Imigani 9:1-18
9 Ubwenge nyakuri+ bwiyubakiye inzu,+ bubaza n’inkingi zayo ndwi.
2 Bwateguye amatungo yo kubaga, butegura divayi ikaze kandi butegura ameza yabwo.+
3 Bwatumye abaja babwo, kugira ngo buhamagare buri ahirengeye mu mugi, buti
4 “umuntu wese utaraba inararibonye nahindukire aze hano.”+ Bubwira umuntu wese utagira umutima+ buti
5 “nimuze murye ku mugati munywe no kuri divayi nakangaje.+
6 Mwitandukanye n’abataraba inararibonye kugira ngo mukunde mubeho+ kandi mugendere mu nzira yo gusobanukirwa mudakebakeba.”+
7 Ukosora umukobanyi aba ashaka kwisuzuguza,+ kandi ucyaha umuntu mubi aba ashaka kwikoraho.+
8 Ntugacyahe umukobanyi kugira ngo atakwanga.+ Ujye ucyaha umunyabwenge na we azagukunda.+
9 Igisha umunyabwenge na we azarushaho kuba umunyabwenge.+ Ungura umukiranutsi ubumenyi na we azarushaho kumenya.
10 Gutinya Yehova ni intangiriro y’ubwenge,+ kandi kumenya Uwera cyane ni byo bituma umuntu asobanukirwa.+
11 Kuko nzatuma urama iminsi myinshi,+ kandi imyaka yawe yo kubaho iziyongera.+
12 Niba warabaye umunyabwenge, wabaye umunyabwenge ku bwawe;+ kandi niba warakobanye bizakugaruka wowe ubwawe.+
13 Umugore w’umupfu arasamara.+ Ntareba kure kandi nta cyo amenya.+
14 Yicaye ku ntebe mu muryango w’inzu ye, ahirengeye mu mugi,+
15 kugira ngo ahamagare abahisi n’abagenzi bitambukira badakebakeba+ ati
16 “utaraba inararibonye wese nahindukire aze hano.”+ Nanone abwira umuntu wese utagira umutima+ ati
17 “amazi y’amibano araryoha,+ kandi ibyokurya biririwe ahihishe birashimisha.”+
18 Ariko uwo muntu ntiyamenye ko abapfuye batagira icyo bimarira ari ho bari, kandi ko abahamagawe n’uwo mugore bari hasi mu mva.+