Kuva 19:1-25

19  Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abisirayeli baviriye mu gihugu cya Egiputa,+ kuri uwo munsi, bagera mu butayu bwa Sinayi.+  Abisirayeli bava i Refidimu+ bagera mu butayu bwa Sinayi maze bakambika muri ubwo butayu,+ imbere y’umusozi.+  Mose arazamuka asanga Imana y’ukuri, maze Yehova ari kuri uwo musozi+ aramuhamagara aramubwira ati “ubwire ab’inzu ya Yakobo, ari bo Bisirayeli uti  ‘mwiboneye ibyo nakoreye Abanyegiputa,+ kugira ngo mbatware ku mababa yanjye nka kagoma mbazane aho ndi mube abanjye.+  None rero, nimwumvira ijwi ryanjye mudaca ku ruhande+ kandi mugakomeza isezerano ryanjye,+ muzaba umutungo wanjye bwite natoranyije mu bandi bantu bose,+ kuko isi yose ari iyanjye.+  Kandi muzambera ubwami bw’abatambyi n’ishyanga ryera.’+ Ayo ni yo magambo uzabwira Abisirayeli.”  Nuko Mose araza ahamagara abakuru+ b’ubwo bwoko ababwira amagambo yose Yehova yamutegetse.+  Hanyuma abantu bose basubiriza icyarimwe bati “ibyo Yehova yavuze byose tuzabikora.”+ Mose ahita asubirayo abwira Yehova+ amagambo abantu bavuze.  Yehova abwira Mose ati “dore ndaza aho uri ndi mu gicu cyijimye+ kugira ngo nimvugana nawe+ abantu bumve maze bazahore bakwizera.”+ Hanyuma Mose abwira Yehova amagambo abantu bavuze. 10  Yehova abwira Mose ati “sanga abantu, ubeze uyu munsi n’ejo, kandi bamese imyenda yabo.+ 11  Ku munsi wa gatatu bazabe biteguye kuko kuri uwo munsi Yehova azamanuka akaza imbere y’abantu bose ku musozi wa Sinayi.+ 12  Uzabashyirireho urugabano, ubabwire uti ‘mwirinde ntihagire uzamuka uyu musozi kandi ntihagire ukoza ikirenge ku rugabano rwawo. Umuntu wese uzakoza ikirenge kuri uyu musozi azicwe.+ 13  Ntihazagire umukoraho kuko azicishwa amabuye cyangwa akaraswa. Itungo rizawukandagiraho ntirizabeho, n’umuntu uzawukozaho ikirenge ntazabeho.’+ Ihembe ry’intama+ nirivuzwa bazazamuke bigire hafi y’uyu musozi.” 14  Nuko Mose amanuka kuri uwo musozi asanga abantu atangira kubeza, na bo bamesa imyenda yabo.+ 15  Nuko abwira abantu ati “ku munsi wa gatatu muzabe mwiteguye+ kandi abagabo ntibazegere abagore babo.”+ 16  Nuko ku munsi wa gatatu mu gitondo, inkuba zirakubita n’imirabyo irarabya,+ kandi igicu gifatanye+ kibudika kuri uwo musozi, humvikana n’ijwi rirenga ry’ihembe,+ ku buryo abantu bose bari mu nkambi batangiye guhinda umushyitsi.+ 17  Mose avana abantu mu nkambi ngo bajye guhura n’Imana y’ukuri, baraza bahagarara munsi y’uwo musozi.+ 18  Nuko umusozi wose wa Sinayi ucumba umwotsi+ bitewe n’uko Yehova yawumanukiyeho ari mu muriro.+ Umwotsi wawo ukomeza kuzamuka umeze nk’umwotsi w’itanura,+ kandi uwo musozi wose waratigitaga cyane.+ 19  Ijwi ry’ihembe rikomeza kwiyongera, rirushaho kurangurura cyane, maze Mose atangira kuvuga, Imana y’ukuri na yo imusubiza mu ijwi ryumvikana.+ 20  Nuko Yehova amanukira ku musozi wa Sinayi mu mpinga yawo. Yehova ahamagara Mose ngo aze mu mpinga y’uwo musozi, maze Mose arazamuka.+ 21  Yehova abwira Mose ati “manuka uburire abantu ko batagomba kuzamuka ngo baze aho Yehova ari bashaka kumureba, bigatuma abenshi muri bo bapfa.+ 22  Kandi n’abatambyi begera Yehova buri gihe biyeze+ kugira ngo Yehova atabasukaho uburakari bwe.”+ 23  Nuko Mose abwira Yehova ati “abantu ntibashobora kuzamuka ngo bajye ku musozi wa Sinayi kuko wowe ubwawe watuburiye ukatubwira uti ‘mushyire urugabano ku musozi kandi muweze.’”+ 24  Ariko Yehova aramubwira ati “manuka ugende maze uzamukane na Aroni, ariko ntihagire abatambyi n’abandi bantu bazamuka ngo baze aho Yehova ari kugira ngo atabasukaho uburakari bwe.”+ 25  Nuko Mose aramanuka asanga abantu arabibabwira.+

Ibisobanuro ahagana hasi