Kuva 39:1-43
39 Muri bwa budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku,+ baremamo imyambaro+ iboshye neza yo gukorana ahera.+ Nuko baboha imyambaro yera+ ya Aroni nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
2 Aboha efodi+ mu dukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze.
3 Nuko bafata ibisate bya zahabu barabihonda babiha umubyimba nk’uw’ibati, babikatamo udukwege duto cyane twa zahabu two kuboheranya n’ubudodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo bw’umutuku n’ubwoya bwiza; bikorwa n’umuhanga wo gufuma.+
4 Bayikorera udutambaro two ku ntugu baduteraho. Yari iteranyirije ku ntugu zayo zombi.
5 Umushumi wo gukenyeza efodi na wo bawuboha batyo: bawubohesha udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku n’ubudodo bwiza bukaraze,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
6 Babaza amabuye ya shohamu+ bayakwikira mu dufunga twa zahabu, bayakebaho amazina y’abahungu ba Isirayeli+ nk’uko bakora ikashe.
7 Nuko ayashyira ku dutambaro two ku ntugu za efodi, kugira ngo abe amabuye y’urwibutso+ rw’Abisirayeli, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
8 Aboha igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ akiboha nk’uko yaboshye efodi, akoresheje udukwege twa zahabu, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo butukura n’ubudodo bwiza bukaraze;+ bikorwa n’umuhanga wo gufuma.
9 Iyo icyo gitambaro bagikubagamo kabiri cyagiraga impande enye zingana. Bagikoze ku buryo iyo bagikubagamo kabiri cyagiraga uburebure bw’intambwe imwe y’ikiganza, n’ubugari bw’intambwe imwe y’ikiganza.+
10 Hanyuma bagitakaho amabuye y’agaciro atondetse ku mirongo ine. Umurongo wa mbere+ bawushyiraho amabuye ya odemu, topazi na emerode.
11 Umurongo wa kabiri+ bawushyiraho amabuye ya nofeki, safiro+ na yasipi.+
12 Umurongo wa gatatu+ bawushyiraho amabuye ya leshemu, shevo na ametusito.
13 Uwa kane+ bawushyiraho aya kirusolito, shohamu+ na yashefi. Bayakwikira mu dufunga twa zahabu.
14 Umubare w’ayo mabuye wanganaga n’umubare w’amazina y’abahungu ba Isirayeli; yari cumi n’abiri nk’uko amazina yabo ari. Kuri ayo mabuye bakebyeho amazina y’imiryango cumi n’ibiri nk’uko bakora ikashe, buri buye rishyirwaho izina rimwe.+
15 Igitambaro cyo kwambara mu gituza bagikorera umukufi umeze nk’umugozi uhotaguye, ukozwe muri zahabu itunganyijwe.+
16 Bacura udufunga tubiri twa zahabu n’impeta ebyiri za zahabu, izo mpeta zombi bazitera ku mitwe yombi y’icyo gitambaro ahagana hejuru.+
17 Barangije banyuza ya mikufi ibiri ya zahabu muri izo mpeta zombi ziri ku mitwe y’icyo gitambaro ahagana hejuru.+
18 Banyuza imitwe y’iyo mikufi yombi muri twa dufunga tubiri turi ku dutambaro two ku ntugu za efodi, ahagana imbere.+
19 Bacura impeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ku mitwe yombi y’icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza, ku ruhande rw’imbere rukora kuri efodi, ahagana hasi.+
20 Bacura impeta ebyiri muri zahabu, bazishyira ahagana hasi kuri twa dutambaro duteye ku ntugu zombi za efodi, bazishyira ku ruhande rwatwo rw’inyuma, hafi y’aho dufataniye na efodi, hejuru y’umushumi wo gukenyeza efodi.+
21 Bafatisha cya gitambaro cyo kwambara mu gituza kuri efodi. Bafata umushumi w’ubururu bawunyuza mu mpeta z’icyo gitambaro, bawupfundika ku mpeta ziri kuri efodi, kugira ngo icyo gitambaro cyo kwambara mu gituza gikomeze kuba haruguru y’umushumi wo gukenyeza efodi, bityo cye kujya gitandukana na efodi, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+
