Imigani 25:1-28

25  Iyi na yo ni imigani ya Salomo,+ yakusanyijwe ikandikwa n’abagaragu ba Hezekiya umwami w’u Buyuda.+  Ikuzo ry’Imana ni uko ikomeza kugira ibintu ibanga,+ naho ikuzo ry’abami ni ugusesengura ibintu.+  Ubuhagarike bw’ijuru,+ ubujyakuzimu bw’isi+ n’umutima w’abami, ntibirondoreka.+  Ifeza nicenshurwe ivanwemo inkamba, maze yose izasohoke itunganyijwe.+  Abantu babi nibavanwe imbere y’umwami,+ ni bwo intebe ye y’ubwami izakomezwa no gukiranuka.+  Ntukibonekeze imbere y’umwami+ kandi ntugahagarare mu mwanya w’abakomeye,+  kuko ibyiza ari uko yakubwira ati “ngwino hano,”+ kuruta ko yagucisha bugufi imbere y’umunyacyubahiro muziranye.+  Ntukihutire gushoza urubanza kugira ngo utazibaza icyo uzakora rurangiye, igihe mugenzi wawe azaba agukojeje isoni.+  Ikiranure na mugenzi wawe+ kandi ntukamene ibanga ry’undi,+ 10  kugira ngo ukumvise atagukoza isoni, kandi amagambo mabi uvuze akaba atagifite igaruriro. 11  Ijambo rivuzwe mu gihe gikwiriye rimeze nk’imitapuwa ya zahabu iri ku kintu gicuzwe mu ifeza.+ 12  Iherena rya zahabu n’umurimbo wa zahabu nziza cyane ni nk’umunyabwenge ucyaha ufite ugutwi kumva.+ 13  Nk’uko shelegi izana amafu+ ku munsi w’isarura, ni ko intumwa yizerwa imerera uwayitumye, kuko igarurira ubuyanja ubugingo bwa shebuja.+ 14  Umuntu wirata impano y’ikinyoma+ ameze nk’ibicu n’umuyaga bitagusha imvura. 15  Iyo wihanganye ushobora kwemeza umuyobozi, kandi ururimi rurangwa n’ineza rushobora kuvuna igufwa.+ 16  Niba ubonye ubuki,+ urye ubuguhagije kugira ngo utarya bwinshi cyane maze ukaburuka.+ 17  Ntugahoze ikirenge mu rugo rwa mugenzi wawe, kugira ngo atakurambirwa maze akakwanga. 18  Umuntu ushinja mugenzi we ibinyoma ameze nk’ubuhiri n’inkota n’umwambi utyaye.+ 19  Kwiringira umuntu uriganya ku munsi w’amakuba ni nko kugira iryinyo ricitse n’ikirenge kiremaye.+ 20  Ukuramo umwenda ku munsi w’imbeho ameze nka divayi y’umushari isutswe kuri neteri,* n’umuririmbyi uririmbira umuntu wifitiye agahinda mu mutima.+ 21  Umwanzi wawe nasonza umuhe ibyokurya, nagira inyota umuhe amazi yo kunywa.+ 22  Kuko uzaba umurunze amakara yaka ku mutwe,+ kandi Yehova ubwe azakugororera.+ 23  Umuyaga uturuka mu majyaruguru uzana imvura nk’uko umugore ajya ku gise,+ kandi ururimi rumena ibanga rutuma umuntu yamaganwa.+ 24  Ibyiza ni ukwibera mu mfuruka y’igisenge kuruta kubana mu nzu n’umugore w’ingare.+ 25  Uko amazi afutse amerera ubugingo bunaniwe,+ ni ko n’inkuru nziza iturutse mu gihugu cya kure imera.+ 26  Umukiranutsi udahagarara ashikamye imbere y’umuntu mubi,+ ni nk’isoko yanduye cyangwa iriba ryangiritse. 27  Kurya ubuki bwinshi si byiza,+ kandi se icyubahiro abantu bishakiye ni icyubahiro nyabaki?+ 28  Umuntu utagira rutangira mu mutima we ameze nk’umugi waciwemo ibyuho, utagira inkuta.+

Ibisobanuro ahagana hasi