona inkingi y’umuriro.+

Ibisobanuro ahagana hasi