Kubara 24:1-25
24 Balamu abonye ko Yehova yishimiye guha Isirayeli umugisha, ntiyongera kujya gushaka indagu+ nk’uko yari yabigenje mbere,+ ahubwo yerekeza amaso mu butayu.
2 Balamu yubuye amaso abona Abisirayeli bakambitse bakurikije imiryango yabo,+ maze umwuka w’Imana umuzaho.+
3 Nuko aravuga+ ati
“Aya ni amagambo ya Balamu mwene Bewori,Amagambo y’umunyambaraga ufite ijisho rikanuye,+
4 Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,+Uwari ufite amaso akanuye ubwo yituraga hasi,+Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse:+
5 Mbega ukuntu amahema yawe ari meza Yakobo we, amahema yawe ni meza Isirayeli we!+
6 Agiye umujyo umwe nk’ibibaya,+Ameze nk’ubusitani buteye ku mugezi.+Ameze nk’imisagavu Yehova yateye,Nk’ibiti by’amasederi biteye hafi y’amazi.+
7 Amazi akomeza gutemba ava mu bivomesho bye bibiri by’uruhu,
Imbuto ze ziteye hafi y’amazi menshi.+Umwami+ we azarusha Agagi gukomera,+Kandi ubwami bwe buzashyirwa hejuru.+
8 Imana imukuye muri Egiputa;
Aravuduka nk’ikimasa cy’ishyamba.+Azamira bunguri amahanga amurwanya,+Azakacanga amagufwa yabo,+ azayajanjaguza imyambi ye.+
9 Arabunda, akaryama nk’intare,Ko ameze nk’intare, ni nde watinyuka kumusembura?+Abagusabira umugisha na bo bazawuhabwa,+Abakuvuma na bo bazavumwa.”+
10 Nuko Balaki arakarira Balamu cyane akomanya ibiganza,+ aramubwira ati “naguhamagariye kuvuma+ abanzi banjye none ubahaye imigisha myinshi incuro eshatu zose!
11 Hoshi genda usubire iwanyu. Nari nariyemeje kuguhesha icyubahiro+ none dore Yehova arakikuvukije.”
12 Balamu na we asubiza Balaki ati “none se sinari nabwiye intumwa wantumyeho nti
13 ‘naho Balaki yampa inzu ye yuzuye ifeza na zahabu, sinarenga ku itegeko rya Yehova ngo nkore icyiza cyangwa ikibi mbyibwirije, ko ahubwo icyo Yehova azavuga ari cyo nzavuga’?+
14 Ubu nsubiye mu bwoko bwanjye. Ariko ngwino mbanze nkubwire+ icyo ubu bwoko buzakorera ubwoko bwawe mu bihe bizaza.”+
15 Nuko aravuga+ ati“Amagambo ya Balamu mwene Bewori,Amagambo y’umunyambaraga ufite ijisho rikanuye,+
16 Amagambo y’uwumva ibyo Imana ivuga,+Akagira ubumenyi buturuka ku Isumbabyose,Uwari ufite amaso akanuye ubwo yituraga hasi,+Akabona ibyo Ishoborabyose yamweretse:+
17 Ndamureba,+ ariko si ubu;Ndamwitegereza, ariko ntari hafi.Inyenyeri+ izaturuka mu rubyaro rwa Yakobo,Inkoni y’ubwami izava mu rubyaro rwa Isirayeli.+Azamenagura Mowabu imisaya,+Amene impanga abana bose bo kurimbura.
18 Edomu bazayigarurira,+Seyiri+ izigarurirwa n’abanzi bayo,+Naho Isirayeli yo izagaragaza ubutwari bwayo.
19 Uwo mu rubyaro rwa Yakobo azanesha,+Azarimbura uzarokoka muri uwo mugi wese.”+
20 Abonye Amaleki aravuga+ ati“Amaleki yabaye uwa mbere mu mahanga,+Ariko amaherezo azarimbuka burundu.”+
21 Abonye Abakeni+ arongera aravuga ati“Ubuturo bwawe burakomeye kandi bwubatse ku rutare.
22 Hazaza umuntu uzatwika Kayini*+ akongoke.
Ese hazashira igihe kingana iki mbere y’uko Ashuri akujyana ho iminyago?”+
23 Nuko akomeza avuga ati“Mbega ishyano! Ni nde uzarokoka Imana niteza ibyo?+
24 Hazaza amato aturutse ku nkombe y’i Kitimu,+Azababaza Ashuri,+Azababaza Eberi.Ariko amaherezo na we azarimburwa.”
25 Hanyuma Balamu arahaguruka, aragenda asubira iwe.+ Balaki na we aragenda.