Imigani 30:1-33
30 Amagambo ya Aguri mwene Yake, akubiyemo ubutumwa bukomeye.+ Amagambo uwo mugabo yabwiye Itiyeli, ayabwira Itiyeli na Ukali.
2 Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose+ kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu;+
3 sinigishijwe ubwenge+ kandi simfite ubumenyi nk’ubwo Uwera cyane afite.+
4 Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka?+ Ni nde wakusanyirije umuyaga+ mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwitero?+ Ni nde washyizeho impera z’isi zose?+ Yitwa nde+ kandi n’umwana we yitwa nde niba ubizi?+
5 Ijambo ry’Imana ryose riraboneye.+ Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibakingira.+
6 Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo+ kugira ngo itagucyaha maze ukagaragara ko uri umunyabinyoma.+
7 Hariho ibintu bibiri nagusabye.+ Ntuzabinyime mbere y’uko mfa.+
8 Ushyire kure yanjye ikinyoma n’ijambo ritari ukuri.+ Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.+ Undeke nirire ibyokurya nategekewe,+
9 kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana,+ nkavuga nti “Yehova ni nde?”+ Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye.+
10 Ntugasebye umugaragu kuri shebuja+ kugira ngo atakuvuma maze ukabarwaho icyaha.+
11 Hari abantu bavuma ba se kandi ntibubahe ba nyina.+
12 Hari abantu bibwira ko baboneye,+ nyamara bataruhagiweho amabyi yabo.+
13 Hari abantu bafite amaso yishyira hejuru cyane, kandi amaso yabo akibona.+
14 Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,+ kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi, n’abakene babamare mu bantu.+
15 Imisundwe ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati “duhe, duhe!” Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga, ndetse hari bine bitajya bivuga biti “birahagije!”
16 Imva+ n’inda itabyara,+ ubutaka budahaga amazi+ n’umuriro+ utajya uvuga uti “birahagije!”+
17 Ijisho ry’umuntu unnyega se agasuzugura nyina,+ ibikona byo mu kibaya bizarinogora, kandi abana ba kagoma bazarirya.
18 Hari ibintu bitatu byantangaje cyane, ndetse hari bine ntamenye:
19 uko kagoma igenda mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare, uko ubwato bugenda mu nyanja rwagati,+ n’ukuntu umugabo yitwara ku nkumi.+
20 Dore imigenzereze y’umugore w’umusambanyi: yarariye maze yihanagura iminwa, aravuga ati “nta kibi nakoze!”+
21 Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi, ndetse hari bine idashobora kwihanganira:
22 iyo umugaragu yabaye umwami+ n’iyo umupfapfa afite ibyokurya bihagije,+
23 iyo umugore wanzwe abonye umugabo,+ n’iyo umuja asimbuye nyirabuja.+
24 Hari ibintu bine bito cyane mu isi ariko bifite ubwenge kamere:+
25 ibimonyo ni ubwoko bw’udukoko tudakomeye,+ nyamara mu mpeshyi byibikira ibyokurya;+
26 impereryi+ ni ubwoko bw’udusimba tudafite imbaraga, nyamara zubaka inzu yazo ku rutare;+
27 inzige+ ntizigira umwami, nyamara zose zigendera hamwe zigabyemo amatsinda;+
28 umuserebanya*+ ufatisha amaboko yawo kandi uba mu ngoro y’umwami y’akataraboneka.
29 Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza, ndetse hari bine bigira ingendo nziza:
30 intare, ari na yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga kandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese;+
31 imbwa y’impigi cyangwa isekurume y’ihene, n’umwami uyoboye umutwe w’abasirikare be.+
32 Niba warakoze iby’ubupfapfa ukishyira hejuru,+ kandi niba warakomeje kubyerekezaho ibitekerezo, ipfuke umunwa.+
33 Kuko gucunda amata bizana amavuta, gukanda izuru bikazana amaraso no guhembera uburakari bikazana intonganya.+