Imigani 10:1-32
10 Imigani ya Salomo.+
Umwana w’umunyabwenge anezeza se,+ ariko umwana w’umupfapfa atera nyina agahinda.+
2 Ubutunzi bw’umuntu mubi nta cyo buzamumarira,+ ariko gukiranuka kuzakiza urupfu.+
3 Yehova ntazemera ko umukiranutsi asonza,+ ariko azigiza kure ibyo ababi bararikira.+
4 Ukorana ukuboko kudeha azakena,+ ariko ukuboko k’umunyamwete kuzamukiza.+
5 Umwana ukorana ubushishozi ahunika mu mpeshyi; umwana w’urukozasoni we araryamira mu gihe cy’isarura.+
6 Imigisha iri ku mutwe w’umukiranutsi,+ ariko akanwa k’ababi gahisha imigambi y’urugomo.+
7 Kwibukwa k’umukiranutsi kumuhesha umugisha,+ ariko izina ry’ababi rizabora.+
8 Umuntu ufite umutima w’ubwenge azemera amategeko,+ ariko ufite iminwa ivuga iby’ubupfapfa azanyukanyukirwa hasi.+
9 Ugendera mu nzira itunganye azagenda afite umutekano,+ ariko ugoreka inzira ze azimenyekanisha.+
10 Uwicanira ijisho azateza imibabaro,+ kandi ufite iminwa ivuga iby’ubupfapfa azanyukanyukirwa hasi.+
11 Akanwa k’umukiranutsi ni isoko y’ubuzima,+ ariko akanwa k’ababi gahisha imigambi y’urugomo.+
12 Urwango rukurura amakimbirane,+ ariko urukundo rutwikira ibicumuro byose.+
13 Ubwenge buboneka ku minwa y’umuntu ujijutse,+ ariko umugongo w’umuntu utagira umutima uberewe n’inkoni.+
14 Abanyabwenge bizigamira ubumenyi,+ ariko akanwa k’umupfapfa kugarijwe no kurimbuka.+
15 Ibintu by’agaciro by’umukire ni umugi we ukomeye.+ Kurimbuka kw’aboroheje ni ubukene bwabo.+
16 Ibyo umukiranutsi akora bizana ubuzima;+ umusaruro w’umuntu mubi wo uyobora ku cyaha.+
17 Uwemera igihano ni inzira iyobora ku buzima,+ ariko uwanga gucyahwa atera kuyobagurika.+
18 Ahari umuntu uhisha urwango haba iminwa ivuga ibinyoma,+ kandi uvuga amagambo yo gusebanya ni umupfapfa.+
19 Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro,+ ariko urinda iminwa ye aba agaragaje ubwenge.+
20 Ururimi rw’umukiranutsi ni ifeza y’indobanure;+ umutima w’umuntu mubi wo ufite agaciro gake cyane.+
21 Iminwa y’umukiranutsi iragira abantu benshi,+ ariko abapfapfa bakomeza gupfa bazira kutagira umutima.+
22 Umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire,+ kandi nta mibabaro awongeraho.+
23 Umupfapfa abona ko kwishora mu bwiyandarike ari nk’umukino,+ ariko ubwenge bufitwe n’abagira ubushishozi.+
24 Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,+ ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza.+
25 Nk’uko inkubi y’umuyaga ihuha igahita, ni ko n’umuntu mubi ashiraho;+ ariko umukiranutsi ni nk’urufatiro ruhoraho kugeza ibihe bitarondoreka.+
26 Nk’uko divayi y’umushari imerera amenyo, kandi nk’uko umwotsi umerera amaso, ni ko n’umuntu w’umunebwe amerera abamutumye.+
27 Gutinya Yehova byongerera umuntu iminsi yo kubaho,+ ariko imyaka yo kubaho y’abantu babi izagabanywa.+
28 Ibyo abakiranutsi baba biteze birabanezeza,+ ariko ibyiringiro by’ababi bizashiraho.+
29 Inzira ya Yehova ni igihome gikingira umuntu w’inyangamugayo,+ ariko inkozi z’ibibi zo zizarimbuka.+
30 Umukiranutsi ntazanyeganyezwa kugeza ibihe bitarondoreka,+ ariko ababi bo ntibazakomeza gutura mu isi.+
31 Akanwa k’umukiranutsi kera imbuto z’ubwenge,+ ariko ururimi ruvuga ibigoramye ruzakurwaho.+
32 Iminwa y’umukiranutsi imenya ibituma yemerwa,+ ariko akanwa k’ababi kavuga ibigoramye.+