Kuva 9:1-35

9  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “jya kwa Farawo umubwire+ uti ‘uku ni ko Yehova Imana y’Abaheburayo avuga ati “reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.  Ariko nukomeza kwanga kubureka ngo bugende ugakomeza kububuza,+  Yehova araramburira ukuboko kwe+ ku matungo+ yawe ari mu gasozi. Kandi amafarashi n’indogobe n’ingamiya n’amashyo n’imikumbi bizaterwa n’icyorezo gikomeye cyane.+  Yehova azatandukanya amatungo y’Abisirayeli n’amatungo y’Abanyegiputa, kandi mu byo Abisirayeli batunze byose nta na kimwe kizapfa.”’”+  Byongeye kandi, Yehova yagennye igihe ibyo bizabera, aravuga ati “ejo Yehova azakora ibyo bintu muri iki gihugu.”+  Bukeye Yehova abigenza atyo, maze amatungo y’Abanyegiputa y’ubwoko bwose atangira gupfa;+ ariko mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye.  Nuko Farawo atuma abagaragu be ngo bajye kureba, basanga mu matungo y’Abisirayeli nta na rimwe ryapfuye. Nyamara Farawo akomeza kwinangira umutima,+ ntiyareka ubwo bwoko ngo bugende.  Hanyuma Yehova abwira Mose na Aroni ati “mugende mufate ivu ryo mu itanura+ ryuzuye amashyi, maze Mose aritumurire mu kirere imbere ya Farawo.  Rirahinduka ivumbi ritumuke mu gihugu cya Egiputa cyose, rihinduke ibibyimba biturikamo ibisebe+ ku bantu no ku matungo mu gihugu cya Egiputa hose.” 10  Nuko bafata ivu ryo mu itanura bahagarara imbere ya Farawo, maze Mose aritumurira mu kirere, rihinduka ibibyimba biturikamo ibisebe+ ku bantu no ku matungo. 11  Abatambyi bakora iby’ubumaji ntibashobora guhagarara imbere ya Mose bitewe n’ibyo bibyimba, kuko abo batambyi n’Abanyegiputa bose bari bafashwe n’ibibyimba.+ 12  Ariko Yehova areka Farawo akomeza kwinangira umutima ntiyabumvira, nk’uko Yehova yari yarabibwiye Mose.+ 13  Nuko Yehova abwira Mose ati “uzinduke kare mu gitondo uhagarare imbere ya Farawo,+ umubwire uti ‘uku ni ko Yehova Imana y’Abaheburayo avuga ati “reka ubwoko bwanjye bugende bujye kunkorera.+ 14  Ariko niwanga ndaguteza ibyago byanjye byose mbiteze n’abagaragu bawe n’abantu bawe, kugira ngo umenye ko mu isi yose nta wuhwanye nanjye.+ 15  Ubu mba nararambuye ukuboko kwanjye nkaguteza icyorezo wowe n’abantu bawe, nkabatsemba ku isi.+ 16  Ariko icyatumye nkureka ugakomeza kubaho,+ ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, no kugira ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose.+ 17  Mbese uracyishyira hejuru ukarwanya ubwoko bwanjye ntubureke ngo bugende?+ 18  Dore ejo ku isaha nk’iyi nzagusha imvura y’urubura ruremereye cyane, kandi mu mateka ya Egiputa yose ntihigeze hagwa urubura rumeze nk’urwo.+ 19  None wohereze abagaragu bawe bacyure amatungo yawe yose n’icyitwa icyawe cyose kiri mu gasozi babyugamishe. Kandi umuntu wese n’itungo ryose bizaba biri mu gasozi bitugamishijwe, urubura+ ruzabigwaho bipfe.”’” 20  Abantu bose bo mu bagaragu ba Farawo batinye ijambo rya Yehova, bacyuye abagaragu babo n’amatungo yabo barabyugamisha.+ 21  Ariko abantu bose batashyize ijambo rya Yehova ku mutima ngo baryiteho, barekeye abagaragu babo n’amatungo yabo mu gasozi.+ 22  Nuko Yehova abwira Mose ati “rambura ukuboko kwawe+ ugutunge mu ijuru kugira ngo urubura+ rugwe ku gihugu cya Egiputa cyose, no ku bantu no ku matungo no ku bimera byose byo mu gihugu cya Egiputa.” 23  Nuko Mose atunga inkoni ye mu ijuru, maze Yehova ahindisha inkuba, agusha n’urubura+ n’umuriro byisuka ku isi, kandi Yehova akomeza kugusha urubura ku gihugu cya Egiputa. 24  Nuko urubura ruragwa kandi umuriro umanukana n’urubura. Rwari urubura ruremereye cyane, ku buryo mu mateka yose ya Egiputa hatari harigeze hagwa urubura rumeze nk’urwo.+ 25  Urubura rugwa mu gihugu cya Egiputa cyose, rwica ikintu cyose cyari mu gasozi uhereye ku muntu ukageza ku matungo n’ibimera by’ubwoko bwose, ruvunagura n’ibiti by’ubwoko bwose.+ 26  Mu karere k’i Gosheni, aho Abisirayeli bari batuye, ni ho honyine hataguye urubura.+ 27  Amaherezo Farawo ahamagaza Mose na Aroni arababwira ati “ubu noneho nacumuye.+ Yehova ni we ukiranuka,+ naho jye n’abantu banjye turi abanyamakosa. 28  Inginga Yehova kugira ngo inkuba n’urubura bituruka ku Mana bihagarare.+ Nanjye ndabareka mugende mwe kuguma ino.” 29  Mose aramubwira ati “nkimara gusohoka mu mugi ndarambura amaboko nsenge Yehova.+ Inkuba zirahagarara kandi n’urubura ntirukomeza kugwa, kugira ngo umenye ko isi ari iya Yehova.+ 30  Ariko nzi ko naho byahagarara, wowe n’abagaragu bawe mutazatinya Yehova Imana.”+ 31  Ibimera bivamo ubudodo n’ingano za sayiri birangirika, kuko ingano zari zarazanye amahundo n’ibimera bivamo ubudodo byaramaze gupfundika uburabyo.+ 32  Ariko ingano zisanzwe na kusemeti*+ nta cyo byabaye kuko byeraga bitinze. 33  Nuko Mose ava mu mugi kwa Farawo arambura amaboko asenga Yehova, maze inkuba n’urubura birahagarara n’imvura ntiyongera kugwa.+ 34  Farawo abonye ko imvura n’urubura n’inkuba byahagaze, yongera gucumura kandi yinangira umutima,+ n’abagaragu be barinangira. 35  Farawo akomeza kwinangira umutima, ntiyareka Abisirayeli ngo bagende, nk’uko Yehova yari yarabivuze binyuze kuri Mose.+

Ibisobanuro ahagana hasi