Kuva 23:1-33

23  “Ntugakwirakwize impuha.+ Ntugafatanye n’umuntu mubi ngo ube umuhamya ucura imigambi mibisha.+  Ntugakurikire benshi bagamije gukora nabi,+ kandi nutangwa ho umugabo mu mpaka ntukajye iyo benshi bagiye ngo uhamye ibinyoma, ugamije kugoreka urubanza.+  Kandi ntukabere umukene mu mpaka ze.+  “Nuhura n’ikimasa cy’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye yayobye, ntukabure kuyimugarurira.+  Nubona indogobe y’umuntu ukwanga yagwanye n’umutwaro ihetse, uzirinde kuyisiga aho. Ntuzabure kumufasha ngo muyikize uwo mutwaro.+  “Ntukagoreke urubanza+ rw’umukene wo muri mwe.  “Uzibukire ijambo ry’ikinyoma ryose.+ Kandi ntukice utariho urubanza n’umukiranutsi, kuko umuntu mubi ntazamubaraho gukiranuka.+  “Ntukemere guhongerwa, kuko impongano zihuma amaso abacamanza beza; kandi impongano ishobora kugoreka amagambo y’abakiranutsi.+  “Ntugakandamize umwimukira+ kuko namwe muzi ubuzima bw’umwimukira, kubera ko mwabaye abimukira mu gihugu cya Egiputa.+ 10  “Mu myaka itandatu ujye ubiba imbuto mu butaka bwawe, kandi usarure umwero wabwo.+ 11  Ariko mu mwaka wa karindwi ujye ureka kubuhinga, ahubwo ujye uburaza+ kugira ngo abakene bo mu bwoko bwawe barye ibyabumezemo. Ibyo bazasigaza bizaribwe n’inyamaswa.+ Uko ni ko ugomba kugenza uruzabibu rwawe n’umurima wawe w’imyelayo. 12  “Ujye ukora imirimo yawe mu minsi itandatu.+ Ariko ku munsi wa karindwi ujye uruhuka, kugira ngo ikimasa cyawe n’indogobe yawe na byo biruhuke, n’umwana w’umuja wawe n’umwimukira na bo baruhuke.+ 13  “Mujye mwitondera ibyo nababwiye byose.+ Ntimuzigere muvuga izina ry’izindi mana; ntirizumvikane mu kanwa kawe.+ 14  “Incuro eshatu mu mwaka, ujye unyizihiriza umunsi mukuru.+ 15  Uzakomeze kwizihiza umunsi mukuru w’imigati idasembuwe.+ Mu minsi irindwi, mu gihe cyagenwe mu kwezi kwa Abibu,+ uzajye urya imigati idasembuwe+ nk’uko nagutegetse, kuko muri uko kwezi ari bwo wavuye muri Egiputa. Kandi ntihakagire uza imbere yanjye imbokoboko.+ 16  Nanone, ujye wizihiza umunsi mukuru w’isarura ry’imbuto z’umuganura+ w’ibyo wahinze mu murima,+ n’umunsi mukuru w’isarura ryo mu mpera z’umwaka, igihe usarura ibyo wahinze mu murima.+ 17  Buri muntu wese w’igitsina gabo azajye aza imbere y’Umwami Yehova+ incuro eshatu mu mwaka. 18  “Amaraso y’igitambo untambira ntukayatambane n’ikintu gisembuwe, kandi urugimbu untambira ku munsi mukuru ntirukarare ngo rugeze mu gitondo.+ 19  “Indobanure mu mbuto z’umuganura w’ibyeze mu butaka bwawe, ujye uzizana mu nzu ya Yehova Imana yawe.+ “Ntugatekeshe umwana w’ihene amahenehene ya nyina.+ 20  “Dore nohereje umumarayika+ wanjye imbere yawe ngo akuyobore mu nzira maze akugeze aho naguteguriye.+ 21  Ujye wirinda uko umwitwaraho kandi wumvire ijwi rye. Ntukamwigomekeho kuko atazabababarira igicumuro cyanyu,+ kubera ko aje mu izina ryanjye. 22  Ariko niwumvira ijwi rye udaca ku ruhande, ugakora ibyo nzakubwira byose,+ nanjye nzarwanya abanzi bawe, mbuze amahwemo abakubuza amahwemo.+ 23  Umumarayika wanjye azakugenda imbere akugeze mu gihugu cy’Abamori n’Abaheti n’Abaperizi n’Abanyakanani n’Abahivi n’Abayebusi, kandi nzabatsembaho.+ 24  Ntukikubite imbere y’imana zabo cyangwa ngo uzikorere, kandi ntugakore ikintu cyose gisa n’ibishushanyo by’imana zabo,+ ahubwo ntuzabure kubirimbura no kumenagura inkingi zabo zera.+ 25  Mukorere Yehova Imana yanyu,+ kandi rwose azabaha umugisha mugire umugati wo kurya n’amazi yo kunywa,+ kandi nzabarinda indwara.+ 26  Mu gihugu cyawe ntihazabamo umugore ukuramo inda cyangwa ingumba.+ Nzabaha kurama iminsi myinshi.+ 27  “Nzohereza igitinyiro cyanjye imbere yawe,+ kandi amahanga yose uzageramo nzayateza urujijo, kandi nzatuma abanzi bawe bose bagutera umugongo baguhunge.+ 28  Nzatuma amahanga acikamo igikuba na mbere y’uko uyageramo,+ kandi Abahivi n’Abanyakanani n’Abaheti bazaguhunga.+ 29  Sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe, kugira ngo igihugu kitaba umwirare inyamaswa z’inkazi zikororoka zikagutera.+ 30  Nzagenda mbirukana imbere yawe buhoro buhoro, kugeza igihe uzaba umaze kororoka ukagwira ukigarurira igihugu.+ 31  “Nzagushyiriraho urugabano ruhera ku Nyanja Itukura rukagera ku nyanja y’Abafilisitiya, kandi rugahera ku butayu rukagera kuri rwa Ruzi,+ kuko nzakugabiza abaturage b’iki gihugu ukabirukana imbere yawe.+ 32  Ntuzagirane isezerano na bo cyangwa imana zabo.+ 33  Ntibazature mu gihugu cyawe kugira ngo batazatuma uncumuraho. Kandi nukorera imana zabo bizakubera umutego.”+

Ibisobanuro ahagana hasi