Imigani 2:1-22
2 Mwana wanjye, niwemera amagambo yanjye+ kandi amategeko yanjye ukayibikaho nk’ubika ubutunzi,+
2 kugira ngo utegere ubwenge amatwi,+ n’umutima wawe uwushishikarize kugira ubushishozi,+
3 kandi niba uhamagara ushaka gusobanukirwa,+ ukarangurura ijwi ryawe ushaka ubushishozi,+
4 niba ukomeza kubushaka nk’ushaka ifeza,+ kandi ugakomeza kubushakisha nk’ushaka ubutunzi buhishwe,+
5 ni bwo uzasobanukirwa icyo gutinya + Yehova ari cyo, kandi uzamenya Imana.+
6 Kuko Yehova ari we utanga ubwenge;+ mu kanwa ke havamo ubumenyi n’ubushishozi.+
7 Abakiranutsi ababikira ubwenge,+ n’abagendera mu nzira itunganye akababera ingabo ibakingira,+
8 akabikora arinda inzira z’ubutabera+ kandi akarinda inzira z’indahemuka ze.+
9 Ni bwo uzasobanukirwa icyo gukiranuka n’ubutabera no kuba inyangamugayo ari cyo, ukamenya imigenzereze myiza yose.+
10 Ubwenge nibwinjira mu mutima wawe,+ n’ubumenyi bukanezeza ubugingo bwawe,+
11 ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu buzakurinda,+ kandi ubushishozi na bwo buzakurinda,+
12 kugira ngo bugukize inzira mbi+ n’abantu bavuga ibigoramye,+
13 n’abava mu nzira zitunganye bakagendera mu nzira z’umwijima,+
14 n’abishimira gukora ibibi,+ bakanezezwa n’ibintu bibi by’akahebwe,+
15 n’abagendera mu nzira zigoramye kandi bakarimanganya mu migenzereze yabo yose;+
16 buzagukiza umugore wiyandarika, bugukize umugore w’umunyamahanga+ uvuga utugambo turyohereye,+
17 wataye incuti ye magara yo mu bukumi bwe,+ akibagirwa isezerano ry’Imana ye.+
18 Kuko inzu ye imanuka igana mu rupfu, n’inzira ze zikamanuka zigana aho abapfuye batagira icyo bimarira bari.+
19 Mu baryamana na we nta n’umwe uzagaruka, kandi ntibazongera kugendera mu nzira z’abazima.+
20 Ibyo ni ukugira ngo ujye ugendera mu nzira z’abantu beza+ kandi ukomeze kugendera mu nzira z’abakiranutsi.+
21 Kuko abakiranutsi ari bo bazatura mu isi,+ kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo.+
22 Naho ababi bazakurwa mu isi,+ kandi abariganya bazayirandurwamo.+