Imigani 26:1-28
26 Nk’uko shelegi idakwiriye mu mpeshyi, n’imvura mu gihe cy’isarura,+ ni ko n’icyubahiro kidakwiriye umupfapfa.+
2 Nk’uko inyoni ihunga hari impamvu n’intashya ikaguruka hari impamvu, ni ko n’umuvumo utaza nta mpamvu nyakuri.+
3 Nk’uko ikiboko gikwiriye ifarashi,+ imikoba+ na yo ikaba ikwiriye indogobe, ni ko n’inkoni ikwiriye umugongo w’abapfapfa.+
4 Ntugasubize umupfapfa ukurikije ubupfapfa bwe, kugira ngo utamera nka we.+
5 Subiza umupfapfa ukurikije ubupfapfa bwe, kugira ngo atibwira ko ari umunyabwenge.+
6 Umuntu ufata ibintu bye akabishinga umupfapfa,+ ameze nk’uca ibirenge bye cyangwa uwikururira akaga.
7 Mbese amaguru y’uwaremaye yabasha kuvoma amazi? Ubwo n’akanwa k’abapfapfa kashobora guca umugani.+
8 Umuntu uha umupfapfa icyubahiro+ ameze nk’utsindagira ibuye mu kirundo cy’amabuye.
9 Umugani uva mu kanwa k’abapfapfa+ umeze nk’amahwa mu kiganza cy’umusinzi.
10 Ukoresha umupfapfa+ cyangwa umugenzi wihitira, ameze nk’umurashi urasa agahinguranya ibyo abonye byose.
11 Nk’uko imbwa isubira ku birutsi byayo, ni ko n’umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe.+
12 Ese wigeze kubona umuntu wiyita umunyabwenge?+ Wakwiringira umupfapfa+ kumurusha.
13 Umunebwe yaravuze ati “mu nzira hari umugunzu w’intare! Ku karubanda hari intare!”+
14 Nk’uko urugi rukomeza kwikaragira ku mapata yarwo, ni ko n’umunebwe akomeza kwigaragura ku buriri bwe.+
15 Umunebwe yashoye intoki mu ibakure, ariko abura imbaraga zo kwitamika.+
16 Umunebwe yibwira ko ari umunyabwenge+ kurusha abantu barindwi basubizanya ubwenge.
17 Umugenzi urakazwa n’intonganya zitamureba akazivangamo,+ ameze nk’ufata imbwa amatwi.
18 Umusazi urasa imyambi yaka umuriro+ n’imyambi yica,
19 ni nk’umuntu uriganya mugenzi we maze akavuga ati “nikiniraga.”+
20 Ahatari inkwi umuriro urazima, kandi ahatari umuntu usebanya amakimbirane arahosha.+
21 Umunyamahane wenyegeza intonganya+ ameze nk’amakara yongerewe ku makara yaka cyangwa inkwi zongerewe mu muriro.
22 Amagambo y’umuntu usebanya ameze nk’ibyokurya bimiraguranwa umururumba, bikamanuka bikagera mu nda.+
23 Umuntu ufite iminwa ivuga amagambo meza ariko afite umutima mubi,+ aba ameze nk’ifeza irabagirana yayagirijwe ku kimene cy’ikibumbano.
24 Umuntu wangana yiyoberanya akoresheje iminwa ye, ariko muri we aba afite uburiganya.+
25 Nubwo agira akarimi keza,+ ntukamwizere+ kuko mu mutima we haba harimo ibintu birindwi byangwa urunuka.+
26 Uburiganya bwe butwikira urwango, ariko ububi bwe buzahishurirwa mu iteraniro.+
27 Ucukura umwobo azawugwamo,+ kandi uhirika ibuye rizagaruka rimugwire.+
28 Ururimi ruvuga ibinyoma rwanga uwo rwakomerekeje,+ kandi akanwa gashyeshya kararimbuza.+