Imigani 16:1-33
16 Umuntu wakuwe mu mukungugu ashyira kuri gahunda ibiri mu mutima we,+ ariko icyo ururimi rusubiza gituruka kuri Yehova.+
2 Inzira z’umuntu zose ziba zimutunganiye,+ ariko Yehova ni we ugera imitima.+
3 Ragiza Yehova imirimo yawe,+ ni bwo imigambi yawe izahama.+
4 Ibintu byose Yehova yabiteguye afite umugambi,+ ndetse n’umuntu mubi yamuteguriye umunsi w’amakuba.+
5 Yehova yanga urunuka umuntu wese ufite umutima w’ubwibone,+ kandi nubwo umuntu yakorana n’undi mu ntoki ntazabura guhanwa.+
6 Ikosa ritangirwa impongano binyuze ku neza yuje urukundo n’ukuri,+ kandi gutinya Yehova bituma umuntu ahindukira akava mu bibi.+
7 Iyo Yehova yishimira inzira z’umuntu+ atuma n’abanzi be babana na we amahoro.+
8 Kugira duke turimo gukiranuka+ biruta kugira byinshi bitarimo ubutabera.+
9 Umutima w’umuntu wakuwe mu mukungugu utekereza ku nzira anyuramo,+ ariko Yehova ni we uyobora intambwe ze.+
10 Umwanzuro wahumetswe ukwiriye kuba ku minwa y’umwami,+ kandi mu gihe aca urubanza akanwa ke ntikagomba kubera.+
11 Igipimo cy’ukuri n’iminzani itabeshya ni ibya Yehova,+ kandi ni we washyizeho amabuye yose apimishwa atwarwa mu ruhago.+
12 Abami banga urunuka ibikorwa by’ubugome+ kuko intebe y’ubwami ikomezwa no gukiranuka.+
13 Umwami ukomeye ashimishwa n’iminwa ivuga ibyo gukiranuka,+ kandi akunda uvuga ibitunganye.+
14 Umujinya w’umwami umeze nk’intumwa zizana urupfu,+ ariko umunyabwenge arawucubya.+
15 Mu mucyo wo mu maso h’umwami hari ubuzima,+ kandi kwemerwa na we bimeze nk’igicu cy’imvura y’itumba.+
16 Kuronka ubwenge biruta kure kuronka zahabu,+ kandi kugira ubushobozi bwo gusobanukirwa biruta kugira ifeza.+
17 Inzira y’abakiranutsi ni uguhindukira bakava mu bibi.+ Urinda inzira ye aba arinda ubugingo bwe.+
18 Kwibona bibanziriza kurimbuka,+ kandi kugira umutima wishyira hejuru bibanziriza kugwa.+
19 Ibyiza ni ukwiyoroshya mu mutima ubana n’abicisha bugufi+ kuruta kugabana iminyago n’abishyira hejuru.+
20 Ugaragaza ubushishozi mu bintu azabona ibyiza,+ kandi hahirwa uwiringira Yehova.+
21 Ufite umutima w’ubwenge azitwa ujijutse,+ kandi uvuga amagambo aryohereye agira ubushobozi bwo kwemeza.+
22 Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima,+ kandi igihano cy’abapfapfa ni ubupfapfa.+
23 Umutima w’umunyabwenge utuma akanwa ke kagaragaza ubushishozi,+ kandi wongerera iminwa ye ubushobozi bwo kwemeza.+
24 Amagambo ashimishije ameze nk’umushongi w’ubuki bwo mu binyagu;+ aryohera ubugingo kandi akiza amagufwa.+
25 Hari inzira umuntu abona ko itunganye,+ ariko amaherezo yayo ni urupfu.+
26 Ubugingo bw’umunyamwete bumutera gukorana umwete,+ kuko akanwa ke kamuhata cyane.+
27 Umuntu utagira umumaro azikura ibibi,+ kandi iminwa ye ivuga amagambo ameze nk’umuriro ukongora.+
28 Umunyamatiku ahora akurura amakimbirane,+ kandi usebanya atanya incuti magara.+
29 Umunyarugomo ashuka mugenzi we+ akamujyana mu nzira itari nziza.+
30 Yicirana ijisho acura imigambi mibisha.+ Asohoza imigambi ye mibi amwenyura.
31 Imvi ni ikamba ry’ubwiza+ iyo ribonewe mu nzira yo gukiranuka.+
32 Utinda kurakara aruta umunyambaraga,+ kandi umenya kwifata aruta uwigarurira umugi.+
33 Abantu bakorera ubufindo mu kinyita cy’umwambaro,+ ariko umwanzuro wose uturuka kuri Yehova.+