Kubara 21:1-35

21  Umwami wa Aradi+ w’Umunyakanani wari utuye i Negebu+ yumvise ko Abisirayeli baje baturutse mu nzira ya Atarimu, abagabaho igitero, bamwe muri bo abajyana ho iminyago.  Nuko Abisirayeli bahigira Yehova umuhigo bati+ “nutugabiza aba bantu tukabatsinda, natwe tuzarimbura imigi yabo.”+  Yehova yumvira Abisirayeli abagabiza Abanyakanani; Abisirayeli barabarimbura, barimbura n’imigi yabo. Aho hantu bahita Horuma.+  Igihe bavaga ku musozi wa Hori,+ banyuze mu nzira yo ku Nyanja Itukura kugira ngo bakikire igihugu cya Edomu.+ Bakiri mu nzira abantu batangira kunanirwa bitewe n’urugendo.  Bitotombera Imana+ na Mose+ bati “kuki mwadukuye muri Egiputa mukatuzana gupfira mu butayu?+ Nta byokurya bihaba, nta n’amazi ahari,+ kandi twazinutswe iyi ngirwamugati.”+  Nuko Yehova abateza inzoka z’ubumara+ zirabarya, hapfa abantu benshi mu Bisirayeli.+  Amaherezo abantu basanga Mose baramubwira bati “twakoze icyaha+ kuko twitotombeye Yehova nawe tukakwitotombera. Twingingire Yehova adukize izi nzoka.”+ Mose abasabira imbabazi.+  Yehova abwira Mose ati “cura inzoka y’ubumara uyimanike ku giti. Umuntu naribwa n’inzoka, ajye areba iyo nzoka y’umuringa kugira ngo adapfa.”+  Mose ahita acura inzoka mu muringa+ ayimanika ku giti.+ Iyo umuntu yaribwaga n’inzoka maze akareba+ iyo nzoka y’umuringa, ntiyapfaga.+ 10  Hanyuma Abisirayeli bava aho bakambika ahitwa Oboti.+ 11  Bava ahitwa Oboti bakambika ahitwa Iye-Abarimu,+ mu butayu buteganye n’i Mowabu, mu ruhande rw’iburasirazuba. 12  Barahava bakambika mu kibaya cya Zeredi.+ 13  Bavuye aho bakambika mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku rugabano rw’igihugu cy’Abamori. Umugezi wa Arunoni ni urugabano rw’i Mowabu, rugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori. 14  Ni yo mpamvu mu gitabo cy’Intambara za Yehova hagira hati “Vahebu y’i Sufu n’ibibaya bya Arunoni, 15  bigenda bigana aho Ari iri,+ bigakomeza bikagera ku rugabano rw’i Mowabu.” 16  Barahava bajya i Beri.+ Kuri iryo riba ni ho Yehova yabwiriye Mose ati “koranya abantu mbahe amazi.”+ 17  Icyo gihe Abisirayeli batangira kuririmba iyi ndirimbo+ bati“Wa riba we, dudubiza! Nimuriririmbire! 18  Iriba ryafukuwe n’ibikomangoma, rigacukurwa n’abanyacyubahiro,Bakoresheje inkoni zabo z’ubutware,+ inkoni zabo bwite.” Nuko Abisirayeli bava muri ubwo butayu bajya i Matana. 19  Bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli, bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti.+ 20  Bava i Bamoti bajya mu kibaya kiri mu karere k’i Mowabu,+ aherekeye impinga ya Pisiga,+ iri hejuru y’akarere ka Yeshimoni.+ 21  Isirayeli yoherereza Sihoni+ umwami w’Abamori intumwa ngo zimubwire ziti 22  “reka nyure mu gihugu cyawe. Sinzanyura mu murima cyangwa mu ruzabibu kandi nta riba nzanywaho amazi. Nzanyura mu nzira y’umwami, kugeza aho nzarangiriza kwambukiranya igihugu cyawe.”+ 23  Sihoni ntiyemerera Isirayeli kunyura mu gihugu cye,+ ahubwo akoranya abantu be bose bajya gusanganira Isirayeli mu butayu; bageze i Yahasi+ batangira kurwana na Isirayeli. 24  Nuko Abisirayeli babicisha inkota,+ bigarurira igihugu cyabo+ uhereye kuri Arunoni+ ukageza kuri Yaboki,+ hafi y’igihugu cy’Abamoni, kuko Yazeri+ ari urugabano rw’igihugu cy’Abamoni.+ 25  Abisirayeli bigarurira iyo migi yose, batura mu migi yose y’Abamori,+ batura i Heshiboni+ no mu midugudu ihakikije yose. 26  Heshiboni yari umugi wa Sihoni,+ umwami w’Abamori.+ Ni we wari wararwanye n’umwami w’i Mowabu, amutwara igihugu cye cyose kugeza kuri Arunoni.+ 27  Ni yo mpamvu abasizi b’ibisigo by’ubuse bavugaga bati“Ngwino i Heshiboni.Umugi wa Sihoni niwubakwe kandi ukomere. 28  Kuko umuriro waturutse i Heshiboni,+ ikirimi cy’umuriro kigaturuka mu mugi wa Sihoni.Cyatwitse Ari+ y’i Mowabu, na ba nyir’utununga two kuri Arunoni. 29  Ugushije ishyano Mowabu we! Bantu ba Kemoshi+ mwe, murashize!Azatuma abahungu be baba impunzi, n’abakobwa be bajyanwe mu bunyage kwa Sihoni umwami w’Abamori. 30  Nimuze tubagabeho igitero.Ab’i Heshiboni bazarimbuka kugeza i Diboni,+Abagore bazarimbuka kugeza i Nofaki, abagabo bazarimbuka kugeza i Medeba.”+ 31  Nuko Abisirayeli batura mu gihugu cy’Abamori.+ 32  Mose yohereza abantu i Yazeri kuhatata.+ Bafata imidugudu ihakikije kandi birukana Abamori bari bahatuye.+ 33  Hanyuma barahindukira bazamukira mu nzira y’i Bashani.+ Ogi+ umwami w’i Bashani aza kubasanganira ari kumwe n’abantu be bose, ngo barwanire ahitwa Edureyi.+ 34  Yehova abwira Mose ati “ntumutinye,+ kuko nzamukugabiza rwose we n’abantu be bose, nkugabize n’igihugu cye;+ uzamukorere nk’ibyo wakoreye Sihoni umwami w’Abamori wahoze atuye i Heshiboni.”+ 35  Nuko baramwica, bica n’abahungu be n’abantu be bose ntihasigara n’umwe,+ barangije bigarurira igihugu cye.+

Ibisobanuro ahagana hasi