Imigani 8:1-36

8  Mbese ubwenge ntibukomeza guhamagara,+ n’ubushishozi bugakomeza kumvikanisha ijwi ryabwo?+  Buhagarara ahirengeye,+ ku nzira, mu mahuriro y’imihanda,  bugakomeza kurangururira ijwi+ iruhande rw’imiryango, mu irembo ry’umugi+ hafi y’aho binjirira buti  “Mwa bantu mwe, ni mwe mpamagara; kandi ijwi ryanjye rirabwira abana b’abantu.+  Mwa bantu mwe mutaraba inararibonye, nimugire amakenga;+ namwe mwa bapfapfa mwe, nimugire umutima w’ubwenge.+  Muntege amatwi kuko ibyo mvuga ari iby’ingenzi cyane,+ kandi ndabumbura akanwa kanjye mvuga ibyo gukiranuka.+  Akanwa kanjye kavuga ukuri,+ kandi ubugome ni ikintu iminwa yanjye yanga urunuka.+  Amagambo ava mu kanwa kanjye yose arakiranuka.+ Ntihabamo ay’uburiganya cyangwa agoramye.+  Yose araboneye ku muntu ufite ubushishozi, kandi aratunganye ku bantu bafite ubumenyi.+ 10  Mwemere igihano cyanjye aho kwemera ifeza, kandi mwemere ubumenyi aho kwemera zahabu y’indobanure.+ 11  Kuko ubwenge ari bwiza kuruta amabuye ya marijani,+ kandi mu bindi bintu byose bishimisha nta cyahwana na bwo.+ 12  “Jyewe bwenge mbana n’amakenga+ kandi nungutse ubumenyi n’ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu.+ 13  Gutinya Yehova ni ukwanga ibibi.+ Nanga kwishyira hejuru n’ubwibone+ n’inzira mbi n’akanwa kavuga ibigoramye.+ 14  Nshobora gutanga inama+ kandi mfite ubwenge.+ Mfite ubushobozi bwo gusobanukirwa+ kandi mfite imbaraga.+ 15  Ntuma abami bakomeza gutegeka, n’abatware bakuru bagashyiraho amategeko akiranuka.+ 16  Ntuma ibikomangoma bikomeza gutegeka,+ n’abanyacyubahiro bose bagaca imanza zikiranuka.+ 17  Abankunda nanjye ndabakunda,+ kandi abanshaka ni bo bambona.+ 18  Mfite ubutunzi n’icyubahiro+ n’umurage w’amahame y’agaciro kenshi no gukiranuka.+ 19  Imbuto nera ni nziza cyane kuruta zahabu, ndetse kuruta zahabu itunganyijwe, n’umusaruro wanjye ni mwiza cyane kuruta ifeza y’indobanure.+ 20  Ngendera mu nzira yo gukiranuka,+ hagati mu mihanda y’imanza zitabera,+ 21  kugira ngo abankunda bakomeze gukungahazwa;+ ntuma ibigega byabo bikomeza kuzura.+ 22  “Yehova ubwe atangira kurema ni jye yahereyeho,+ ndi uwa mbere mu byo yaremye kera cyane.+ 23  Nashyizweho uhereye mu bihe bitarondoreka,+ kuva mu ntangiriro, kuva mu bihe bya kera cyane isi itarabaho.+ 24  Amazi y’imuhengeri atarabaho narabyawe, hashyizweho imihati nk’iy’umugore uri ku bise,+ hatarabaho amasoko yuzuye amazi. 25  Imisozi itarashyirwaho,+ na mbere y’uko udusozi tubaho, narabyawe nk’uko umugore ajya ku bise, 26  igihe yari atararema isi+ n’ibisambu, n’ubutaka bwo hejuru burumbuka.+ 27  Igihe yateguraga ijuru nari mpari;+ igihe yategekaga ko habaho uruziga hejuru y’amazi y’imuhengeri,+ 28  igihe yashimangiraga ibicu hejuru bigahama,+ agakomeza amasoko y’amazi y’imuhengeri,+ 29  igihe yashyiriragaho inyanja itegeko kugira ngo amazi yayo atarengera itegeko rye,+ igihe yategekaga ko habaho imfatiro z’isi,+ 30  icyo gihe nari kumwe na we ndi umukozi w’umuhanga,+ kandi uko bwije n’uko bukeye yarushagaho kunkunda mu buryo bwihariye,+ nanjye ngahora nishimye imbere ye+ 31  nkishimira isi ye ituwe,+ kandi nakundaga cyane abana b’abantu.+ 32  “None rero bana banjye, muntege amatwi; ni koko, hahirwa abakomeza inzira zanjye.+ 33  Mwumve impanuro maze mube abanyabwenge,+ kandi ntimukagire icyo muhinyura.+ 34  Hahirwa untega amatwi, agahora hafi y’imiryango yanjye ari maso uko bwije n’uko bukeye, akarindira hafi y’inkomanizo z’imiryango yanjye.+ 35  Kuko umbona wese azabona ubuzima,+ kandi Yehova aramwemera.+ 36  Ariko umbura wese aba agiriye nabi ubugingo bwe;+ abanyanga urunuka bose baba bakunda urupfu.”+

Ibisobanuro ahagana hasi