Imigani 24:1-34

24  Ntukagirire ishyari abantu babi,+ kandi ntukifuze kwifatanya na bo.+  Kuko imitima yabo ihora itekereza gusahura, kandi iminwa yabo ihora ivuga ibyo guteza abandi ibyago.+  Ubwenge ni bwo bwubaka urugo+ kandi ubushishozi ni bwo burukomeza,+  n’ubumenyi bukuzuza mu byumba by’imbere ibintu byose bishimishije by’agaciro kenshi.+  Umuntu ugaragaza ubwenge mu buryo akoresha imbaraga ze ni we mugabo nyawe,+ kandi ubumenyi butuma umuntu agwiza imbaraga.+  Uzarwane intambara yawe ukoresheje ubuhanga bwo kuyobora,+ kandi aho abajyanama benshi bari haboneka agakiza.+  Ku muntu w’umupfapfa, ubwenge nyakuri buri hejuru cyane;+ ntazabumburira akanwa ke mu irembo.  Umuntu ucura imigambi yo kugira nabi yitwa kabuhariwe mu bitekerezo bibi.+  Ubwiyandarike buturutse ku bupfapfa ni icyaha,+ kandi abantu banga urunuka umukobanyi.+ 10  Nucika intege ku munsi w’amakuba,+ imbaraga zawe zizaba nke. 11  Kiza abagiye kwicwa, kandi abagenda basukuma bagiye kwicwa ubatabare.+ 12  Nuvuga uti “dore ntitwabimenye,”+ mbese ugera imitima ntazabitahura,+ kandi ugenzura ubugingo bwawe ntazabimenya+ maze akitura umuntu wese ibihwanye n’ibyo yakoze?+ 13  Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko ari bwiza, kandi umushongi w’ubuki buryoshye bwo mu binyagu ube mu kanwa kawe.+ 14  Nanone, umenye ubwenge ku bw’ubugingo bwawe.+ Niba warabubonye, uzagira imibereho myiza mu gihe kizaza, kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho.+ 15  Ntugakore nk’iby’umuntu mubi, ngo ucire igico urugo rw’umukiranutsi,+ kandi ntugasahure aho atuye.+ 16  Kuko nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza;+ ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.+ 17  Umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe,+ 18  kugira ngo Yehova atabibona bikaba bibi mu maso ye, maze akigarura ntakomeze kumugaragariza uburakari.+ 19  Ntukarakarire inkozi z’ibibi, kandi ntukagirire ishyari abantu babi.+ 20  Kuko umuntu mubi atazagira imibereho myiza mu gihe kizaza,+ kandi itara ry’ababi rizazimywa.+ 21  Mwana wanjye, jya utinya Yehova utinye n’umwami,+ kandi ntukifatanye n’abaharanira ko ibintu bihinduka,+ 22  kuko ibyago bibageraho bibatunguye,+ ku buryo nta n’umenya uko bazimangatana.+ 23  Aya magambo na yo abwirwa abanyabwenge:+ kurobanura ku butoni mu rubanza si byiza.+ 24  Ubwira umuntu mubi ati “uri umukiranutsi,”+ abantu bazamuvuma n’amahanga amwamagane. 25  Ariko abamucyaha bizababera byiza,+ kandi bazabona umugisha w’ibyiza.+ 26  Abantu bazasoma usubiza ibitunganye.+ 27  Tegura imirimo yawe yo hanze, utunganye imirimo yo mu murima wawe,+ hanyuma uzubake n’urugo rwawe. 28  Ntugashinje mugenzi wawe ibyo udafitiye gihamya,+ kugira ngo utazaba umupfapfa biturutse ku minwa yawe.+ 29  Ntukavuge uti “nzamukorera nk’ibyo yankoreye.+ Nzitura buri wese ibihwanye n’ibyo yakoze.”+ 30  Naciye ku murima w’umunebwe+ no ku ruzabibu rw’umuntu utagira umutima,+ 31  nsanga hose hararaye.+ Hari huzuyemo ibisura, kandi uruzitiro rwaho rw’amabuye rwari rwarasenyutse.+ 32  Nuko ndabyitegereza, mbibika ku mutima,+ ndabibona mbivanamo iyi nyigisho:+ 33  iyo uvuze uti ‘reka nongere nsinzire ho gato, mpunikire ho gato, nirambike ho gato nipfunyapfunye,’+ 34  ubukene bukugwa gitumo bumeze nk’umwambuzi, n’ubutindi bukagutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro.+

Ibisobanuro ahagana hasi