Imigani 3:1-35
3 Mwana wanjye ntukibagirwe amategeko yanjye,+ kandi umutima wawe ukomeze ibyo ngutegeka,+
2 kuko bizakongerera iminsi yo kubaho n’imyaka y’ubuzima+ n’amahoro.+
3 Ineza yuje urukundo n’ukuri ntibikakuveho.+ Ubihambire mu ijosi ryawe+ kandi ubyandike ku mutima wawe,+
4 kugira ngo wemerwe kandi ugaragare ko ufite ubushishozi mu maso y’Imana n’abantu.+
5 Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose+ kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.+
6 Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose,+ na we azagorora inzira zawe.+
7 Ntukigire umunyabwenge,+ ahubwo ujye utinya Yehova kandi uhindukire uve mu bibi.+
8 Bizabera umubiri* wawe umuti,+ kandi bigarurire amagufwa yawe ubuyanja.+
9 Ujye wubahisha Yehova ibintu byawe by’agaciro+ n’umuganura w’umusaruro wawe wose.+
10 Ni bwo ibigega byawe bizuzura,+ n’imivure yawe igasendera divayi nshya.+
11 Mwana wanjye, ntukange igihano Yehova aguha+ kandi nagucyaha ntukabyinubire,+
12 kuko Yehova acyaha uwo akunda,+ nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira.+
13 Hahirwa umuntu wabonye ubwenge,+ n’umuntu wungutse ubushishozi,+
14 kuko kuronka ubwenge biruta kuronka ifeza, kandi kubugira biruta kugira zahabu.+
15 Bufite agaciro kenshi kuruta amabuye ya marijani,+ kandi mu bindi bintu byose bigushimisha nta cyahwana na bwo.
16 Mu kuboko kwabwo kw’iburyo harimo iminsi myinshi yo kurama,+ no mu kuboko kwabwo kw’ibumoso harimo ubutunzi n’icyubahiro.+
17 Inzira zabwo ni inzira z’umunezero, kandi imihanda yabwo yose ni amahoro.+
18 Ababufata bakabukomeza bubabera igiti cy’ubuzima,+ kandi ababugundira+ bazitwa abahiriwe.+
19 Yehova ubwe yashyiriyeho isi imfatiro abigiranye ubwenge.+ Yashinze ijuru arikomeresha ubushishozi.+
20 Ubumenyi bwe ni bwo bwatumye imuhengeri higabanyamo kabiri,+ n’ibicu byo mu kirere bigakomeza kuvamo imvura y’urujojo.+
21 Mwana wanjye, ibyo ntibikave imbere y’amaso yawe.+ Rinda ubwenge bwawe n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu,+
22 na byo bizabeshaho ubugingo bwawe+ kandi bikubere umurimbo mu ijosi.+
23 Ni bwo uzagenda mu nzira yawe ufite umutekano,+ kandi ikirenge cyawe ntikizasitara ku kintu icyo ari cyo cyose.+
24 Uzajya uryama nta cyo wikanga;+ ni koko uzaryama kandi ibitotsi byawe bizakugwa neza.+
25 Ntuzatinya igiteye ubwoba gitunguranye,+ cyangwa imvura y’umugaru izagera ku babi, kandi koko iraje.+
26 Kuko Yehova ubwe azaba ibyiringiro byawe,+ kandi azarinda ikirenge cyawe gufatwa.+
27 Ntukabure guha ibyiza ababikwiriye+ mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.+
28 Ntukabwire mugenzi wawe uti “genda uzagaruke ejo nzabiguha,” kandi ubifite.+
29 Ntugacure umugambi wo kugirira mugenzi wawe nabi+ kandi aturanye nawe yumva ko afite umutekano.+
30 Ntugatongane n’umuntu nta cyo mupfa,+ nta kibi yakugiriye.+
31 Ntukagirire ishyari umunyarugomo,+ kandi ntukagire inzira ye n’imwe ugenderamo.+
32 Kuko Yehova yanga urunuka+ umuntu urimanganya,+ ariko abakiranutsi ni bo nkoramutima ze.+
33 Umuvumo wa Yehova uri ku nzu y’umuntu mubi,+ ariko aha umugisha ingo z’abakiranutsi.+
34 Azannyega+ abakobanyi,+ ariko abicisha bugufi azabagirira neza.+
35 Abanyabwenge bazagira icyubahiro,+ ariko abapfapfa bo bimakaza agasuzuguro.+