Imigani 31:1-31
31 Amagambo y’umwami Lemuweli akubiyemo ubutumwa bukomeye+ nyina yamubwiye amukosora:+
2 Nkubwire iki se mwana wanjye, nkubwire iki mwana nikuriye mu nda,+ kandi nkubwire iki mwana wanjye nahigiye umuhigo?+
3 Ntugahe abagore imbaraga zawe,+ kandi inzira zawe ntukazerekeze mu birimbuza abami.+
4 Lemuweli we, ntibikwiriye ko abami banywa divayi, ibyo ntibikwiriye rwose ku bami, kandi ntibikwiriye ko abatware bakuru babaririza bati “inzoga zahiye he?,”+
5 kugira ngo hatagira unywa maze akibagirwa ibyategetswe kandi akagoreka urubanza rw’imbabare.+
6 Ibinyobwa bisindisha mubihe ugiye gupfa,+ na divayi muyihe ufite intimba ku mutima,+
7 kugira ngo anywe yibagirwe ubukene bwe kandi ye kongera kwibuka ingorane ze.
8 Bumbura akanwa kawe uvugire abadashobora kuvuga,+ uburanire abagiye gupfa bose.+
9 Bumbura akanwa kawe uce urubanza rutabera kandi urenganure imbabare n’umukene.+
א [Alefu]
10 Umugore ushoboye ni nde wamubona?+ Agaciro ke karuta kure ak’amabuye ya marijani.
ב [Beti]
11 Umutima w’umugabo we uramwiringira, kandi nta cyo abura.+
ג [Gimeli]
12 Mu minsi yose yo kubaho kwe, amuhesha ingororano y’ibyiza, si ibibi.+
ד [Daleti]
13 Yashatse ubwoya n’ubudodo bwiza cyane kandi akora ibyo amaboko ye yishimira byose.+
ה [He]
14 Ameze nk’amato y’abacuruzi;+ ibyokurya bye abikura kure cyane.
ו [Wawu]
15 Abyuka kare butaracya,+ agaha abo mu rugo rwe ibyokurya kandi agaha abaja be umugabane bagenewe.+
ז [Zayini]
16 Yarambagije umurima maze arawugura;+ yateye uruzabibu ruvuye mu mbuto z’amaboko ye.+
ח [Heti]
17 Yakenyeye imbaraga kandi akomeza amaboko ye.+
ט [Teti]
18 Yabonye ko ubucuruzi bwe bugenda neza; itara rye ntirizima nijoro.+
י [Yodi]
19 Yarambuye amaboko ye afata igiti gitunganyirizwaho ubudodo, kandi amaboko ye afata igiti babuzingiraho.+
כ [Kafu]
20 Yaramburiye ibiganza imbabare, kandi yarambuye amaboko afasha umukene.+
ל [Lamedi]
21 Ntagirira impungenge abo mu rugo rwe mu gihe cy’imbeho, kuko bose baba bambaye imyenda ibiri yomekeranye.+
מ [Memu]
22 Yiboheye ibyo kwiyorosa,+ kandi imyambaro ye iboshye mu budodo bwiza cyane no mu bwoya buteye ibara ry’isine.+
נ [Nuni]
23 Umugabo we+ amenyekana mu marembo+ iyo yicaranye n’abakuru bo mu gihugu.
ס [Sameki]
24 Yaboshye amakanzu+ arayagurisha, n’imikandara ayiha abacuruzi.
ע [Ayini]
25 Imbaraga n’icyubahiro ni byo myambaro ye,+ kandi ntatinya ejo hazaza.+
פ [Pe]
26 Abumbura akanwa ke akavuga iby’ubwenge,+ kandi itegeko ry’ineza yuje urukundo riri ku rurimi rwe.+
צ [Tsade]
27 Akurikiranira hafi ibyo mu rugo rwe, kandi ntarya ibyokurya by’ubute.+
ק [Kofu]
28 Abana be barahagurutse bamwita uhiriwe;+ umugabo we na we arahaguruka akamushima,+ ati
ר [Reshi]
29 “Hari abagore benshi+ bagaragaje ko bashoboye, ariko wowe urabaruta bose.”+
ש [Shini]
30 Ubwiza bushobora gushukana,+ kandi uburanga ni ubusa;+ ariko umugore utinya Yehova ni we wihesha ishimwe.+
ת [Tawu]
31 Mumuhe ku mbuto z’amaboko ye,+ kandi imirimo ye itume ashimwa mu marembo.+