Imigani 6:1-35
6 Mwana wanjye, niba warishingiye mugenzi wawe,+ niba waragiranye amasezerano n’umunyamahanga mugakorana mu ntoki,+
2 niba waraguye mu mutego w’amagambo yaturutse mu kanwa kawe,+ ugafatwa n’amagambo y’akanwa kawe,
3 mwana wanjye, kubera ko waguye mu maboko ya mugenzi wawe,+ bigenze utya kugira ngo wibohore: genda wicishe bugufi, winginge mugenzi wawe umutitiriza.+
4 Ntukemerere amaso yawe gusinzira, kandi ntukemerere amaso yawe gutora agatotsi.+
5 Ibohore nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi, nk’inyoni iva mu maboko y’umutezi w’inyoni.+
6 Wa munebwe we,+ sanga ikimonyo;+ witegereze imigenzereze yacyo maze ube umunyabwenge.
7 Nubwo kitagira umuyobozi cyangwa umutware cyangwa umutegetsi,
8 cyitegurira ibyokurya mu mpeshyi+ kandi kikihunikira ibyokurya mu gihe cy’isarura.
9 Wa munebwe we, uzaryamira ugeze ryari?+ Uzakanguka ryari?+
10 Reka nongere nsinzire ho gato, mpunikire ho gato, nirambike ho gato nipfunyapfunye;+
11 ubukene buzakugwa gitumo bumeze nk’umwambuzi,+ n’ubutindi bugutere bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+
12 Umuntu utagira umumaro,+ w’inkozi y’ibibi, agenda avuga amagambo agoramye,+
13 akicirana ijisho,+ agacisha amarenga ikirenge cye n’intoki ze.+
14 Umutima we warononekaye.+ Ahora acura imigambi yo kugira nabi.+ Ahora akurura amakimbirane.+
15 Ni yo mpamvu ibyago bizamugeraho bimutunguye;+ azavunika mu kanya nk’ako guhumbya, kandi ntazabona ikimukiza.+
16 Hariho ibintu bitandatu Yehova yanga;+ ndetse ni birindwi ubugingo bwe bwanga urunuka:+
17 amaso y’ubwibone,+ ururimi rubeshya+ n’amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza,+
18 umutima ucura imigambi mibisha,+ ibirenge byirukira kugira nabi,+
19 umuhamya ushinja ibinyoma+ n’umuntu wese ukurura amakimbirane hagati y’abavandimwe.+
20 Mwana wanjye, jya ukomeza itegeko rya so+ kandi ntukareke icyo nyoko agutegeka.+
21 Uhore ubihambiriye ku mutima wawe;+ ubyizirike mu ijosi.+
22 Mu gihe uzaba ugenda bizakuyobora;+ mu gihe uzaba uryamye bizakurinda,+ kandi nukanguka, bizakwitaho.
23 Kuko itegeko ari itara,+ kandi amategeko ni urumuri,+ n’ibihano bikosora ni inzira y’ubuzima,+
24 kugira ngo bikurinde umugore mubi,+ kandi bikurinde akarimi gashyeshya k’umugore wiyandarika.+
25 Ntukifuze ubwiza bwe mu mutima wawe+ kandi ntakakureshyeshye amaso ye meza,+
26 kuko umugore w’indaya atuma umuntu asigara ku kamanyu k’umugati,+ kandi umugore w’undi mugabo ahiga ubugingo bw’igiciro cyinshi.+
27 Mbese umuntu yashyira umuriro mu gituza cye imyenda ye ntishye?+
28 Cyangwa umuntu yakandagira amakara yaka, ibirenge bye ntibibabuke?
29 Uko ni ko bigendekera umuntu wese uryamana n’umugore wa mugenzi we;+ umukoraho wese ntazabura guhanwa.+
30 Abantu ntibasuzugura umujura bitewe gusa n’uko yibye ashonje, ashaka guhaza ubugingo bwe.
31 Ariko iyo afashwe, ibyo yibye abiriha ibibikubye karindwi, agatanga ibintu byose by’agaciro byo mu nzu ye.+
32 Umuntu wese usambana n’umugore ntagira umutima;+ ubikora arimbuza ubugingo bwe.+
33 Azabona ibyago atakaze n’icyubahiro,+ kandi igisebo cye ntikizahanagurika.+
34 Kuko ifuhe ry’umugabo+ rimutera kurakara cyane, kandi ntazagira impuhwe ku munsi wo guhora.+
35 Ntazita ku ncungu iyo ari yo yose, kandi naho impano umuha zaba ari nyinshi zite, ntazemera.