Kuva 25:1-40

25  Yehova abwira Mose+ ati  “bwira Abisirayeli bangenere ituro kandi mujye mwakira ituro umuntu wese wemejwe n’umutima we antura.+  Iri ni ryo turo bazabaha: zahabu,+ ifeza+ n’umuringa.+  Bazabahe ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza n’ubwoya bw’ihene;+  impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ritukura, impu z’inyamaswa zitwa tahashi n’imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya.+  Bazabahe n’amavuta y’itara,+ amavuta ahumura+ yo kuvangwa n’amavuta yera*+ akanavangwa n’umubavu uhumura neza,+  amabuye ya shohamu n’amabuye yo gushyira kuri efodi+ no ku gitambaro cyo kwambara mu gituza.+  Kandi muzanyubakire ubuturo kuko nzabamba ihema muri bo.+  Muzabwubake mukurikije ibyo ngiye kukwereka byose, icyitegererezo cy’ihema n’icyitegererezo cy’ibikoresho byaryo byose.+ 10  “Muzabaze Isanduku mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya;+ uburebure bwayo buzabe imikono* ibiri n’igice, ubugari bwayo buzabe umukono umwe n’igice, n’ubuhagarike bwayo bube umukono umwe n’igice. 11  Uzayiyagirizeho zahabu itunganyijwe.+ Uzayiyagirizeho zahabu imbere n’inyuma kandi uzayizengurutseho umuguno wa zahabu.+ 12  Uzayicurire impeta enye za zahabu uzishyire hejuru y’amaguru yayo uko ari ane, ushyire impeta ebyiri ku ruhande rumwe n’izindi ebyiri ku rundi ruhande.+ 13  Kandi uzabaze imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyiyagirizeho zahabu.+ 14  Iyo mijishi uzayiseseke muri za mpeta ziri mu mpande z’Isanduku, kugira ngo ijye ikoreshwa mu guheka Isanduku. 15  Iyo mijishi izagume mu mpeta z’Isanduku; ntizakurwemo.+ 16  Muri iyo Sanduku uzashyiremo igihamya nzaguha.+ 17  “Uzayikorere umupfundikizo muri zahabu itunganyijwe. Uburebure bwawo buzabe imikono ibiri n’igice, n’ubugari bwawo bube umukono umwe n’igice.+ 18  Kandi uzareme abakerubi babiri muri zahabu. Uzabacure muri zahabu ubashyire ku mitwe yombi y’umupfundikizo.+ 19  Uzashyire umukerubi umwe ku mutwe umwe, undi umushyire ku wundi.+ Abo bakerubi bombi muzabashyire ku mitwe yombi y’umupfundikizo. 20  Abo bakerubi bazabe barambuye amababa yabo yombi bayerekeje hejuru, bayatwikirije umupfundikizo. Bazabe berekeranye,+ bareba ku mupfundikizo. 21  Uzashyire uwo mupfundikizo+ ku Isanduku, kandi muri iyo Sanduku uzashyiremo igihamya nzaguha. 22  Aho ni ho nzajya nkwiyerekera kandi mvugane nawe ndi hejuru y’umupfundikizo,+ hagati y’abakerubi babiri bari hejuru y’isanduku y’igihamya, kandi ni ho nzajya nkubwirira ibyo nzagutegeka byose ngo ubibwire Abisirayeli.+ 23  “Uzabaze ameza+ mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya, afite uburebure bw’imikono ibiri, ubugari bw’umukono umwe, n’ubuhagarike bw’umukono umwe n’igice. 24  Uzayayagirizeho zahabu itunganyijwe, kandi uzayazengurutseho umuguno wa zahabu.+ 25  Uzayakorere umukaba uyazengurutse ufite ubugari bureshya n’ubugari bw’ikiganza, kandi uwo mukaba uzawuzengurutseho umuguno wa zahabu.+ 26  Uzayakorere impeta enye muri zahabu maze uzishyire mu mfuruka enye zo ku maguru yayo ane.+ 27  Izo mpeta zizabe zegereye umukaba kandi zizajye zishyirwamo imijishi yo guheka ameza.+ 28  Uzabaze imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyiyagirizeho zahabu, maze bazajye bayikoresha mu guheka ameza.+ 29  “Uzayakorere amasahani n’ibikombe, n’imperezo n’amabakure bazajya basukisha ituro ry’ibyokunywa. Uzabicure muri zahabu itunganyijwe.+ 30  Kandi uzajye ushyira kuri ayo meza imigati yo kumurikwa, ibe imbere yanjye igihe cyose.+ 31  “Uzareme igitereko cy’amatara muri zahabu itunganyijwe. Icyo gitereko kizacurwe+ muri zahabu. Indiba yacyo, amashami, udukombe, amapfundo n’uburabyo bwacyo, byose bizabe bicuranywe n’icyo gitereko. 32  Icyo gitereko kizabe gifite amashami atandatu mu mpande zacyo, amashami atatu mu ruhande rumwe n’andi atatu mu rundi ruhande.+ 33  Kuri buri shami ryo ku ruhande rumwe hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo. Kuri buri shami ryo ku rundi ruhande hazabeho udukombe dutatu dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo.+ Uko abe ari ko muzarema amashami atandatu acuranywe n’icyo gitereko cy’amatara. 34  Kuri icyo gitereko hazabeho udukombe tune dufite ishusho y’indabyo z’agati k’umuluzi, tugiye dukurikirana n’amapfundo n’uburabyo.+ 35  Ipfundo riri munsi y’amashami abiri rizabe ricuranywe na cyo, n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri rizabe ricuranywe na cyo, n’ipfundo riri munsi y’andi mashami abiri akurikiyeho na ryo rizabe ricuranywe na cyo; bizabe bimeze bityo ku mashami atandatu azaba acuranywe n’icyo gitereko.+ 36  Amapfundo n’amashami bizabe bicuranywe n’icyo gitereko. Cyose kizabe ari ikintu kimwe gicuzwe muri zahabu itunganyijwe.+ 37  Uzakiremere amatara arindwi, kandi ayo matara azajye acanwa amurike imbere y’aho giteretse.+ 38  Udufashi two kuvana ibishirira ku rutambi n’agakoresho ko kubishyiraho, bizabe bicuzwe muri zahabu itunganyijwe.+ 39  Icyo gitereko n’ibikoresho byacyo byose bizacurwe muri zahabu itunganyijwe ipima italanto* imwe. 40  Uzitonde ubikore ukurikije icyitegererezo werekewe ku musozi.+

Ibisobanuro ahagana hasi