Kuva 14:1-31

14  Yehova abwira Mose ati  “bwira Abisirayeli basubire inyuma bakambike imbere y’i Pihahiroti hagati ya Migidoli n’inyanja, ahateganye n’i Bayali-Sefoni.+ Abe ari ho mukambika, iruhande rw’inyanja.  Hanyuma Farawo azavuga iby’Abisirayeli ati ‘barazerera mu gihugu bayobagurika, bazimiriye mu butayu.’+  Nzareka Farawo yinangire umutima+ kandi azabakurikira rwose, ariko nzihesha ikuzo binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose;+ kandi Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova.”+ Nuko babigenza batyo.  Hanyuma babwira umwami wa Egiputa ko Abisirayeli bacitse. Farawo n’abagaragu be bahita bicuza icyatumye barekura Abisirayeli,+ maze baravuga bati “ibyo twakoze ni ibiki ko twaretse Abisirayeli bakagenda ntibakomeze kuba imbata+ zacu?”  Nuko ategura amagare ye y’intambara maze ajyana n’abantu be.+  Afata amagare magana atandatu yatoranyijwe,+ n’andi magare yose ya Egiputa, ashyira n’abarwanyi muri buri gare.  Uko ni ko Yehova yaretse Farawo umwami wa Egiputa akinangira umutima,+ maze agakurikira Abisirayeli igihe bavaga muri Egiputa bashyize ukuboko hejuru.*+  Nuko Abanyegiputa barabakurikira n’amagare yose ya Farawo akururwa n’amafarashi, n’abarwanira ku mafarashi be+ n’ingabo ze zose, babasanga aho bari bakambitse ku nyanja, hafi y’i Pihahiroti hateganye n’i Bayali-Sefoni.+ 10  Farawo ageze hafi yabo, bubura amaso babona Abanyegiputa babakurikiye. Nuko Abisirayeli bashya ubwoba maze batangira gutakambira Yehova.+ 11  Babwira Mose bati “mbese watuzanye gupfira hano mu butayu+ kubera ko muri Egiputa hatabayo imva? Ibyo wadukoreye ni ibiki, kubona udukura muri Egiputa? 12  Si byo twakubwiraga tukiri muri Egiputa tuti ‘tureke dukorere Abanyegiputa’? Kuko ibyiza ari uko twakorera Abanyegiputa kuruta uko twapfira mu butayu.”+ 13  Nuko Mose abwira Abisirayeli ati “ntimugire ubwoba.+ Muhagarare mushikamye mwirebere ukuntu Yehova ari bubakize uyu munsi.+ Kuko Abanyegiputa mureba uyu munsi mutazongera kubabona! Oya, ntimuzongera kubabona ukundi.+ 14  Yehova ubwe ni we uri bubarwanirire,+ mwe mwicecekere gusa.” 15  Yehova abwira Mose ati “ni iki gituma mukomeza kuntakambira?+ Bwira Abisirayeli bahaguruke bagende. 16  Naho wowe, uzamure inkoni yawe+ maze urambure ukuboko kwawe hejuru y’inyanja uyigabanyemo kabiri,+ kugira ngo Abisirayeli banyure mu nyanja ku butaka bwumutse.+ 17  Nanjye ndareka Abanyegiputa binangire umutima+ babakurikire, kugira ngo niheshe ikuzo binyuze kuri Farawo n’ingabo ze zose n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be.+ 18  Abanyegiputa bazamenya ko ndi Yehova igihe nzihesha ikuzo binyuze kuri Farawo n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be.”+ 19  Nuko umumarayika+ w’Imana y’ukuri wagendaga imbere y’Abisirayeli arahava ajya inyuma yabo, na ya nkingi y’igicu iva imbere yabo ibajya inyuma.+ 20  Yitambika hagati y’Abanyegiputa n’Abisirayeli.+ Ku ruhande rumwe, yari igicu kirimo umwijima. Ku rundi ruhande, yakomeje kumurika nijoro.+ Iryo joro ryose Abanyegiputa ntibegera Abisirayeli. 21  Mose arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja,+ maze muri iryo joro ryose Yehova ahuhisha umuyaga ukomeye uturutse iburasirazuba, atangira gusubiza inyanja inyuma kandi indiba y’inyanja ayihindura ubutaka bwumutse,+ nuko amazi yigabanyamo kabiri.+ 22  Hanyuma Abisirayeli banyura mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+ 23  Abanyegiputa barabakurikira, maze amafarashi ya Farawo yose n’amagare ye y’intambara n’abarwanira ku mafarashi be biroha mu nyanja barabakurikira.+ 24  Bigeze mu rukerera, Yehova atangira kwitegereza Abanyegiputa ari muri ya nkingi y’umuriro n’igicu,+ maze atera urujijo mu ngabo z’Abanyegiputa.+ 25  Akura inziga ku magare yabo, ku buryo bayatwaraga bibagoye cyane.+ Abanyegiputa baravuga bati “nimuze duhunge twe kwegera Abisirayeli kuko Yehova abarwanirira, akarwanya Abanyegiputa.”+ 26  Hanyuma Yehova abwira Mose ati “rambura ukuboko kwawe hejuru y’inyanja+ kugira ngo amazi agaruke arengere Abanyegiputa n’amagare yabo y’intambara n’abarwanira ku mafarashi.” 27  Mose ahita arambura ukuboko kwe hejuru y’inyanja, maze ahagana mu gitondo inyanja itangira gusubira mu mwanya wayo. Hagati aho Abanyegiputa barahungaga ngo badahura na yo, ariko Yehova akunkumurira Abanyegiputa mu nyanja.+ 28  Amazi akomeza kugaruka mu mwanya wayo.+ Amaherezo arengera amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarashi bose bo mu ngabo za Farawo, bari biroshye mu nyanja bakurikiye Abisirayeli.+ Nta n’umwe muri bo warokotse.+ 29  Abisirayeli bo bagenda mu nyanja ku butaka bwumutse,+ amazi ameze nk’inkuta zibakikije iburyo n’ibumoso.+ 30  Uko ni ko uwo munsi Yehova yakijije Abisirayeli amaboko y’Abanyegiputa,+ maze Abisirayeli babona imirambo y’Abanyegiputa ku nkombe y’inyanja.+ 31  Nanone Abisirayeli bibonera ukuboko gukomeye Yehova yakoresheje arwanya Abanyegiputa, nuko batinya Yehova kandi bizera Yehova n’umugaragu we Mose.+

Ibisobanuro ahagana hasi