Kuva 30:1-38
30 “Uzabaze igicaniro cyo koserezaho umubavu,+ ukibaze mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya.
2 Kizagire uburebure bw’umukono umwe n’ubugari bw’umukono umwe, kigire impande enye zingana, kandi kizagire ubuhagarike bw’imikono ibiri. Amahembe yacyo azabe akoranywe na cyo.+
3 Uzakiyagirizeho zahabu itunganyijwe ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zacyo zose no ku mahembe yacyo, kandi uzagikorere umuguno wa zahabu ukizengurutse.+
4 Nanone uzagikorere impeta ebyiri muri zahabu, uzitere munsi y’umuguno wacyo ku mpande zacyo ebyiri, impande ebyiri ziteganye, kugira ngo zizajye zishyirwamo imijishi yo kugiheka.+
5 Uzabaze imijishi mu giti cyo mu bwoko bw’umunyinya uyiyagirizeho zahabu.+
6 Uzagishyire imbere y’umwenda ukingiriza, hafi y’isanduku y’Igihamya+ n’umupfundikizo wayo, aho nzajya nkwiyerekera.+
7 “Aroni azajye acyoserezaho+ umubavu uhumura neza.+ Buri gitondo igihe ategura amatara,+ ajye acyoserezaho umubavu.
8 Aroni najya gucana amatara nimugoroba, ajye acyoserezaho umubavu. Uwo ni umubavu uzahora imbere ya Yehova mu bihe byanyu byose.
9 Ntimuzacyoserezeho umubavu utemewe+ cyangwa igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa ituro ry’ibinyampeke, kandi ntimuzagisukeho ituro ry’ibyokunywa.
10 Rimwe mu mwaka, Aroni ajye afata ku maraso y’igitambo gitambirwa ibyaha,+ ayashyire ku mahembe y’icyo gicaniro kugira ngo agihongerere.+ Ibyo ajye abikora rimwe mu mwaka mu bihe byanyu byose. Icyo gicaniro ni icyera cyane kuri Yehova.”
11 Nuko Yehova abwira Mose ati
12 “nubarura Abisirayeli ushaka kumenya umubare wabo,+ buri wese muri bo ajye aha Yehova incungu y’ubugingo bwe igihe ubabarura,+ kugira ngo badaterwa n’icyorezo muri iryo barura.+
13 Buri wese mu bazabarurwa azatange kimwe cya kabiri cya shekeli igezwe kuri Shekeli y’ahera.+ Shekeli imwe ingana na gera* makumyabiri. Kimwe cya kabiri cya shekeli ni ryo turo bazaha Yehova.+
14 Umuntu wese uzabarurwa, kuva ku bafite imyaka makumyabiri kujyana hejuru, azatange iryo turo rigenewe Yehova.+
15 Umukire ntazatange ibirenze kimwe cya kabiri cya shekeli,+ n’umukene ntazatange ibitageze kuri kimwe cya kabiri cyayo, kugira ngo mutange ituro rigenewe Yehova, ribe impongano y’ubugingo bwanyu.+
16 Uzakire ibyo biceri by’ifeza Abisirayeli batanze ho impongano, ubitange bikoreshwe mu mirimo ikorerwa mu ihema ry’ibonaniro,+ bibere Abisirayeli urwibutso imbere ya Yehova, kugira ngo bibe impongano y’ubugingo bwanyu.”
17 Yehova yongera kubwira Mose ati
18 “uzacure igikarabiro n’igitereko cyacyo mu muringa, bajye bagikarabiraho.+ Uzagishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’igicaniro kandi ukivomeremo amazi.+
19 Aroni n’abahungu be bajye bagikarabiraho intoki boge n’ibirenge.+
20 Igihe bagiye kwinjira mu ihema ry’ibonaniro cyangwa bagiye ku gicaniro gutambira Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro,+ bajye bakaraba kugira ngo badapfa.
21 Bajye bakaraba intoki kandi boge ibirenge kugira ngo badapfa.+ Iryo rizamubere itegeko ry’ibihe bitarondoreka we n’abazamukomokaho, mu bihe byabo byose.”+
22 Yehova akomeza kubwira Mose ati
23 “naho wowe, uzashake imibavu myiza kurusha iyindi.+ Uzafate shekeli magana atanu z’ishangi,+ n’icya kabiri cy’ubwo buremere cya sinamomu+ ihumura neza, ari zo shekeli magana abiri na mirongo itanu, na shekeli magana abiri na mirongo itanu z’ubwoko bw’urubingo ruhumura,+
24 na shekeli magana atanu za kesiya+ zagezwe kuri shekeli y’ahera,+ na hini+ y’amavuta ya elayo.
25 Uzabikoremo amavuta yera, uruvange rw’amavuta akoranywe ubuhanga.+ Ayo azabe ari amavuta yera.+
26 “Uzayasuke ku ihema ry’ibonaniro+ no ku isanduku y’igihamya,
27 no ku meza n’ibikoresho byayo byose, no ku gitereko cy’amatara n’ibikoresho byacyo, no ku gicaniro cyo koserezaho umubavu,
28 no ku gicaniro cyo gutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibikoresho byacyo byose, no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo.
29 Uzabyeze kugira ngo bibe ibyera cyane,+ kandi umuntu wese ubikoraho azabe ari uwera.+
30 Kandi uzasuke amavuta kuri Aroni+ n’abahungu be+ ubeze kugira ngo bambere abatambyi.+
31 “Uzabwire Abisirayeli uti ‘ayo azabe amavuta yanjye yera mu bihe byanyu byose.+
32 Ntihazagire umuntu uyisiga, kandi ntihazagire ukora andi ngo ayavange kimwe n’ayo. Ni ayera. Azakomeze kubabera amavuta yera.
33 Umuntu wese ukora amavuta nk’ayo akayasiga umuntu utari umutambyi, azicwe akurwe mu bwoko bwe.’”+
34 Hanyuma Yehova abwira Mose ati “uzashake iyi mibavu+ ikurikira: natafu, sheheleti na helubana ihumura neza n’ububani+ butunganyijwe. Byose bizabe binganya igipimo.
35 Uzabikoremo umubavu,+ bibe uruvange rw’umubavu ukoranywe ubuhanga uhumura neza, urimo umunyu;+ ube umubavu utunganyijwe kandi wera.
36 Uzafateho muke uwusye uvemo ifu nziza, maze ufateho ifu nke uyishyire imbere y’Igihamya mu ihema ry’ibonaniro,+ aho nzajya nkwiyerekera.+ Uwo mubavu uzababere uwera cyane.
37 Umubavu uzakorwa muri ibyo byose, ntimuzawukore ngo muwugire uwanyu.+ Ahubwo muzakomeze kubona ko ari uwera, ko ari uwa Yehova.+
38 Umuntu wese uzakora umubavu nk’uwo agira ngo anezezwe n’impumuro yawo, azicwe+ akurwe mu bwoko bwe.”