Imigani 22:1-29
22 Ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi,+ kandi kwemerwa biruta ifeza na zahabu.+
2 Umukire n’umukene barahuye,+ kandi bose ni Yehova wabaremye.+
3 Umunyamakenga iyo abonye amakuba aje arihisha,+ ariko utaraba inararibonye arakomeza akagenda agahura n’akaga.+
4 Kwicisha bugufi no gutinya Yehova bihesha ubutunzi n’icyubahiro n’ubuzima.+
5 Amahwa n’imitego biba mu nzira y’umuntu ugoramye,+ ariko urinda ubugingo bwe azabigendera kure.+
6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo;+ ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.+
7 Umukire ategeka abakene,+ kandi uguza aba ari umugaragu w’umugurije.+
8 Ubiba gukiranirwa azasarura ibibi,+ kandi inkoni y’umujinya we izakurwaho.+
9 Urebana impuhwe azabona imigisha, kuko yahaye uworoheje ibyokurya.+
10 Irukana umukobanyi kugira ngo amakimbirane ashire kandi imanza n’agasuzuguro birangire.+
11 Ukunda umutima utanduye+ kandi akagira iminwa ivuga amagambo meza, azaba incuti y’umwami.+
12 Amaso ya Yehova yarinze ubumenyi,+ ariko asenya amagambo y’umuriganya.+
13 Umunebwe yaravuze+ ati “hanze hari intare!+ Ninsohoka iransinda ku karubanda!”
14 Akanwa k’abagore biyandarika ni urwobo rurerure;+ uwo Yehova yamaganye azarugwamo.+
15 Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana,+ ariko inkoni ihana izabumucaho.+
16 Uriganya uworoheje kugira ngo yirundanyirizeho ibintu byinshi,+ kimwe n’uha umukire, bose ntibazabura gukena.+
17 Tega amatwi wumve amagambo y’abanyabwenge+ kugira ngo ushishikarize umutima wawe kwemera ubumenyi ntanga,+
18 kuko ari byiza ko uyabika mu nda yawe+ kugira ngo uyakomeze ahore ku minwa yawe.+
19 Uyu munsi nguhaye ubumenyi kugira ngo ujye wiringira Yehova.+
20 Mbese sinakwandikiye nkugira inama nkakungura n’ubumenyi,+
21 kugira ngo nkwereke ukuri kw’amagambo y’ukuri, maze nawe nusubiza uwagutumye umusubize amagambo y’ukuri?+
22 Ntukambure uworoheje bitewe n’uko yoroheje,+ kandi ntugahonyorere imbabare mu irembo.+
23 Kuko Yehova ubwe azabarenganura,+ kandi azambura ubugingo ababambura.+
24 Ntukagirane ubucuti n’umuntu ukunda kurakara,+ kandi ntukagendane n’umuntu ukunda kugira umujinya mwinshi,
25 kugira ngo utigana inzira ze maze ukagusha ubugingo bwawe mu mutego.+
26 Ntukajye mu bantu bakorana mu ntoki+ bishingira imyenda y’abandi.+
27 Kuki barinda kugutwara uburiri uryamaho wabuze icyo wishyura?
28 Ntukimure urubibi rwa kera rwashyizweho na ba sokuruza.+
29 Ese wabonye umuntu w’umuhanga mu byo akora? Imbere y’abami ni ho azahagarara;+ ntazahagarara imbere ya rubanda rugufi.