Kubara 9:1-23

9  Mu kwezi kwa mbere+ k’umwaka wa kabiri Abisirayeli bavuye mu gihugu cya Egiputa, Yehova abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ati 2  “igihe cyagenwe nikigera,+ Abisirayeli bazategure igitambo cya pasika.+ 3  Ku munsi wa cumi na kane w’uku kwezi nimugoroba,+ muzagitegure igihe cyagenwe kigeze. Muzagitegure mukurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na cyo.”+ 4  Mose abwira Abisirayeli ngo bategure igitambo cya pasika. 5  Nuko ku mugoroba wo ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa mbere, bategurira igitambo cya pasika mu butayu bwa Sinayi. Abisirayeli bakora ibyo Yehova yari yategetse Mose byose.+ 6  Ariko hari abagabo bari bahumanyijwe no gukora ku ntumbi y’umuntu,+ ku buryo batashoboye gutegura igitambo cya pasika kuri uwo munsi. Nuko uwo munsi bajya kureba Mose na Aroni.+ 7  Babaza Mose bati “nubwo twahumanyijwe no gukora ku ntumbi, ni iki cyatubuza kuzanira Yehova ituro+ mu gihe cyagenwe hamwe n’abandi Bisirayeli?” 8  Arabasubiza ati “mube mugumye aha, mbanze numve icyo Yehova ari buvuge ku kibazo cyanyu.”+ 9  Yehova abwira Mose ati 10  “bwira Abisirayeli uti ‘nubwo umwe muri mwe cyangwa uwo mu babakomokaho yaba yahumanyijwe n’intumbi+ cyangwa yagiye mu rugendo rwa kure, na we aba agomba gutegurira Yehova igitambo cya pasika. 11  Bajye bagitegura ku mugoroba wo ku munsi wa cumi n’ine w’ukwezi kwa kabiri,+ bakirishe imigati idasembuwe n’imboga zisharira.+ 12  Ibisigaye kuri icyo gitambo ntibikarare ngo bigeze mu gitondo,+ kandi ntihakagire igufwa ryacyo bavuna.+ Bajye bagitegura bakurikije amabwiriza yose arebana na pasika.+ 13  Icyakora niba umuntu adahumanye kandi akaba ataragiye mu rugendo, ariko akirengagiza gutegura igitambo cya pasika, uwo muntu azicwe akurwe mu bwoko bwe,+ kuko atazaniye Yehova ituro mu gihe cyagenwe. Uwo muntu azaryozwe icyaha cye.+ 14  “‘Niba hari umwimukira utuye muri mwe, na we azategurire Yehova igitambo cya pasika.+ Ajye agitegura akurikije amategeko n’amabwiriza yose arebana na pasika.+ Mwese muzagengwe n’itegeko rimwe, yaba umwimukira cyangwa kavukire.’”+ 15  Nuko bamaze gushinga ihema,+ igicu gitwikira ihema ry’Igihamya.+ Ariko bigeze ku mugoroba, hejuru y’ihema hakomeza kuba igisa n’umuriro+ kugeza mu gitondo. 16  Uku ni ko byagendaga buri gihe: ku manywa igicu cyabaga kiri hejuru y’ihema, nijoro hakagaragara igisa n’umuriro.+ 17  Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, Abisirayeli bahitaga bahaguruka bakagenda,+ kandi aho icyo gicu cyahagararaga ni ho Abisirayeli babambaga amahema yabo.+ 18  Abisirayeli bahagurukaga ari uko Yehova abibategetse, kandi bagakambika ari uko Yehova abibategetse.+ Igihe cyose igicu cyabaga kiri hejuru y’ihema, Abisirayeli bagumaga aho bakambitse. 19  Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi hejuru y’ihema, Abisirayeli bumviraga itegeko rya Yehova ntibave aho.+ 20  Hari igihe icyo gicu cyamaraga iminsi mike hejuru y’ihema. Iyo Yehova yategekaga+ ko Abisirayeli bakomeza gukambika, bakomezaga gukambika; iyo Yehova yategekaga ko bagenda, barahagurukaga bakagenda. 21  Hari n’igihe icyo gicu+ cyahagumaga kuva ku mugoroba kugeza mu gitondo; nuko mu gitondo cyahava, na bo bagahaguruka bakagenda. Iyo icyo gicu cyavaga hejuru y’ihema, haba ku manywa cyangwa nijoro, na bo barahagurukaga bakagenda.+ 22  Iyo icyo gicu cyamaraga hejuru y’ihema iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa igihe kirekire kurushaho, Abisirayeli na bo bakomezaga gukambika aho ntibagende. Ariko iyo cyahavaga, barahagurukaga bakagenda.+ 23  Iyo Yehova yategekaga ko Abisirayeli bakambika, barakambikaga, kandi Yehova yategeka ko bagenda, bagahaguruka bakagenda. Ibyo Yehova yabategekaga byose binyuze kuri Mose,+ bumviraga Yehova bakabikora.+

Ibisobanuro ahagana hasi