Imigani 27:1-27
27 Ntukiratane iby’ejo+ kuko utazi icyo uwo munsi uhatse.+
2 Ujye ushimwa n’umunyamahanga aho gushimwa n’akanwa kawe, kandi ujye ushimwa n’abandi aho gushimwa n’iminwa yawe.+
3 Ibuye riraremera n’umusenyi ni umutwaro,+ ariko kubuzwa amahwemo n’umupfapfa biremera kurusha ibyo byombi.+
4 Uburakari bukaze bubamo ubugome kandi umujinya umeze nk’isuri,+ ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?+
5 Gucyaha umuntu ku mugaragaro + biruta urukundo ruhishwe.
6 Ibikomere bitewe n’umukunzi bizanwa n’ubudahemuka,+ ariko umuntu ukwanga no kugusoma ubwabyo ugomba kubimwingingira.+
7 Uwijuse akandagira mu buki, ariko ushonje ibisharira byose biramuryohera.+
8 Umuntu uhunga akava iwe,+ ameze nk’inyoni ihunga ikava mu cyari cyayo.+
9 Amavuta n’umubavu+ bishimisha umutima nk’uko umuntu ashimishwa n’incuti imuhaye inama zivuye ku mutima.+
10 Ntugate incuti yawe cyangwa incuti ya so, kandi ntukirushye ujya gutabaza umuvandimwe wawe umunsi wagize ibyago, kuko umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure.+
11 Mwana wanjye, gira ubwenge kandi ushimishe umutima wanjye,+ kugira ngo mbashe gusubiza untuka.+
12 Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha,+ ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.+
13 Fatira umwambaro w’umuntu niba yarishingiye umunyamahanga,+ kandi niba yaragiranye imishyikirano n’umugore wiyandarika, umwake ingwate.+
14 Uzinduka kare mu gitondo akajya kwifuriza mugenzi we umugisha asakuza, bizamubera nk’umuvumo.+
15 Umugore w’ingare ameze nk’igisenge kiva kikirukana umuntu mu gihe cy’imvura idahita.+
16 Umuhishe aba ameze nk’uhishe umuyaga, ukuboko kwe kw’iburyo kujya kumufata kugahura n’amavuta.
17 Nk’uko icyuma gityaza ikindi, ni ko n’umuntu atyaza mugenzi we.+
18 Urinda igiti cy’umutini azarya imbuto zacyo,+ kandi urinda shebuja azahabwa icyubahiro.+
19 Nk’uko umuntu yirebera mu mazi, ni ko n’umutima w’umuntu wirebera mu w’undi.
20 Nk’uko imva n’ahantu ho kurimbukira+ bidahaga,+ ni ko n’amaso y’umuntu adahaga.+
21 Ifeza itunganyirizwa mu mvuba,+ naho zahabu igatunganyirizwa mu ruganda,+ kandi ishimwe ry’umuntu rigaragaza uwo ari we.+
22 Niyo wafata umuhini ugasekurira umupfapfa mu isekuru hamwe n’impeke zisekuye ukamunoza, ubupfapfa bwe ntibwamuvamo.+
23 Ukwiriye kumenya neza uko umukumbi wawe umeze, kandi ujye ushyira umutima ku matungo yawe,+
24 kuko ubutunzi butazahoraho iteka ryose+ kandi ikamba ntirizahoraho ibihe byose.
25 Ubwatsi bubisi bwavuyeho haboneka ubwatsi bushya, kandi ibyatsi byo mu misozi byararundanyijwe.+
26 Amasekurume y’intama akiri mato ni yo akwambika,+ n’amasekurume y’ihene ni ikiguzi cy’umurima.
27 Uzagira amahenehene ahagije agutunge wowe n’abo mu rugo rwawe, kandi abesheho+ abakobwa bawe.