Kuva 5:1-23

5  Hanyuma Mose na Aroni bajya kwa Farawo+ baramubwira bati “uku ni ko Yehova Imana ya Isirayeli avuga ati ‘reka ubwoko bwanjye bugende bunkorere umunsi mukuru mu butayu.’”+  Ariko Farawo aravuga ati “Yehova ni nde+ kugira ngo numvire ijwi rye ndeke Abisirayeli bagende?+ Sinzi Yehova rwose,+ kandi sinzareka Abisirayeli ngo bagende.”+  Ariko baramubwira bati “Imana y’Abaheburayo yaratugendereye.+ Turashaka kujya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, tugatambirayo Yehova Imana yacu+ igitambo. Tutabikoze yaduteza icyorezo cyangwa akatwicisha inkota.”+  Umwami wa Egiputa arababwira ati “wowe Mose na Aroni, ni iki gituma mutesha abantu akazi kabo?+ Nimugende mukomeze imirimo yanyu!”+  Farawo yongeraho ati “dore abantu babaye benshi+ mu gihugu none murashaka kubabuza gukora imirimo yabo.”+  Kuri uwo munsi Farawo ahita ategeka abakoreshaga abo bantu uburetwa n’abatware bo muri bo,+ ati  “ntimukongere gushakira abo bantu ibyatsi byo kubumbisha amatafari+ nk’uko mwari musanzwe mubikora. Nimubareke bajye bajya kwishakira ibyatsi.  Byongeye kandi, umubare w’amatafari bari basanzwe babumba, ni wo muzakomeza kubategeka. Kandi ntimuzagire icyo mubagabanyiriza kuko ari abanebwe.+ Ni cyo gituma basakuza bati ‘turashaka kugenda, turashaka kujya gutambira Imana yacu igitambo!’+  Mubahe akazi kenshi bakore, kugira ngo badakomeza kwita ku magambo y’ibinyoma.”+ 10  Nuko abakoreshaga+ abo bantu n’abatware bo muri bo baragenda barababwira bati “Farawo yavuze ati ‘sinzongera kubaha ibyatsi. 11  Muzajye mujya kwishakira ibyatsi aho mushobora kubibona hose, kandi nta kintu na gito kizagabanywa ku mirimo yanyu.’”+ 12  Nuko abantu bakwira hirya no hino mu gihugu cya Egiputa hose bashaka ibyatsi. 13  Ababakoreshaga bakomeza kubatota+ bati “nimurangize imirimo yanyu, buri wese arangize umurimo ategetswe wa buri munsi, nk’uko byari bimeze igihe mwahabwaga ibyatsi.”+ 14  Hanyuma abakoresha ba Farawo badukira abatware+ bo mu Bisirayeli bari barashyizeho barabakubita,+ barababwira bati “ni iki cyatumye ejo n’uyu munsi mutuzuza umubare w’amatafari+ mwategetswe kubumba nk’uko mbere mwabigenzaga?”+ 15  Nuko abo batware+ bo mu Bisirayeli bajya kwa Farawo baramutakambira bati “kuki ugenzereza utyo abagaragu bawe? 16  Dore abagaragu bawe ntiduhabwa ibyatsi, nyamara bakatubwira bati ‘mubumbe amatafari!’ None abagaragu bawe turakubitwa kandi byose biterwa n’abantu bawe.”+ 17  Ariko arabasubiza ati “muri abanebwe, muri abanebwe rwose!+ Ni cyo gituma muvuga muti ‘turashaka kugenda, turashaka gutambira Yehova igitambo.’+ 18  None nimugende mukore! Nta byatsi muzahabwa, kandi mugomba kujya mwuzuza umubare w’amatafari mwategetswe.”+ 19  Nuko abatware bo mu Bisirayeli babona ko bagushije ishyano kuko bari bababwiye+ bati “nta kintu na gito mugomba kugabanya ku mubare w’amatafari umuntu wese ategetswe buri munsi.”+ 20  Hanyuma bavuye kwa Farawo bahura na Mose na Aroni+ bari babategereje. 21  Bahita bababwira bati “Yehova abarebe kandi abacire urubanza,+ kuko mwatumye Farawo n’abagaragu be batwanga urunuka,+ mugashyira inkota mu ntoki zabo ngo batwice.”+ 22  Nuko Mose atakambira Yehova+ ati “Yehova, kuki wateje aba bantu ibyago?+ Kuki wantumye?+ 23  Dore uhereye igihe nagiriye kwa Farawo nkavugana na we mu izina ryawe,+ yagiriye nabi ubu bwoko+ kandi nawe ntiwigeze urokora ubwoko bwawe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi