Imigani 3:1-35

3  Mwana wanjye ntukibagirwe amategeko yanjye,+ kandi umutima wawe ukomeze ibyo ngutegeka,+  kuko bizakongerera iminsi yo kubaho n’imyaka y’ubuzima+ n’amahoro.+  Ineza yuje urukundo n’ukuri ntibikakuveho.+ Ubihambire mu ijosi ryawe+ kandi ubyandike ku mutima wawe,+  kugira ngo wemerwe kandi ugaragare ko ufite ubushishozi mu maso y’Imana n’abantu.+  Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose+ kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.+  Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose,+ na we azagorora inzira zawe.+  Ntukigire umunyabwenge,+ ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi.+  Bizabera umubiri* wawe umuti,+ kandi bigarurire amagufwa yawe ubuyanja.+  Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro+ n’umuganura w’umusaruro wawe wose.+ 10  Ni bwo ibigega byawe bizuzura,+ n’imivure yawe igasendera divayi nshya.+ 11  Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha+ kandi nagucyaha ntukabyinubire,+ 12  kuko Yehova acyaha uwo akunda,+ nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira.+ 13  Hahirwa umuntu wabonye ubwenge,+ n’umuntu wungutse ubushishozi,+ 14  kuko kuronka ubwenge biruta kuronka ifeza, kandi kubugira biruta kugira zahabu.+ 15  Bufite agaciro kenshi kuruta amabuye ya marijani,+ kandi mu bindi bintu byose bigushimisha nta cyahwana na bwo. 16  Mu kuboko kwabwo kw’iburyo harimo iminsi myinshi yo kurama,+ no mu kuboko kwabwo kw’ibumoso harimo ubutunzi n’icyubahiro.+ 17  Inzira zabwo ni inzira z’umunezero, kandi imihanda yabwo yose ni amahoro.+ 18  Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima,+ kandi ababugundira+ bazitwa abahiriwe.+ 19  Yehova ubwe yashyiriyeho isi imfatiro abigiranye ubwenge.+ Yashinze ijuru arikomeresha ubushishozi.+ 20  Ubumenyi bwe ni bwo bwatumye imuhengeri higabanyamo kabiri,+ n’ibicu byo mu kirere bigakomeza kuvamo imvura y’urujojo.+ 21  Mwana wanjye, ibyo ntibikave imbere y’amaso yawe.+ Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,+ 22  na byo bizabeshaho ubugingo bwawe+ kandi bikubere umurimbo mu ijosi.+ 23  Ni bwo uzagenda mu nzira yawe ufite umutekano,+ kandi ikirenge cyawe ntikizasitara ku kintu icyo ari cyo cyose.+ 24  Uzajya uryama nta cyo wikanga;+ ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.+ 25  Ntuzatinya igiteye ubwoba gitunguranye,+ cyangwa imvura y’umugaru izagera ku babi, kandi koko iraje.+ 26  Kuko Yehova ubwe azaba ibyiringiro byawe,+ kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.+ 27  Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye+ mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.+ 28  Ntukabwire mugenzi wawe uti “genda uzagaruke ejo nzabiguha,” kandi ubifite.+ 29  Ntugacure umugambi wo kugirira mugenzi wawe nabi+ kandi aturanye nawe yumva ko afite umutekano.+ 30  Ntugatongane n’umuntu nta cyo mupfa,+ nta kibi yakugiriye.+ 31  Ntukagirire ishyari umunyarugomo,+ kandi ntukagire inzira ye n’imwe ugenderamo.+ 32  Kuko Yehova yanga urunuka+ umuntu urimanganya,+ ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.+ 33  Umuvumo wa Yehova uri ku nzu y’umuntu mubi,+ ariko aha umugisha ingo z’abakiranutsi.+ 34  Azannyega+ abakobanyi,+ ariko abicisha bugufi azabagirira neza.+ 35  Abanyabwenge bazagira icyubahiro,+ ariko abapfapfa bo bimakaza agasuzuguro.+

Ibisobanuro ahagana hasi