Kuva 29:1-46
29 “Ibi ni byo uzabakorera kugira ngo ubeze bambere abatambyi: uzafate ikimasa kikiri gito n’amapfizi abiri y’intama,+ byose bitagira inenge,+
2 ufate n’imigati idasembuwe n’imigati idasembuwe irimo amavuta ifite ishusho y’urugori n’utugati tudasembuwe dusize amavuta.+ Uzabikore mu ifu y’ingano inoze.
3 Uzabishyire ku nkoko maze ubizane kuri iyo nkoko,+ ubizanane na cya kimasa na za mfizi z’intama zombi.
4 “Uzazane Aroni n’abahungu be ku muryango+ w’ihema ry’ibonaniro maze ubuhagire.+
5 Hanyuma uzafate ya myambaro+ uyambike Aroni: uzamwambike ya kanzu, umwambike na ya kanzu itagira amaboko yo kwambariraho efodi, umwambike efodi n’igitambaro cyo kwambara mu gituza, umukenyeze n’umushumi wo gukenyeza efodi,+ uwukomeze.
6 Uzamwambike igitambaro cyo kuzingirwa ku mutwe, kandi kuri icyo gitambaro ushyireho ikimenyetso cyera kigaragaza ko yeguriwe Imana.+
7 Kandi uzafate amavuta yera+ uyamusuke ku mutwe, umuntoranyirize.+
8 “Hanyuma uzigize abahungu be hafi ubambike amakanzu.+
9 Uzakenyeze Aroni n’abahungu be imishumi, ubambike ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe, kandi bazabe abatambyi, bibabere itegeko kugeza ibihe bitarondoreka.+ Uko ni ko uzuzuza ububasha mu biganza bya Aroni n’abahungu be.+
10 “Uzazane ikimasa imbere y’ihema ry’ibonaniro maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza mu ruhanga rwacyo.+
11 Uzabagire icyo kimasa imbere ya Yehova ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.+
12 Uzafate ku maraso+ y’icyo kimasa uyashyirishe urutoki ku mahembe y’igicaniro,+ andi yose asigaye uyasuke hasi aho igicaniro giteretse.+
13 Uzafate urugimbu+ rwose rwo ku mara+ n’urugimbu rwo ku mwijima,+ n’impyiko zombi n’urugimbu rwazo, ubyosereze ku gicaniro.+
14 Ariko inyama z’icyo kimasa n’uruhu n’amayezi uzabitwikire inyuma y’inkambi.+ Icyo ni igitambo gitambirwa ibyaha.
15 “Noneho uzafate imfizi y’intama+ imwe maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza mu ruhanga rwayo.+
16 Uzayibage maze amaraso yayo uyaminjagire impande zose ku gicaniro.+
17 Iyo mfizi y’intama uzayicemo ibice kandi woze amara+ yayo n’amaguru yayo, maze ibice byayo bimeze kimwe ugende ubishyira hamwe kugeza ku mutwe.
18 Iyo mfizi y’intama yose uzayosereze ku gicaniro. Izabe igitambo gikongorwa n’umuriro+ cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+ Ni igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
19 “Hanyuma uzafate indi mfizi y’intama maze Aroni n’abahungu be barambike ibiganza mu ruhanga rwayo.+
20 Uzabage iyo mfizi y’intama, ufate ku maraso yayo uyashyire hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, no hejuru ku gutwi kw’iburyo kw’abahungu be, no ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ryo ku kirenge cyabo cy’iburyo.+ Kandi uzaminjagire amaraso impande zose ku gicaniro.
21 Uzafate ku maraso ari ku gicaniro no ku mavuta yera,+ ubiminjagire kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be no ku myambaro yabo, kugira ngo Aroni n’imyambaro ye n’abahungu be n’imyambaro yabo bezwe.+
22 “Uzafate urugimbu rw’iyo ntama n’igisembe cyayo cyuzuye urugimbu,+ urugimbu rwo ku mara yayo n’urugimbu rwo ku mwijima, impyiko zombi n’urugimbu ruziriho n’itako ry’iburyo,+ kuko iyo ari imfizi y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo.+
23 Kandi kuri ya nkoko iriho imigati idasembuwe iri imbere ya Yehova,+ uzafateho umugati wiburungushuye, n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’urugori n’akagati gasize amavuta.
