Imigani 20:1-30
20 Divayi ni umukobanyi,+ ibinyobwa bisindisha biteza urusaku,+ kandi umuntu wese uyobywa na byo ntagira ubwenge.+
2 Igitinyiro cy’umwami ni nko gutontoma kw’intare y’umugara ikiri nto.+ Uwikongereza uburakari bwe aba acumuye ku bugingo bwe.+
3 Iyo umuntu yirinze intonganya bimuhesha icyubahiro,+ ariko umupfapfa wese azishoramo.+
4 Umunebwe ntahinga mu mezi y’imbeho;+ mu gihe cy’isarura azasabiriza, ariko nta cyo azabona.+
5 Ibitekerezo byo mu mutima w’umuntu ni nk’amazi maremare,+ ariko umuntu ufite ubushishozi azabimuvomamo.+
6 Abantu benshi bamamaza ineza yabo yuje urukundo buri wese ku giti cye,+ ariko se umuntu wizerwa ni nde wamubona?+
7 Umukiranutsi agendera mu nzira itunganye;+ hahirwa abana bazamukomokaho.+
8 Umwami yicara ku ntebe y’ubwami y’imanza,+ amaso ye agashungura ububi bwose.+
9 Ni nde ushobora kuvuga ati “nejeje umutima wanjye,+ nejejweho icyaha cyanjye none ndaboneye”?+
10 Ibipimo by’uburemere by’uburyo bubiri n’ingero za efa z’uburyo bubiri,+ byose Yehova abyanga urunuka.+
11 Imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.+
12 Ugutwi kumva n’ijisho rireba, Yehova ni we wabiremye byombi.+
13 Ntugakunde gusinzira kugira ngo utazakena.+ Kanguka maze uhage ibyokurya byawe.+
14 Umuguzi agaya ikintu ati “ni kibi, ni kibi!”+ Hanyuma akagenda yigamba.+
15 Hariho zahabu n’amabuye ya marijani, ariko iminwa ivuga iby’ubumenyi ni inzabya z’agaciro kenshi.+
16 Fatira umwambaro w’umuntu niba yarishingiye umunyamahanga;+ kandi niba yaragiranye imishyikirano n’umugore wiyandarika, umwake ingwate.+
17 Ibyokurya bibonetse hakoreshejwe ikinyoma bishimisha umuntu,+ ariko nyuma yaho akanwa ke kuzura umucanga.+
18 Iyo abantu bagiye inama imigambi yabo irakomezwa,+ nawe urwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora.+
19 Umuntu ugenda asebanya amena ibanga;+ ntugacudike n’umuntu w’akarimi karekare.+
20 Umuntu uvuma se na nyina,+ itara rye rizazima haje umwijima.+
21 Umurage umuntu abonesheje umururumba,+ amaherezo ntazawuboneramo umugisha.+
22 Ntukavuge uti “nzabitura ibibi bankoreye!”+ Ahubwo ujye wiringira Yehova+ na we azagukiza.+
23 Ibipimo by’uburemere by’uburyo bubiri Yehova abyanga urunuka,+ kandi iminzani ibeshya si myiza.+
24 Yehova ni we uyobora intambwe z’umugabo w’umunyambaraga.+ Umuntu wakuwe mu mukungugu yamenya ate inzira ze?+
25 Iyo umuntu wakuwe mu mukungugu ahubutse akavuga ati “iki ni icyera,”+ yamara guhiga imihigo+ agatangira kwigenzura,+ bimubera umutego.
26 Umwami w’umunyabwenge atatanya abantu babi,+ hanyuma akabahonyoza uruziga.+
27 Umwuka+ w’umuntu wakuwe mu mukungugu ni itara rya Yehova, rigenzurana ubwitonzi mu nda hose.+
28 Ineza yuje urukundo n’ukuri birinda umwami,+ kandi ineza yuje urukundo ni yo akomeresha intebe ye y’ubwami.+
29 Ubwiza bw’abasore ni imbaraga zabo,+ naho icyubahiro cy’abasaza ni uruyenzi rw’imvi.+
30 Inguma ni zo zikuraho ibibi,+ kandi inkoni zisukura umutima.+