Imigani 18:1-24
18 Uwitarura abandi aba ashaka kugera ku byo ararikiye bishingiye ku bwikunde,+ akanga ubwenge bwose.+
2 Umupfapfa ntiyishimira ubushishozi,+ ahubwo yishimira kugaragaza ibiri mu mutima we.+
3 Iyo umuntu mubi aje agasuzuguro na ko karaza,+ kandi gukorwa n’isoni+ bizana n’umugayo.
4 Amagambo y’umuntu ameze nk’amazi maremare,+ kandi isoko y’ubwenge ni nk’umugezi ududubiza.+
5 Si byiza gutonesha umuntu mubi,+ kandi si byiza kurenganya umukiranutsi mu rubanza.+
6 Iminwa y’umupfapfa yishora mu ntonganya,+ kandi akanwa ke kihamagarira inkoni.+
7 Akanwa k’umupfapfa ni ko kamurimbuza,+ kandi iminwa ye igusha ubugingo bwe mu mutego.+
8 Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya bimiraguranwa umururumba,+ bikamanuka bikagera mu nda.+
9 Umuntu unebwa mu murimo we+ aba ari umuvandimwe w’umurimbuzi.+
10 Izina rya Yehova ni umunara ukomeye.+ Umukiranutsi awirukiramo akabona uburinzi.+
11 Ibintu by’agaciro by’umukire ni wo mugi we ukomeye,+ kandi mu bwenge bwe yumva bimeze nk’urukuta rumurinda.+
12 Mbere y’uko umuntu agwa, umutima we ubanza kwishyira hejuru,+ kandi kwicisha bugufi bibanziriza icyubahiro.+
13 Usubiza atarumva neza ikibazo+ aba agaragaje ubupfapfa, kandi bimukoza isoni.+
14 Umutima ukomeye utuma umuntu ashobora kwihanganira indwara ye,+ ariko umutima wihebye ni nde wawihanganira?+
15 Umutima w’umuntu ujijutse wunguka ubumenyi,+ kandi ugutwi kw’abanyabwenge gushakisha ubumenyi.+
16 Impano y’umuntu imwugururira irembo rigari,+ kandi iramuyobora ikamugeza imbere y’abakomeye.+
17 Ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri,+ ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza.+
18 Ubufindo buhosha amakimbirane,+ ndetse bukiranura n’abanyambaraga.+
19 Umuvandimwe wakorewe icyaha araruhanya kuruta umugi ukomeye,+ kandi habaho amakimbirane amera nk’ibihindizo byugariye igihome.+
20 Inda y’umuntu ihaga imbuto z’akanwa ke,+ kandi ahaga umusaruro w’ibiva mu minwa ye.+
21 Urupfu n’ubuzima byombi biri mu maboko y’ururimi,+ kandi urukunda azarya imbuto zarwo.+
22 Ubonye umugore mwiza+ aba abonye ikintu cyiza,+ kandi yemerwa na Yehova.+
23 Umukene avuga yinginga,+ ariko umukire asubizanya umwaga.+
24 Habaho incuti ziba ziteguye kumarana,+ ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.+