Imigani 29:1-27
29 Umuntu uhora acyahwa+ ariko agashinga ijosi,+ azavunagurika atunguwe kandi nta kizamukiza.+
2 Iyo abakiranutsi babaye benshi abantu barishima,+ ariko iyo umuntu mubi ategetse abantu basuhuza umutima.+
3 Umuntu ukunda ubwenge ashimisha se,+ ariko ucudika n’indaya yangiza ibintu by’agaciro.+
4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+
5 Umugabo ushyeshyenga mugenzi we+ aba ateze intambwe ze urushundura.+
6 Mu gicumuro cy’umuntu mubi harimo umutego,+ ariko umukiranutsi arangurura ijwi ry’ibyishimo akanezerwa.+
7 Umukiranutsi amenya urubanza rw’aboroheje,+ ariko umuntu mubi ntarwitaho.+
8 Abantu bavuga amagambo yo kwiyemera bakongeza umugi,+ ariko abanyabwenge bacubya uburakari.+
9 Iyo umuntu w’umunyabwenge aburana n’umupfapfa, umupfapfa ararakara cyane kandi agaseka maze akamubuza amahwemo.+
10 Abantu bafite inyota yo kumena amaraso banga umuntu wese w’inyangamugayo,+ ariko abakiranutsi bo bakomeza gushaka uko barinda ubugingo bwa buri wese.+
11 Umupfapfa aratomboka agasuka ibiri mu mutima we byose, ariko umunyabwenge akomeza gutuza.+
12 Iyo umutware yumva amabwire, abamukorera bose baba babi.+
13 Umukene n’umuntu ukandamiza bafite icyo bahuriyeho;+ Yehova ni we umurikira amaso yabo bombi.+
14 Iyo umwami acira aboroheje urubanza rw’ukuri,+ intebe ye y’ubwami irakomera kugeza iteka ryose.+
15 Inkoni n’igihano ni byo bitanga ubwenge,+ ariko umwana udahanwa azakoza nyina isoni.+
16 Iyo ababi babaye benshi ibicumuro biragwira, ariko bazagwa abakiranutsi babareba.+
17 Hana umwana wawe na we azakuruhura kandi atume ubugingo bwawe bwishima cyane.+
18 Iyo hatariho ubuyobozi buturutse ku Mana abantu barirekura;+ ariko hahirwa abakomeza amategeko.+
19 Umugaragu ntakosorwa n’amagambo gusa,+ kuko ayumva nyamara ntayiteho.+
20 Ese wigeze kubona umuntu uhubuka mu byo avuga?+ Umupfapfa yagira ibyiringiro kumurusha.+
21 Iyo umuntu atetesheje umugaragu we kuva akiri muto, amaherezo aba indashima.
22 Umuntu ukunda kurakara abyutsa amakimbirane,+ kandi ukunda kugira umujinya agwiza ibicumuro.+
23 Kwishyira hejuru k’umuntu wakuwe mu mukungugu kuzamucisha bugufi,+ ariko uwicisha bugufi mu mutima azahabwa icyubahiro.+
24 Uwifatanya n’umujura aba yanze ubugingo bwe.+ Ashobora kumva indahiro irimo umuvumo ariko ntabivuge.+
25 Gutinya abantu kugusha mu mutego,+ ariko uwiringira Yehova azarindwa.+
26 Abashaka mu maso h’umutware ni benshi,+ ariko urubanza rw’umuntu ruturuka kuri Yehova.+
27 Abakiranutsi banga urunuka umuntu urenganya,+ kandi umuntu mubi yanga urunuka ugendera mu nzira itunganye.+