Imigani 21:1-31

21  Umutima w’umwami ni nk’imigende y’amazi mu kuboko kwa Yehova;+ awerekeza aho ashaka hose.+  Inzira z’umuntu zose ziba zimutunganiye,+ ariko Yehova ni we ugera imitima.+  Gukora ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo Yehova yishimira kuruta ibitambo.+  Amaso y’ubwibone n’umutima wirata,+ ari byo rumuri rw’ababi, ni icyaha.+  Imigambi y’umunyamwete izana inyungu,+ ariko umuntu uhubuka ntazabura gukena.+  Ubutunzi abantu baronka bakoresheje ururimi rubeshya ni nk’umwuka ujyanwa n’umuyaga;+ bene abo baba bashaka urupfu.+  Ubusahuzi bw’ababi buzaboreka,+ kuko banze gukurikiza ubutabera.+  Umuntu wayobye agoreka inzira ze,+ ariko umuntu uboneye we akiranuka mu byo akora.+  Ibyiza ni ukwibera mu mfuruka y’igisenge+ kuruta kubana mu nzu n’umugore w’ingare.+ 10  Umuntu mubi ararikira ibibi,+ kandi ntagaragariza mugenzi we ineza.+ 11  Guca icyiru umukobanyi bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge,+ kandi iyo wigishije umunyabwenge kugira ubushishozi bituma yunguka ubumenyi.+ 12  Ikiranuka ni yo igenzura inzu y’umuntu mubi,+ ikagusha ababi bakagerwaho n’amakuba.+ 13  Umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje,+ na we azataka abure umutabara.+ 14  Impano itangiwe ahiherereye icubya uburakari,+ kandi impongano itanzwe mu ibanga+ icubya umujinya mwinshi. 15  Umukiranutsi ashimishwa no gukurikiza ubutabera,+ ariko inkozi z’ibibi zizagerwaho n’ibintu biteye ubwoba.+ 16  Umuntu uyoba akava mu nzira y’ubushishozi+ azaruhukira mu iteraniro ry’abapfuye batagira icyo bimarira.+ 17  Ukunda ibinezeza azakena,+ kandi ukunda divayi n’amavuta ntazaronka ubutunzi.+ 18  Umuntu mubi aba incungu y’umukiranutsi,+ kandi uriganya ajya mu cyimbo cy’abagendera mu nzira itunganye.+ 19  Ibyiza ni ukwibera mu butayu kuruta kubana n’umugore w’ingare mu mihangayiko.+ 20  Amavuta n’ubutunzi bwifuzwa biba mu nzu y’umunyabwenge,+ ariko umupfapfa arabisesagura.+ 21  Ukurikira gukiranuka+ n’ineza yuje urukundo azabona ubuzima, gukiranuka n’icyubahiro.+ 22  Umunyabwenge yuriye umugi w’abanyambaraga kugira ngo acogoze imbaraga wishingikirizaho.+ 23  Urinda akanwa ke n’ururimi rwe aba arinze ubugingo bwe ibyago.+ 24  Umunyakizizi bamwita umwibone n’umwirasi wiyemera.+ 25  Kurarikira k’umunebwe kuzamwicisha, kuko yanze gukoresha amaboko ye.+ 26  Yiriza umunsi wose ararikiye cyane, ariko umukiranutsi aratanga ntagire icyo yimana.+ 27  Igitambo cy’ababi ni ikintu cyangwa urunuka,+ kandi kirushaho kwangwa iyo umuntu akizanye afite imyifatire y’ubwiyandarike.+ 28  Umuhamya ushinja ibinyoma azarimbuka,+ ariko umuntu wumva azavuga iteka ryose.+ 29  Umuntu mubi ntagira isoni,+ ariko umukiranutsi azashimangira inzira ze zikomere.+ 30  Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.+ 31  Ifarashi itegurirwa umunsi w’urugamba,+ ariko Yehova ni we utanga agakiza.+

Ibisobanuro ahagana hasi