Kubara 9:1-23
9 Mu kwezi kwa mbere+ k’umwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, Yehova abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati
2 “igihe cyagenwe nikigera,+ Abisirayeli bazategure igitambo cya pasika.+
3 Ku munsi wa cumi na kane w’uku kwezi nimugoroba,+ muzagitegure igihe cyagenwe kigeze. Muzagitegure mukurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na cyo.”+
4 Mose abwira Abisirayeli ngo bategure igitambo cya pasika.
5 Nuko ku mugoroba wo ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, bategurira igitambo cya pasika mu butayu bwa Sinayi. Abisirayeli bakora ibyo Yehova yari yategetse Mose byose.+
6 Ariko hari abagabo bari bahumanyijwe no gukora ku ntumbi y’umuntu,+ ku buryo batashoboye gutegura igitambo cya pasika kuri uwo munsi. Nuko uwo munsi bajya kureba Mose na Aroni.+
7 Babaza Mose bati “nubwo twahumanyijwe no gukora ku ntumbi, ni iki cyatubuza kuzanira Yehova ituro+ mu gihe cyagenwe hamwe n’abandi Bisirayeli?”
8 Arabasubiza ati “mube mugumye aha, mbanze numve icyo Yehova ari buvuge ku kibazo cyanyu.”+
9 Yehova abwira Mose ati
10 “bwira Abisirayeli uti ‘nubwo umwe muri mwe cyangwa uwo mu babakomokaho yaba yahumanyijwe n’intumbi+ cyangwa yagiye mu rugendo rwa kure, na we aba agomba gutegurira Yehova igitambo cya pasika.
11 Bajye bagitegura ku mugoroba wo ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri,+ bakirishe imigati idasembuwe n’imboga zisharira.+
12 Ibisigaye kuri icyo gitambo ntibikarare ngo bigeze mu gitondo,+ kandi ntihakagire igufwa ryacyo bavuna.+ Bajye bagitegura bakurikije amabwiriza yose arebana na pasika.+
13 Icyakora niba umuntu adahumanye kandi akaba ataragiye mu rugendo, ariko akirengagiza gutegura igitambo cya pasika, uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe,+ kuko atazaniye Yehova ituro mu gihe cyagenwe. Uwo muntu azaryozwe icyaha cye.+
14 “‘Niba hari umwimukira utuye muri mwe, na we azategurire Yehova igitambo cya pasika.+ Ajye agitegura akurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na pasika.+ Mwese muzagengwe n’itegeko rimwe, yaba umwimukira cyangwa kavukire.’”+
15 Nuko bamaze gushinga ihema,+ igicu gitwikira ihema ry’Igihamya.+ Ariko bigeze ku mugoroba, hejuru y’ihema hakomeza kuba igisa n’umuriro+ kugeza mu gitondo.
16 Uku ni ko byagendaga buri gihe: ku manywa igicu cyabaga kiri hejuru y’ihema, nijoro hakagaragara igisa n’umuriro.+
17 Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, Abisirayeli bahitaga bahaguruka bakagenda,+ kandi aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abisirayeli babambaga amahema yabo.+
18 Abisirayeli bahagurukaga ari uko Yehova abibategetse, kandi bagakambika ari uko Yehova abibategetse.+ Igihe cyose igicu cyabaga kiri hejuru y’ihema, Abisirayeli bagumaga aho bakambitse.
19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi hejuru y’ihema, Abisirayeli bumviraga itegeko rya Yehova ntibave aho.+
20 Hari igihe icyo gicu cyamaraga iminsi mike hejuru y’ihema. Iyo Yehova yategekaga+ ko Abisirayeli bakomeza gukambika, bakomezaga gukambika; iyo Yehova yategekaga ko bagenda, barahagurukaga bakagenda.
21 Hari n’igihe icyo gicu+ cyahagumaga kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo; nuko mu gitondo cyahava, na bo bagahaguruka bakagenda. Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, haba ku manywa cyangwa nijoro, na bo barahagurukaga bakagenda.+
22 Iyo icyo gicu cyamaraga hejuru y’ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire kurushaho, Abisirayeli na bo bakomezaga gukambika aho ntibagende. Ariko iyo cyahavaga, barahagurukaga bakagenda.+
23 Iyo Yehova yategekaga ko Abisirayeli bakambika, barakambikaga, kandi Yehova yategeka ko bagenda, bagahaguruka bakagenda. Ibyo Yehova yabategekaga byose binyuze kuri Mose,+ bumviraga Yehova bakabikora.+