Imigani 12:1-28
12 Ukunda igihano aba akunda ubumenyi,+ ariko uwanga gucyahwa ntagira ubwenge.+
2 Yehova yemera umuntu mwiza,+ ariko abona ko umuntu ugira ibitekerezo bibi ari mubi.+
3 Nta muntu uzakomezwa no gukora ibibi,+ ariko umuzi w’abakiranutsi ntuzanyeganyezwa.+
4 Umugore ushoboye abera umugabo we* ikamba,+ ariko umugore ukora ibiteye isoni amubera ikimungu mu magufwa.+
5 Ibyo abakiranutsi batekereza biba bikwiriye,+ ariko inama ababi batanga iba igamije kuyobya.+
6 Amagambo y’ababi aba yubikiriye kuvusha amaraso,+ ariko akanwa k’abakiranutsi ni ko kazabarokora.+
7 Ababi barabirindurwa ntibongere kubaho,+ ariko inzu y’abakiranutsi izakomeza guhagarara.+
8 Umuntu azashimirwa amagambo y’ubwenge aturuka mu kanwa ke,+ ariko ufite umutima ugoramye azasuzugurwa.+
9 Umuntu udahabwa icyubahiro cyane ariko yifitiye umugaragu, aruta uwishyira hejuru ariko adafite ibyokurya.+
10 Umukiranutsi yita ku buzima bw’amatungo ye,+ ariko imbabazi z’ababi ni ubugome.+
11 Uhinga umurima we azarya ahage,+ ariko ukurikira ibitagira umumaro ntagira umutima.+
12 Umuntu mubi yifuje umuhigo ababi bafatishije umutego wabo,+ ariko umuzi w’abakiranutsi wera imbuto.+
13 Umuntu mubi agwa mu mutego w’ibicumuro bituruka mu kanwa ke,+ ariko umukiranutsi ava mu makuba.+
14 Umuntu ahaga ibyiza bituruka ku mbuto z’akanwa ke,+ kandi aziturwa ibihwanye n’imirimo y’amaboko ye.+
15 Inzira y’umupfapfa iba ikwiriye mu maso ye,+ ariko uwumva inama aba afite ubwenge.+
16 Umupfapfa ahita agaragaza uburakari bwe,+ ariko umunyamakenga yirengagiza igitutsi.+
17 Usohora amagambo yo gukiranuka avuga ibiboneye,+ ariko umuhamya ushinja ibinyoma avuga iby’uburiganya.+
18 Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota,+ ariko ururimi rw’abanyabwenge rurakiza.+
19 Akanwa kavuga ukuri+ kazagumaho iteka ryose,+ ariko ururimi ruvuga ibinyoma ruzamara akanya gato gusa.+
20 Abacura imigambi mibi bagira imitima y’uburiganya,+ ariko abimakaza amahoro bagira ibyishimo.+
21 Umukiranutsi ntazagwirirwa n’ibibi,+ ariko ababi ntibazabura kugerwaho n’amakuba menshi.+
22 Yehova yanga urunuka iminwa ibeshya,+ ariko abakora ibyo gukiranuka baramushimisha.+
23 Umunyamakenga atwikira ubumenyi,+ ariko umutima w’abapfapfa wamamaza ubupfapfa.+
24 Ukuboko kw’abanyamwete kuzategeka,+ ariko ukuboko k’umunebwe kuzakoreshwa imirimo y’agahato.+
25 Umutima usobetse amaganya uriheba,+ ariko ijambo ryiza rirawunezeza.+
26 Umukiranutsi agenzura urwuri rwe, ariko inzira z’ababi zibatera kuyobagurika.+
27 Ubunebwe butuma umuntu atavumbura umuhigo,+ ariko umwete w’umuntu ni bwo butunzi bwe bw’agaciro.
28 Mu nzira yo gukiranuka harimo ubuzima,+ kandi uyigenderamo ntazapfa.+