Imigani 28:1-28
28 Umuntu mubi ahunga nta wumwirukanye,+ ariko abakiranutsi bameze nk’umugunzu w’intare wiyizeye.+
2 Iyo igihugu kirimo ibicumuro, abatware bacyo basimburana ari benshi,+ ariko umuntu ushishoza akamenya ibikwiriye atuma umutware aramba ku butegetsi.+
3 Umugabo w’umukene uriganya+ aboroheje ameze nk’imvura ikukumba byose ntihaboneke ibyokurya.
4 Abareka amategeko bashima umuntu mubi,+ ariko abakomeza amategeko bahagurukira kubarwanya.+
5 Abakunda gukora ibibi ntibashobora gusobanukirwa imanza zitabera, ariko abashaka Yehova bashobora gusobanukirwa ibintu byose.+
6 Umukene ugendera mu nzira itunganye aruta umuntu ugendera mu nzira zigoramye nubwo yaba ari umukire.+
7 Umwana ujijutse yumvira amategeko,+ ariko ugirana ubucuti n’abanyandanini akoza se isoni.+
8 Uwigwizaho ibintu by’agaciro yaka abantu inyungu+ cyangwa akabashakamo indonke, aba abirundanya kugira ngo bizabe iby’ugirira neza aboroheje.+
9 Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko,+ n’isengesho rye riba ari ikintu cyangwa urunuka.+
10 Uyobya abakiranutsi+ agatuma bagendera mu nzira mbi na we azagwa mu rwobo yicukuriye,+ ariko abantu b’indakemwa bo bazatunga ibyiza.+
11 Umukire yiyita umunyabwenge,+ ariko umuntu woroheje ufite ubushishozi aramuhinyuza.+
12 Iyo abakiranutsi bishimye+ biba ari byiza cyane, ariko iyo ababi bafashe ubutegetsi, abantu bariyoberanya.+
13 Uhisha ibicumuro bye nta cyo azageraho,+ ariko ubyatura kandi akabireka azababarirwa.+
14 Hahirwa umuntu uhora atinya,+ ariko uwinangira umutima azahura n’akaga.+
15 Umutegetsi mubi utegeka abantu boroheje ameze nk’intare itontoma cyangwa idubu ivudukanye umuhigo.+
16 Umuyobozi utagira ubushishozi nyakuri akora ibintu byinshi by’uburiganya,+ ariko uwanga indamu mbi+ azarama iminsi myinshi.
17 Umuntu uremerewe n’urubanza rw’amaraso y’ubugingo yishe, azahunga kugeza aguye mu rwobo.+ Ntihakagire abamutangira.
18 Ugendera mu nzira iboneye azakizwa,+ ariko ugendera mu nzira zigoramye azagwa ubuteguka.+
19 Uhinga ubutaka bwe azagira ibyokurya bihagije,+ ariko ukurikira ibitagira umumaro azahaga ubutindi.+
20 Umuntu w’indahemuka azabona imigisha myinshi,+ ariko uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.+
21 Kurobanura ku butoni si byiza,+ kandi si byiza ko umuntu w’umugabo acumuzwa n’akamanyu k’umugati.
22 Umuntu ufite ijisho rirarikira yiruka inyuma y’ibintu by’agaciro,+ ariko ntamenye ko ubukene buzamugwa gitumo.
23 Ucyaha umuntu,+ nyuma yaho azatoneshwa kurusha ushyeshyengesha ururimi rwe.
24 Uwiba se na nyina+ maze akavuga ati “nta cyaha nakoze,”+ aba ari mugenzi w’umurimbuzi.
25 Umuntu ufite umutima w’ubwibone akurura amakimbirane,+ ariko uwiringira Yehova azabyibuha.+
26 Uwiringira umutima we ni umupfapfa,+ ariko ugendera mu nzira y’ubwenge azarokoka.+
27 Uha umukene ntazakena,+ ariko umwima amaso azavumwa imivumo myinshi.+
28 Iyo ababi bahagurutse abantu barihisha,+ ariko iyo barimbutse abakiranutsi baba benshi.+