Imigani 23:1-35
23 Niwicarana n’umwami kugira ngo musangire, ujye witondera cyane ibiri imbere yawe,+
2 kandi niba ururumbira ibyokurya, ujye ufatira icyuma ku muhogo wawe.+
3 Ntukararikire ibyokurya bye biryoshye, kuko ari ibyokurya by’ibinyoma.+
4 Ntukirushye ushaka ubutunzi,+ kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe.+
5 Mbese wigeze uburabukwa kandi nta buriho?+ Dore bwitera amababa nk’aya kagoma maze bukaguruka bwerekeza iy’ikirere.+
6 Ntukarye ibyokurya by’umuntu uba gito+ cyangwa ngo urarikire ibyokurya bye biryoshye.+
7 Kuko aba yabanje kubitekerezaho mu mutima we.+ Arakubwira ati “rya kandi unywe,” nyamara umutima we ntuba uri kumwe nawe.+
8 Ibyo wariye uzabiruka, kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe meza.+
9 Ntukagire icyo ubwira umupfapfa+ kuko azasuzugura amagambo yawe y’ubwenge.+
10 Ntukimure urubibi rwa kera+ kandi ntukajye mu murima w’imfubyi,+
11 kuko Umucunguzi wazo akomeye; we ubwe azazirengera akuburanye.+
12 Shishikariza umutima wawe kwemera igihano, n’ugutwi kwawe ugushishikarize kumva amagambo y’ubwenge.+
13 Ntukareke guhana umwana,+ kuko numukubita inkoni atazapfa.
14 Uzamukubite inkoni kugira ngo ubuze ubugingo bwe kujya mu mva.+
15 Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge,+ umutima wanjye na wo uzishima.+
16 Kandi iminwa yawe nivuga ibyo gukiranuka,+ impyiko* zanjye na zo zizishima.
17 Umutima wawe ntukagirire ishyari abanyabyaha,+ ahubwo ujye utinya Yehova umunsi wose.+
18 Ni bwo uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+ kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.+
19 Mwana wanjye, tega amatwi maze ube umunyabwenge kandi uyobore umutima wawe mu nzira ikwiriye.+
20 Ntukabe mu bantu banywa divayi nyinshi,+ no hagati y’abanyandanini bakunda kurya inyama.+
21 Kuko umusinzi n’umunyandanini bazakena,+ kandi ukunda ibitotsi bizamwambika ubushwambagara.+
22 Jya wumvira so wakubyaye,+ kandi ntugasuzugure nyoko bitewe n’uko ashaje.+
23 Gura ukuri+ kandi ntukakugurishe, ugure n’ubwenge n’impanuro n’ubuhanga.+
24 Se w’umukiranutsi azishima rwose,+ kandi se w’umunyabwenge azamwishimira.+
25 So na nyoko bazishima, kandi nyoko wakubyaye azanezerwa.+
26 Mwana wanjye, umpe umutima wawe kandi amaso yawe ajye yishimira inzira zanjye.+
27 Kuko indaya ari urwobo rurerure,+ kandi umugore wiyandarika ni iriba rifunganye.
28 Mu by’ukuri, yubikira nk’umwambuzi+ kandi yongera umubare w’abagabo b’abariganya.+
29 Ni nde ubonye ishyano? Ni nde uguwe nabi? Ni nde ugirana amakimbirane n’abandi?+ Ni nde ufite imihangayiko? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde ufite amaso yatukuye?
30 Ni abamara igihe kirekire biteretse divayi,+ bagashakisha divayi ikaze.+
31 Ntukarebe divayi uko itukura, uko itera ibishashi mu gikombe n’ukuntu imanuka neza mu muhogo.
32 Amaherezo iryana nk’inzoka,+ kandi igira ubumara nk’ubw’impiri.+
33 Amaso yawe azabona ibintu bidasanzwe, n’umutima wawe uzavuga ibigoramye.+
34 Uzamera nk’uryamye mu nyanja rwagati, mbese nk’uryamye hejuru y’inkingi ishinze mu bwato.+
35 Uzavuga uti “bankubise ariko sinarwaye; bampondaguye ariko sinabimenye. Nzakanguka ryari+ ngo nongere njye gushaka icyo ninywera?”+