Imigani 4:1-27
4 Bana, mujye mwumva impanuro za so+ kandi muzitondere, kugira ngo mugire ubushobozi bwo gusobanukirwa.+
2 Ndabaha inyigisho nziza.+ Ntimukareke amategeko yanjye.+
3 Kuko nanjye nabereye data umwana mwiza,+ kandi nabereye mama ikibondo akunda nk’umwana w’ikinege.+
4 Kandi data yaranyigishaga+ akambwira ati “umutima wawe+ ukomere ku magambo yanjye.+ Ukomeze amategeko yanjye kugira ngo ubeho.+
5 Ronka ubwenge+ uronke n’ubushobozi bwo gusobanukirwa,+ kandi ntukibagirwe amagambo ava mu kanwa kanjye cyangwa ngo uyateshukeho.+
6 Ntukareke ubwenge kuko buzagukomeza; ubukunde na bwo buzakurinda.
7 Ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.+ Unguka ubwenge, kandi mu byo uronka byose, ntiwirengagize kugira ubuhanga.+
8 Ujye uha ubwenge agaciro kenshi na bwo buzagushyira hejuru.+ Buzaguhesha icyubahiro kuko wabugundiriye.+
9 Buzagutamiriza umurimbo ku mutwe,+ bukwambike ikamba ry’ubwiza.”+
10 Mwana wanjye, umva amagambo yanjye kandi uyemere;+ ni bwo uzarama imyaka myinshi.+
11 Nzakwigisha inzira y’ubwenge,+ nkunyuze mu nzira zo gukiranuka.+
12 Nutambuka, intambwe zawe ntizizateba,+ kandi niwiruka ntuzasitara.+
13 Gundira igihano+ ntukirekure.+ Ugikomeze kuko ari bwo buzima bwawe.+
14 Ntukajye mu nzira z’ababi+ kandi ntukagendere mu nzira y’inkozi z’ibibi.+
15 Uyizibukire,+ ntuyinyuremo;+ kebereza unyure mu yindi.+
16 Ntibashobora gusinzira batarakora ibibi,+ kandi ntibashobora gutora agatotsi batabonye uwo basitaza.+
17 Barya umugati w’ubugome,+ bakanywa divayi y’urugomo.+
18 Ariko inzira y’abakiranutsi ni nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera kugeza ku manywa y’ihangu.+
19 Inzira y’ababi yo imeze nk’umwijima w’icuraburindi;+ ntibamenya ibikomeza kubasitaza.+
20 Mwana wanjye, itondere amagambo yanjye+ kandi utege amatwi ibyo nkubwira.+
21 Ntibive imbere y’amaso yawe.+ Ubibike mu mutima wawe.+
22 Kuko ababibona bibabera ubuzima,+ kandi bigatuma umubiri wabo wose ugubwa neza.+
23 Rinda umutima wawe+ kurusha ibindi byose bikwiriye kurindwa, kuko ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo.+
24 Ikureho amagambo agoramye+ kandi ushyire kure yawe iminwa iriganya.+
25 Amaso yawe ajye areba imbere adakebakeba;+ koko rero, amaso yawe ajye atumbira imbere yawe.+
26 Jya uringaniriza ibirenge byawe inzira,+ kandi inzira zawe zose zikomere.+
27 Ntukerekeze iburyo cyangwa ibumoso.+ Kura ikirenge cyawe mu bibi.+