Imigani 7:1-27
7 Mwana wanjye, ukomeze amagambo yanjye+ kandi amategeko yanjye uyizirikeho.+
2 Ukomeze amategeko yanjye kugira ngo ukunde ubeho,+ kandi uyarinde nk’imboni+ y’ijisho ryawe.
3 Ujye uyahambira ku ntoki zawe+ kandi uyandike ku mutima wawe.+
4 Ubwire ubwenge+ uti “uri mushiki wanjye,” naho ubushobozi bwo gusobanukirwa ubwite “mwene wanyu,”
5 kugira ngo bikurinde umugore wiyandarika,+ bikurinde umugore w’umunyamahanga uvuga utugambo turyohereye.+
6 Nari mu idirishya*+ ry’inzu yanjye maze ndeba hanze
7 kugira ngo nitegereze abantu bataraba inararibonye.+ Mu bahungu nabonyemo umusore utagira umutima,+ aranshishikaza cyane.
8 Yagendaga mu muhanda, hafi y’aho uwo mugore yari atuye mu ihuriro ry’imihanda, maze yerekeza ku nzu ye.+
9 Hari nimugoroba mu kabwibwi,+ bugiye kwira, ku mugoroba wa joro.
10 Nuko umugore aza kumusanganira yambaye imyenda y’indaya+ kandi afite ubucakura mu mutima.
11 Ni umugore usamara kandi w’impambiranyi.+ Akarenge ke ntigahama mu nzu.+
12 Rimwe aba ari hanze, ubundi akaba ari ku karubanda,+ ubundi akaba ari hafi y’ihuriro ry’imihanda ari ho ategerereje.+
13 Afata uwo musore maze aramusoma,+ amubwira nta soni ati
14 “Nagombaga gutura ibitambo bisangirwa,+ kandi uyu munsi nahiguye imihigo yanjye.+
15 Ni yo mpamvu naje kugusanganira nshaka mu maso hawe kugira ngo nkubone.
16 Uburiri bwanjye nabushashe neza kandi nabworosheho imyenda myiza y’amabara menshi yo muri Egiputa.+
17 Nabuminjagiyeho ishangi n’umusagavu n’umubavu wa sinamomu.+
18 Ngwino tunywe urukundo rwacu dushire inyota tugeze mu gitondo, twishimane tugaragarizanya urukundo.+
19 Kuko umugabo wanjye adahari; yagiye mu rugendo rwa kure.+
20 Yagiye yitwaje uruhago rw’amafaranga kandi azagaruka mu rugo ukwezi kuzoye.”
21 Nuko amuyobesha ubuhanga bwe bwinshi bwo kwemeza,+ amushukisha iminwa ye ishyeshya.+
22 Ako kanya uwo musore ahita amukurikira+ ameze nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa umupfapfa babohesheje imihama bamujyanye mu ihaniro,
23 kugeza igihe umwambi wamuhinguranyirije umwijima,+ ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego;+ ntiyamenye ko ibyo bishyira ubugingo bwe mu kaga.+
24 None rero bana banjye, nimuntege amatwi kandi mwitondere amagambo aturuka mu kanwa kanjye.+
25 Umutima wawe ntugateshuke ngo werekere mu nzira ze, kandi ntugacaracare mu mihanda y’iwe.+
26 Kuko abo yagushije bagapfa ari benshi,+ kandi abo akomeje kwica na bo ni benshi.+
27 Inzu ye ni inzira igana mu mva,+ imanuka ijya aho abapfuye bari.+