Imigani 30:1-33

30  Amagambo ya Aguri mwene Yake, akubiyemo ubutumwa bukomeye.+ Amagambo uwo mugabo yabwiye Itiyeli, ayabwira Itiyeli na Ukali.  Ndi umuntu utagira ubwenge hanyuma y’abandi bose+ kandi simfite ubushobozi bwo gusobanukirwa nk’abandi bantu;+  sinigishijwe ubwenge+ kandi simfite ubumenyi nk’ubwo Uwera cyane afite.+  Ni nde wazamutse akajya mu ijuru hanyuma akamanuka?+ Ni nde wakusanyirije umuyaga+ mu bipfunsi bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwitero?+ Ni nde washyizeho impera z’isi zose?+ Yitwa nde+ kandi n’umwana we yitwa nde niba ubizi?+  Ijambo ry’Imana ryose riraboneye.+ Abayihungiraho bose ibabera ingabo ibakingira.+  Ntukagire icyo wongera ku magambo yayo+ kugira ngo itagucyaha maze ukagaragara ko uri umunyabinyoma.+  Hariho ibintu bibiri nagusabye.+ Ntuzabinyime mbere y’uko mfa.+  Ushyire kure yanjye ikinyoma n’ijambo ritari ukuri.+ Ntumpe ubukene cyangwa ubukire.+ Undeke nirire ibyokurya nategekewe,+  kugira ngo ntahaga maze nkakwihakana,+ nkavuga nti “Yehova ni nde?”+ Cyangwa ngakena maze nkiba ngatukisha izina ry’Imana yanjye.+ 10  Ntugasebye umugaragu kuri shebuja+ kugira ngo atakuvuma maze ukabarwaho icyaha.+ 11  Hari abantu bavuma ba se kandi ntibubahe ba nyina.+ 12  Hari abantu bibwira ko baboneye,+ nyamara bataruhagiweho amabyi yabo.+ 13  Hari abantu bafite amaso yishyira hejuru cyane, kandi amaso yabo akibona.+ 14  Hari abantu bafite amenyo ameze nk’inkota n’inzasaya zimeze nk’ibyuma bibaga,+ kugira ngo barye imbabare bazimare mu isi, n’abakene babamare mu bantu.+ 15  Imisundwe ifite abakobwa babiri bahora bavuga bati “duhe, duhe!” Hariho ibintu bitatu bitajya bihaga, ndetse hari bine bitajya bivuga biti “birahagije!” 16  Imva+ n’inda itabyara,+ ubutaka budahaga amazi+ n’umuriro+ utajya uvuga uti “birahagije!”+ 17  Ijisho ry’umuntu unnyega se agasuzugura nyina,+ ibikona byo mu kibaya bizarinogora, kandi abana ba kagoma bazarirya. 18  Hari ibintu bitatu byantangaje cyane, ndetse hari bine ntamenye: 19  uko kagoma igenda mu kirere, uko inzoka igenda ku rutare, uko ubwato bugenda mu nyanja rwagati,+ n’ukuntu umugabo yitwara ku nkumi.+ 20  Dore imigenzereze y’umugore w’umusambanyi: yarariye maze yihanagura iminwa, aravuga ati “nta kibi nakoze!”+ 21  Hari ibintu bitatu bihindisha isi umushyitsi, ndetse hari bine idashobora kwihanganira: 22  iyo umugaragu yabaye umwami+ n’iyo umupfapfa afite ibyokurya bihagije,+ 23  iyo umugore wanzwe abonye umugabo,+ n’iyo umuja asimbuye nyirabuja.+ 24  Hari ibintu bine bito cyane mu isi ariko bifite ubwenge kamere:+ 25  ibimonyo ni ubwoko bw’udukoko tudakomeye,+ nyamara mu mpeshyi byibikira ibyokurya;+ 26  impereryi+ ni ubwoko bw’udusimba tudafite imbaraga, nyamara zubaka inzu yazo ku rutare;+ 27  inzige+ ntizigira umwami, nyamara zose zigendera hamwe zigabyemo amatsinda;+ 28  umuserebanya*+ ufatisha amaboko yawo kandi uba mu ngoro y’umwami y’akataraboneka. 29  Hari ibintu bitatu bizi gutambuka neza, ndetse hari bine bigira ingendo nziza: 30  intare, ari na yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga kandi idasubira inyuma imbere y’uwo ari we wese;+ 31  imbwa y’impigi cyangwa isekurume y’ihene, n’umwami uyoboye umutwe w’abasirikare be.+ 32  Niba warakoze iby’ubupfapfa ukishyira hejuru,+ kandi niba warakomeje kubyerekezaho ibitekerezo, ipfuke umunwa.+ 33  Kuko gucunda amata bizana amavuta, gukanda izuru bikazana amaraso no guhembera uburakari bikazana intonganya.+

Ibisobanuro ahagana hasi