Kubara 15:1-41
15 Yehova yongera kubwira Mose ati
2 “bwira Abisirayeli uti ‘nimugera mu gihugu nzabaha,+ igihugu muzaturamo,
3 mugashaka gutambira Yehova igitambo mukuye mu bushyo cyangwa mu mukumbi, cyaba igitambo gikongorwa n’umuriro,+ igitambo gikongorwa n’umuriro+ cyangwa igitambo cyo guhigura umuhigo wihariye, cyangwa ituro ritanzwe ku bushake+ cyangwa igitambo gitangwa mu gihe cy’iminsi mikuru yanyu,+ kugira ngo kibere Yehova impumuro nziza icururutsa,+
4 uzatanga icyo gitambo azazanire Yehova n’ituro ry’ibinyampeke ry’ifu inoze+ ingana na kimwe cya cumi cya efa ivanze n’amavuta angana na kimwe cya kane cya hini.*
5 Igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa igitambo cy’isekurume y’intama ikiri nto, ujye ugiturana na divayi y’ituro ry’ibyokunywa+ ingana na kimwe cya kane cya hini.
6 Niba ari imfizi y’intama, uzayiturane n’ituro ry’ibinyampeke ringana na bibiri bya cumi bya efa y’ifu inoze ivanze n’amavuta angana na kimwe cya gatatu cya hini.
7 Uzatange divayi ingana na kimwe cya gatatu cya hini, ibe ituro ry’ibyokunywa ry’impumuro nziza icururutsa Yehova.
8 “‘Ariko niba ugiye gutambira Yehova ikimasa ho igitambo gikongorwa n’umuriro+ cyangwa igitambo cyo guhigura umuhigo wihariye+ cyangwa ibitambo bisangirwa,+
9 icyo kimasa uzagitambane n’ituro ry’ibinyampeke+ ringana na bitatu bya cumi by’ifu inoze ivanze n’amavuta angana na kimwe cya kabiri cya hini.
10 Uzatange n’ituro ry’ibyokunywa rya divayi+ ingana na kimwe cya kabiri cya hini; ibyo bizabe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.
11 Uko abe ari ko bizajya bigenda ku kimasa cyose, kuri buri mfizi y’intama, kuri buri sekurume y’intama ikiri nto no kuri buri hene.
12 Uko amatungo uzatamba yaba angana kose, uko ni ko uzagenzereza buri tungo.
13 Uko azabe ari ko kavukire wese atanga ayo maturo mu gihe atamba igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova.+
14 “‘Niba muri mwe hari umwimukira ubatuyemo cyangwa uhamaze ibisekuru byinshi, ushaka gutanga igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova, ajye abigenza nk’uko mubigenza.+
15 Mwe abagize itorero hamwe n’abimukira babatuyemo muzagengwa n’itegeko rimwe.+ Iryo rizababere itegeko ry’ibihe bitarondoreka mwe n’abazabakomokaho. Imbere ya Yehova, wowe n’umwimukira murareshya.+
16 Wowe n’umwimukira ubatuyemo, mwese muzagengwa n’amategeko amwe n’amabwiriza amwe.’”+
17 Yehova abwira Mose ati
18 “bwira Abisirayeli uti ‘nimugera mu gihugu mbajyanyemo,+
19 mukarya ku byokurya byaho,+ muzagenere Yehova ituro.
20 Muzatange ituro ry’utugati dufite ishusho y’urugori dukozwe mu ifu y’ibiheri y’imbuto z’umuganura.+ Muzatanga iryo turo nk’uko mutanga ituro ry’ibyo mukuye ku mbuga muhuriraho.
21 Ku ifu y’ibiheri y’imbuto z’umuganura, mujye mufataho iyo guha Yehova ho ituro mu bihe byanyu byose.
22 “‘Ariko nimukora ikosa mutabigambiriye, mukarenga kuri aya mategeko yose+ Yehova yahaye Mose,
23 ibyo Yehova yabategetse byose binyuze kuri Mose, kuva ku munsi Yehova yabitegekeyeho, kugeza mu bihe by’abazabakomokaho bose,
24 niba ikosa ryarakozwe kandi iteraniro ntiribimenye, bizagende bitya: iteraniro ryose rizazane ikimasa kikiri gito cyo gutamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro cy’impumuro nziza icururutsa Yehova, hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’ituro ry’ibyokunywa bitambanwa na cyo hakurikijwe amabwiriza yatanzwe,+ rizane n’umwana w’ihene wo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha.+
25 Umutambyi azatangire impongano+ iteraniro ryose ry’Abisirayeli maze ribabarirwe, kuko bazaba babikoze batabizi,+ kandi bakaba bazaniye Yehova igitambo gikongorwa n’umuriro, ndetse bagaha Yehova igitambo gitambirwa ibyaha ku bw’ikosa bakoze.
26 Iteraniro ryose ry’Abisirayeli n’abimukira babatuyemo rizababarirwa,+ kubera ko bakoze ikosa batabigambiriye.
27 “‘Nihagira umuntu ukora icyaha atabigambiriye,+ azazane inyagazi y’ihene itarengeje umwaka yo gutamba ho igitambo gitambirwa ibyaha.+
28 Umutambyi azatangire impongano uwo muntu wakoze icyaha atabigambiriye agacumura kuri Yehova, kugira ngo ahongerere icyo cyaha, kandi azakibabarirwa.+
29 Ku birebana no gukora icyaha umuntu atabigambiriye, Umwisirayeli kavukire n’umwimukira utuye muri bo, bazagengwe n’itegeko rimwe.+
30 “‘Ariko umuntu ukora icyaha abigambiriye,+ yaba kavukire cyangwa umwimukira, aba atutse Yehova.+ Uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe.+
31 Kubera ko uwo muntu azaba yasuzuguye ijambo rya Yehova+ akica itegeko rye,+ azicwe.+ Azaryozwa icyaha cye.’”+
32 Igihe Abisirayeli bari bakiri mu butayu, hari igihe basanze umuntu atoragura inkwi ku munsi w’isabato.+
33 Abasanze atoragura inkwi bamuzanira Mose na Aroni n’iteraniro ryose.
34 Nuko baramufata baramukingirana,+ kubera ko batari bafite amabwiriza asobanutse neza y’uko bamugenza.
35 Hanyuma Yehova aza kubwira Mose ati “uwo muntu agomba kwicwa.+ Iteraniro ryose rimuterere amabuye inyuma y’inkambi.”+
36 Nuko iteraniro ryose rimujyana inyuma y’inkambi rimutera amabuye arapfa, nk’uko Yehova yari yabitegetse Mose.
37 Yehova abwira Mose ati
38 “bwira Abisirayeli ko bo n’abazabakomokaho bazajya batera incunda ku musozo w’imyambaro yabo, kandi aho incunda zitereye bazatereho agashumi k’ubururu.+
39 ‘Izo ncunda ziri ku musozo n’ako gashumi bizajya bibibutsa amategeko+ ya Yehova yose, muyakurikize. Ntimugakurikire imitima yanyu n’amaso yanyu,+ kuko mubikurikira bigatuma musambana.+
40 Nabahaye iryo tegeko kugira ngo mujye mwibuka amategeko yanjye yose kandi muyakurikize, bityo mubere Imana yanyu abantu bera.+
41 Ndi Yehova Imana yanyu yabakuye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mumenye ko ndi Imana yanyu.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’”+