Imigani 14:1-35
14 Umugore w’umunyabwenge rwose yubaka urugo rwe,+ ariko umupfapfa arusenyesha amaboko ye.+
2 Ugendera mu nzira iboneye atinya Yehova,+ ariko ugendera mu nzira zigoramye aramusuzugura.+
3 Inkoni y’ubwibone iri mu kanwa k’umupfapfa,+ ariko iminwa y’abanyabwenge izabarinda.+
4 Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye, ariko umusaruro uba mwinshi bitewe n’imbaraga z’ikimasa.
5 Umuhamya wizerwa ntabeshya,+ ariko umuhamya ushinja ibinyoma avuga ibinyoma bisa.+
6 Umukobanyi yashatse ubwenge ntiyabubona, ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.+
7 Igendere uve imbere y’umupfapfa,+ kuko utazumva akanwa ke kavuga iby’ubumenyi.+
8 Ubwenge bw’umunyamakenga ni ugusobanukirwa inzira ye,+ ariko ubupfapfa bw’abapfu ni uburiganya.+
9 Abapfapfa bapfobya ikosa,+ ariko abakiranutsi bavuga rumwe.+
10 Umutima w’umuntu ni wo umenya agahinda afite,+ kandi nta wundi muntu wakwivanga mu byishimo byawo.
11 Inzu y’ababi izarimburwa,+ ariko ihema ry’abakiranutsi rizasagamba.+
12 Hari inzira umuntu abona ko itunganye,+ ariko amaherezo yayo ni urupfu.+
13 Umuntu ashobora guseka ariko umutima we ubabaye,+ kandi amaherezo y’ibitwenge ni ugushavura.+
14 Umuntu ufite umutima utizera azahaga ingaruka z’inzira ze,+ ariko umuntu mwiza we azahaga ingaruka nziza z’imigenzereze ye.+
15 Umuntu wese utaraba inararibonye yizera ijambo ryose rivuzwe,+ ariko umunyamakenga yitondera intambwe ze.+
16 Umunyabwenge aratinya akareka ibibi,+ ariko umuntu w’umupfu ararakara cyane kandi akiyiringira.+
17 Umuntu urakara vuba akora iby’ubupfapfa,+ ariko ufite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu arangwa.+
18 Abataraba inararibonye bagaragaza ubupfapfa,+ ariko abanyamakenga bazambara ubumenyi nk’igitambaro bambara mu mutwe.+
19 Abantu babi bazunamira abeza,+ kandi abagome bazikubita imbere y’amarembo y’umukiranutsi.
20 Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga,+ ariko umukire agira incuti nyinshi.+
21 Uhinyura mugenzi we aba akoze icyaha,+ ariko hahirwa ugirira neza imbabare.+
22 Mbese abacura imigambi mibi ntibazayobagurika?+ Ariko abagambirira ibyiza bo bagaragarizwa ineza yuje urukundo n’ukuri.+
23 Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu,+ ariko amagambo gusa arakenesha.
24 Ikamba ry’abanyabwenge ni ubutunzi bwabo, ariko ubupfapfa bw’abapfapfa bukomeza kuba ubupfapfa gusa.+
25 Umuhamya w’ukuri arokora ubugingo,+ ariko umuriganya ahora asukiranya ibinyoma bisa.+
26 Abatinya Yehova bagira ibyiringiro bikomeye,+ kandi abana babo babona ubuhungiro.+
27 Gutinya Yehova ni isoko y’ubuzima;+ birinda umuntu kugwa mu mitego y’urupfu.+
28 Umurimbo w’umwami ni ukugira abaturage benshi,+ ariko iyo umutware adafite abantu ararimbuka.+
29 Utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,+ ariko unanirwa kwihangana yimakaza ubupfapfa.+
30 Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,+ ariko ishyari ni ikimungu kiri mu magufwa.+
31 Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye,+ ariko ugirira neza umukene aba ahesheje ikuzo uwamuremye.+
32 Umuntu mubi agushwa n’ububi bwe,+ ariko umukiranutsi abonera ubuhungiro mu budahemuka bwe.+
33 Umuntu ujijutse abika ubwenge mu mutima,+ ariko ubwenge bw’umupfapfa arabwasasa.
34 Gukiranuka ni ko gushyira ishyanga hejuru,+ ariko icyaha gikoza isoni amahanga.+
35 Umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi,+ ariko umujinya we uba ku muntu ukora ibiteye isoni.+