22 Aboha ikanzu itagira amaboko+ yo kwambariraho efodi, yose ayiboha mu budodo bw’ubururu; bikorwa n’umuhanga wo gufuma.
23 Iyo kanzu yari ifite ijosi rimeze nk’iry’ikoti riboheshejwe iminyururu. Iryo josi ryari rifite umusozo urizengurutse kugira ngo ridacika.+
24 Ku musozo wo hasi w’iyo kanzu bazengurutsaho amakomamanga aboshye mu budodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo butukura, bwose buboheranyije.+
25 Bacura inzogera muri zahabu itunganyijwe, bazitera hagati muri ya makomamanga+ azengurutse umusozo wo hasi wa ya kanzu itagira amaboko, inzogera imwe ikajya hagati y’amakomamanga abiri.
26 Bagenda bakurikiranya ikomamanga n’inzogera, ikomamanga n’inzogera, ku musozo w’iyo kanzu itagira amaboko+ yo gukorana umurimo w’ubutambyi, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
27 Hanyuma babohera Aroni n’abahungu be amakanzu mu budodo bwiza,+ bikorwa n’umuhanga wo kuboha.
28 Bababohera n’igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe+ hamwe n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe by’umurimbo+ mu budodo bwiza, n’amakabutura+ mu budodo bwiza bukaraze,
29 n’imishumi+ mu budodo bwiza bukaraze, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine n’ubudodo butukura; bikorwa n’umuhanga wo kuboha, nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
30 Bacura igisate kirabagirana muri zahabu itunganyijwe, ikimenyetso cyera kigaragaza uweguriwe Imana, bagikebaho amagambo agira ati “Kwera ni ukwa Yehova.”+ Bayakebaho nk’uko bakora ikashe.
31 Bagiteraho umushumi uboshye mu budodo bw’ubururu kugira ngo kijye gishyirwa hejuru kuri cya gitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.
32 Nuko imirimo yo mu ihema ryera ry’ibonaniro yose irarangira, kuko Abisirayeli bakoze ibyo Yehova yari yarategetse Mose byose.+ Uko yabimutegetse ni ko babikoze.
33 Hanyuma bazanira Mose ibikoresho byose+ by’ihema,+ ni ukuvuga imyenda yaryo,+ ibikwasi byaryo,+ ibizingiti byaryo,+ imitambiko yaryo,+ inkingi zaryo n’ibisate byaryo biciyemo imyobo,+
34 impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara+ ritukura n’iz’inyamaswa zitwa tahashi+ zo gutwikira ihema, umwenda ukingiriza,+
35 isanduku+ y’igihamya, imijishi yayo+ n’umupfundikizo+ wayo,
36 ameza,+ ibikoresho byayo byose+ n’imigati yo kumurikwa,
37 igitereko cy’amatara+ gicuzwe muri zahabu itunganyijwe, amatara yacyo atondetse ku murongo,+ ibikoresho byacyo byose+ n’amavuta yo gushyira mu matara,+
38 igicaniro+ cya zahabu, amavuta yera,+ umubavu uhumura neza+ n’umwenda wo gukinga+ mu muryango w’ihema,
39 igicaniro+ cy’umuringa n’imiringa yacyo isobekeranye imeze nk’akayungiro,+ imijishi yacyo+ n’ibikoresho byacyo byose,+ igikarabiro+ n’igitereko cyacyo,+
40 imyenda+ y’urugo, inkingi zarwo+ n’ibisate byarwo biciyemo imyobo,+ umwenda wo gukinga+ mu irembo ry’urugo, imigozi yarwo,+ imambo zarwo+ n’ibikoresho byose+ bigenewe umurimo ukorerwa mu ihema ry’ibonaniro,
41 imyambaro+ iboshye neza yo gukorana ahera, imyambaro yera+ ya Aroni umutambyi n’imyambaro abahungu be bambara bakora umurimo w’ubutambyi.+
42 Abisirayeli bakora iyo mirimo yose bakurikije ibyo Yehova yari yarategetse Mose byose.+
43 Mose yitegereza ibyo bakoze byose asanga babikoze nk’uko Yehova yari yarategetse. Uko yabibategetse ni ko babikoze. Nuko Mose abaha umugisha.+