24 Byose uzabishyire mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be,+ maze ubizunguze bibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova.+
25 Uzabikure mu biganza byabo, ubyosereze ku gicaniro hejuru y’igitambo gikongorwa n’umuriro, bibe impumuro nziza icururutsa Yehova.+ Ni igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova.+
26 “Uzafate inkoro y’imfizi y’intama yatambwe Aroni ashyirwa ku murimo w’ubutambyi,+ uyizunguze ibe ituro rizunguzwa imbere ya Yehova; ni yo izaba umugabane wawe.
27 Uzeze iyo nkoro+ y’ituro rizunguzwa hamwe n’itako ry’umugabane wera, ni ukuvuga ituro rizunguzwa n’ituro ryakuwe kuri ya mfizi y’intama yatambwe Aroni n’abahungu be bashyirwa ku murimo w’ubutambyi.+
28 Abisirayeli bajye babiha Aroni n’abahungu be kuko uwo ari umugabane wera,+ kandi rizabe itegeko Abisirayeli bazubahiriza kugeza ibihe bitarondoreka. Bizabe umugabane wera uzajya utangwa n’Abisirayeli. Ku bitambo byabo bisangirwa,+ bajye bavanaho uwo mugabane wera wa Yehova.
29 “Imyambaro yera+ ya Aroni izabe iy’abahungu be+ bazamusimbura, kugira ngo bazasukweho amavuta+ bayambaye kandi buzuzwe ububasha mu biganza bayambaye.+
30 Umutambyi wo mu bahungu be uzamusimbura, akinjira mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo akorere umurimo w’ubutambyi ahera, azamare iminsi irindwi+ yambara iyo myenda.
31 “Uzafate inyama z’imfizi y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo, uzitekere ahantu hera.+
32 Aroni n’abahungu be bazarire+ ku muryango w’ihema ry’ibonaniro inyama z’iyo mfizi y’intama n’imigati iri ku nkoko.
33 Bazarye ibintu byatanzwe ho igitambo cy’impongano cyatambwe kugira ngo buzuzwe ububasha mu biganza kandi bezwe.+ Ariko umuntu utari umutambyi ntazabiryeho kuko ari ibintu byera.+
34 Nihagira imigati cyangwa inyama z’igitambo cyatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo yabo bisigara bikageza mu gitondo, bizatwikwe.+ Ntibizaribwe kuko ari ibyera.
35 “Ibyo ni byo uzakorera Aroni n’abahungu be, ukurikije ibyo nagutegetse byose.+ Uzamare iminsi irindwi ukora uwo muhango wo kuzuza ububasha mu biganza byabo.+
36 Buri munsi, ujye utamba ikimasa ho igitambo gitambirwa ibyaha kibe impongano.+ Igicaniro uzacyezeho ibyaha ugitambiraho igitambo cy’impongano, kandi uzagisukeho amavuta+ kugira ngo ucyeze.
37 Uzamare iminsi irindwi utambira ibitambo by’impongano ku gicaniro, kandi uzacyeze+ kugira ngo kibe igicaniro cyera cyane.+ Umuntu wese ukora kuri icyo gicaniro azabe ari uwera.+
38 “Ibi ni byo uzatambira ku gicaniro: buri munsi ujye utamba isekurume ebyiri z’intama zikiri nto, zimaze umwaka.+
39 Ujye utamba isekurume imwe y’intama ikiri nto mu gitondo,+ indi uyitambe ku mugoroba.+
40 Isekurume ya mbere y’intama ikiri nto uzayitambane na kimwe cya cumi cya efa y’ifu inoze+ ivanze na kimwe cya kane cya hini* y’amavuta y’imyelayo isekuye, kandi uyitambane na divayi ingana na kimwe cya kane cya hini y’ituro ry’ibyokunywa.+
41 Isekurume ya kabiri y’intama ikiri nto uzayitambe ku mugoroba, uyitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ nk’irya mu gitondo, n’ituro ry’ibyokunywa nk’irya mu gitondo. Uzayitambe ibe impumuro nziza icururutsa, igitambo gikongorwa n’umuriro gitambirwa Yehova.
42 Icyo ni igitambo gikongorwa n’umuriro muzahora+ mutura mu bihe byanyu byose, mukagiturira ku muryango w’ihema ry’ibonaniro imbere ya Yehova, aho nzajya mbiyerekera nkahavuganira nawe.+
43 “Aho ni ho nzajya niyerekera Abisirayeli kandi hazezwa n’ikuzo ryanjye.+
44 Nzeza ihema ry’ibonaniro n’igicaniro kandi nzeza+ Aroni n’abahungu be kugira ngo bambere abatambyi.
45 Nzatura hagati mu Bisirayeli kandi nzaba Imana yabo.+
46 Bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo nture hagati muri bo.+ Ndi Yehova Imana yabo.+