Imigani 19:1-29
19 Umukene ugendera mu nzira itunganye aruta+ umuntu ufite iminwa ivuga ibigoramye n’umupfapfa.+
2 Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi,+ kandi uhubuka akora icyaha.+
3 Ubupfapfa bw’umuntu wakuwe mu mukungugu bugoreka inzira ye,+ maze umutima we ukarakarira Yehova.+
4 Ubukire buzana incuti nyinshi,+ ariko uworoheje atana n’incuti ye.+
5 Umuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+ kandi uvuga ibinyoma ntazabirokoka.+
6 Umuntu ukomeye agira abantu benshi bamugusha neza,+ kandi abantu bose baba incuti z’utanga.+
7 Abavandimwe b’umukene bose baramwanze,+ kandi incuti ze zarushijeho kumwitarura.+ Abakurikira ashaka kugira icyo ababwira bakamwirengagiza.+
8 Uronka umutima w’ubwenge+ aba akunda ubugingo bwe, kandi ukomeza ubushishozi azabona ibyiza.+
9 Umuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,+ kandi uvuga ibinyoma azarimbuka.+
10 Umupfapfa ntakwiriye kuba mu iraha,+ kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma.+
11 Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara,+ kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe.+
12 Uburakari bw’umwami ni nko gutontoma kw’intare y’umugara ikiri nto,+ ariko kwemerwa na we ni nk’ikime gitonda ku byatsi.+
13 Umwana w’umupfapfa ashyira se mu makuba,+ kandi intonganya z’umugore zimeze nk’igisenge kiva kikirukana umuntu mu nzu.+
14 Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na se,+ ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova.+
15 Ubunebwe butera gusinzira,+ kandi ubugingo budeha burasonza.+
16 Ukomeza amategeko aba arinze ubugingo bwe,+ kandi utita ku nzira ze azicwa.+
17 Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,+ kandi azamwitura iyo neza.+
18 Hana umwana wawe atararenga ihaniro,+ kandi ntukamwifurize gupfa.+
19 Umuntu urakara cyane azacibwa icyiru,+ kandi naho wamukiza bizaba ngombwa ko uhora ubikora.+
20 Jya wumvira inama kandi wemere impanuro,+ kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge.+
21 Mu mutima w’umuntu habamo imigambi myinshi,+ ariko umugambi wa Yehova ni wo uzahoraho.+
22 Ibyifuzwa by’umuntu wakuwe mu mukungugu ni ineza ye yuje urukundo,+ kandi umukene aruta umunyabinyoma.+
23 Gutinya Yehova biyobora ku buzima,+ bituma umuntu arara aguwe neza+ kandi nta kibi kimugeraho.+
24 Umunebwe yashoye intoki mu ibakure,+ ariko ananirwa kwitamika.+
25 Uzakubite umukobanyi+ kugira ngo umuntu utaraba inararibonye abe umunyamakenga;+ kandi uzacyahe umuntu ujijutse kugira ngo arusheho kugira ubumenyi.+
26 Umwana ufata se nabi kandi akamenesha nyina,+ aba ari umwana ukora ibiteye isoni kandi bigayitse.+
27 Mwana wanjye, ntukareke gutega amatwi impanuro, kugira ngo utazayoba ugatandukira amagambo y’ubwenge.+
28 Umuhamya utagira umumaro asuzugura ubutabera,+ kandi akanwa k’ababi kayongobeza ibibi.+
29 Abakobanyi bateganyirijwe imanza zidakuka,+ n’umugongo w’abapfapfa wateganyirijwe inkoni.+